Digiqole ad

Libye – Abigaragambya bafite umuyobozi mushya

Souleymane Mahmoud al Oubeidi ni we washyizweho kuri uyu wa gatatu  kugira ngo akomeze ayobore abigargambya bagamije guhirika ubutegetsi bwa Mouamar kadafi.

Souleymane Mahmoud al Oubeidi imbere na bagenzi be

Uyu muyobozi mushya, atowe hatari hamenywa imvano y’urupfu rw ‘uwo asimbuye general major Abdel Fatah Younès wiciwe i Bengazzi ku wa 28/7/2011 ku buryo kugeza na n’ubu butari bwasobanuka

Uyu  Souleymane Mahmoud al Oubeidi ni we wari umuyozi wungirije mu barwanyi bigaragambya ku butegetsi bwa kadaffi.

Uku kutorwa k’uyu mugabo ngo kwaba kwafashwe n’abigaragambya nk’agakiza ku barwanyi bigaragambya bafatwaga  nk’abantu batihagije kandi badafite umurongo kuva  Younes yapfa.

Nk’uko BBC yabitangaje, ngo Souleymane Mahmoud al Oubeidi, uvuga mu cyongereza cye cyiza cyane, mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yanaboneyeho maze akangurira Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza kubafasha  ku buryo bw’intwaro  ngo kuko burya ntazo banafite zihagije kuva batangira imyigaragambyo mu kwa kabiri uyu mwaka.

Uyu muyobozi mushya w’abaturage biyemeje gutsimbura President Mouammar Kadhafi ku butegetsi, cyo kimwe na nyakwigendera asimbuye, nawe akomoka mu bwoko bw’aba Obeidi.

General major Abdel Fatah Younès yari yagiye ku ruhande rw’abigaragambya nyuma yo kwitandukanya na Mouammar Kadhafii bari barakoranye igihe kitari gito dore ko ikinyamakuru The Guardian kivuga ko yanamubereye minister w’ubutegetsi bw’igihugu, avuye ku mwanya wa ministre w’umutekano.

Ngo bari n’inshuti magara kugeza yamwihinduka ku itariki 22/2/2011, maze akigira ku ruhande rw’abaharanira guhirika Bwana Kadhafi kugeza yapfa.

Urupfu rwe ruracyavugwaho byinshi ku baba baruri inyuma ariko ntakirajya ahagaragara. Mu batungwa agatoki harimo n’abo mu muryango we bagikomeye kuri butegetsi buriho.

DUKUZUMUREMYI Noël
Umuseke.com

2 Comments

  • izi nyeshyamba nizitsinda gadafi bizaba atarizo ahubwo ari nato,nawe se kuzirirwa ziyerekana gusa ku banyamakuru zifotoza nko mu mafilimi!!!buretse n’uyu bazamwivugana bidatinze

    • NGUTERANYA TERANYA, UMU CIVIL AGIYE KUYOBORA URUGAMBA !!!!!HIHHIHIIIIIIIII

Comments are closed.

en_USEnglish