Digiqole ad

Rwarakabije yasuye gereza ya ‘1930’

Kuri uyu wa gatatu, Gen. Maj. Paul RWARAKABIJE we n’umwungirije Mary Gahinzire bahendereye gereza ya Kigali bita “1930”

Maj Gen Paul-Rwarakabije / Photo Internet

Uruzinduko rwabo rwaari rugamije kureba uko imirimo y’iterambere muri iyi gereza ikorwa, irimo iyo ububaji, ubwubatsi, ubudozi ndetse no gukora imodoka.

Rwarakabije yatangarije TNT dukesha iyi nkuru ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kureba imibereho y’imfungwa zifungiye aho, ndetse n’uko ibikorwa byabo by’iterambere bihagaze.

Yemeje ko abahafungiye bose ngo bafite ubuzima bwiza, akavuga ko leta iba yakoze ibishoboka ngo bitabweho, banahabwe ibyibanze.

Gen. Maj. Rwarakabije na Gahonzire kandi, basuye ingando y’abari mu bikorwa nsimburagifungo bya TG i BUTAMWA ndetse n’i MAGERAGERE mu karere ka Nyarugenge.

Banasura ahazubakwa gereza izacumbikira zimwe mu mfungwa ziri muri “1930” n’iziri muri gereza ya Remera.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

7 Comments

  • umuyobozi wese ugiye mu mirimo mishya aba agomba kureba aho agiye uko ibyo bamushinze gucunga bihagaze bityo akagira aho ahera abiteza imbere. mwifurije imirimo myiza

  • tukwifurije imirimo myiza mutangiye mon general

  • ibi biteye agahinda kubona asura aho gusurwa bitewe na maraso yinzirakarengane yamennye jye nibaza niba kumugira igitangaza byarabaye kumugororera???none abirirwaga bamuhiga nibo biswe abanzi b igihugu aaha nzaba mbarirwa!!!!!

  • J.Paul gashumba ndabashimiye ku nkuru yanyu ariko…Ababa mu mahanga hari ibyo tuba turi inyuma bitewe n’uko tutabaye hafi ngo dukurikirane buri kose… Nk’ubu uyu G.M Rwarakabije sinzi icyo akora usibye kuba umusirikare… rero mwari kongeramo imirimo ye uwariwe etc… Encore merci. byafasha benshi.

  • Nuko najye kwifatiramo ikibanza. Ashobora gufata aho Pasteur B yari ari niba ntawundi wahamutanze. Cyangwa wasanga ariho Kabandana Marc arara!

  • UYU MUGABO BURIYA KUMUTIMA ABA AVUGA
    ATI HARAKABAHO LETA YUBUMBWE
    KUKO NANJYE MBANDI MURI IKI GIHOME
    NONE NINJYE UKIYOBOYE.
    NINJYE BOSS WIBIHOME BYOSE BYO MU RWANDA

    YEWE NARUMIWE KOKO

  • bishobotse umushinga wo gutangiza ranks mu magereza ugashyirwa mubikorwa byihuse byaba ari bimwe mukurushaho guteza imbere urwo rwa R C S.
    MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish