Digiqole ad

Uyu mugabo arashakisha uwamubera umugore muri ubwo buryo

Jin Ying Ki, wimyaka 28 amaze igihe azenguruka Ubushinwa ashakisha umugore, yinjiye muri Hong Kong, nubwo atarabona uwo yarongora ariko ngo ntaracika intege.

JIN uri gushaka umugore igihugu cyose

Nta muranga akeneye ashwi da! Arafata indangururamajwe akagenda yivuga imyato, cyane cyane iyo ageze ahari igikundi cy’abagore aho arivuga akivovota kakahava.

Ubundi buryo ari gukoresha ni ugutanga ikarita iriho numero ye ngo uwamubengutse aze kumuhamagara babirangize.

Aragenda kandi aririmba indirimbo mu GITAYIWANI ati:”Ndashaka umufasha, yaba munini cyangwa muto”

Ikibimutera ngo ni ababyeyi be bamuhoza ku nkeke ngo narongore ariko ngo yabuze umugore mu mujyi iwabo ahitwa Heilongjiang mu Bushinwa.

Kugeza ubu amaze kurenga province zigera kuri 17 harimo ni Beijing, Tianjin, Wuhan na Shenyang imwe mu mijyi izwi cyane ariko naho ntacyo yabashije kugeraho. Aho ageze agenda asakuza ahamagara ati MUKUNZI WANJYE URIHE?

Aragerageza bikanga ariko ntacika intege

JIN ati: “njye rwose uwo nshaka si ngombwa ko aba mwiza, nzazenguruka isi yose nubwo ubu nashiriwe nta gafaranga kansigayeho, nzakora ibishoboka byose muvunikire ariko amaherezo nzamubona”

Ngayo nguko! Bakobwa mushaka umugabo nimujye kumuhanda ubanza nu Rwanda azahagera!

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

7 Comments

  • si uko zubakwa sha uzabaze ababyeyi bawe uko babigenje.

  • ahaa aka ni akumiro.

  • Hahahaaaaa!!! Uru ni ueukundo rwanyonga

  • yakwize tomansi ko abakobwa atari ibirayi!!

  • Uwo ashobora kuba afite uburwayi bwo m’umutwe……!!!

  • ni cyo cyashobora ababyeyi bahoza abana ku nkeke zo kurongora batarabyiyunvamo,ngayo nguko

  • none se uyu mugabo yaje murwanda akadukiza tete roca!

Comments are closed.

en_USEnglish