Digiqole ad

Uburusiya bwongeye kwikoma cyane Ukraine

Kuri uyu wa gatandatu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yasabye mugenzi we wa USA, John Kerry kubwira Ukraine igahagarika ibikorwa bya gisirikare iri gukora mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine mu rwego rwo kwirinda ko intambara ikomeye ishobora guhanganisha ibi bihugu byombi.

Sergey Lavrov Ministre w'Ububanyi n'amahanga w'Uburusiya
Sergey Lavrov Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya

Ni mu kiganiro kuri telephone John Kerry na Sergei Lavrov bagiranye none bagamije gushaka uko amakimbirane ari muri kariya gace yarangizwa.

Sergei Lavrov yasabye John Kerry ko USA ikoresha ijambo ifite kuri Ukraine ikababuza gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri ako gace kegereye Uburusiya, bitabaye ibyo ngo ikibazo kirarushaho gukomera.

Sergei Lavrov yavuze ko Uburusiya buzafasha mu kubonera umuti ikibazo cyo muri Ukraine nk’uko byemejwe mu nama yabereye i Geneve mu cyumweru gishize.

Arseny Yatsenik, Minisitiri w’intebe wa Ukraine we yavuze ko Uburusiya  bushaka gutangiza intambara ya gatatu y’isi bwigarurira Ukraine bukoresheje ingufu za gisirikare na politiki.

Mbere yaho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, John Kerry, yari  yashinje Uburusiya kuba nta kintu na kimwe cy’ingirakamaro bwari bwakora mu gufasha kugabanya  icyuka kibi kiri muri Ukraine kuva aho bwemereye amahanga kubikora.

Hagati aho, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwatangiye  iperereza rya mbere ku byaha bivugwa ko byakorewe muri Ukraine mbere na nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Viktor Yanukovych. 

Christine  Ndacyayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko izi ntambara za ukraine koko zizamarwaho niki koko?

Comments are closed.

en_USEnglish