Muhanga: Ishuri ETEKA ryabaye icyitegererezo mu bukanishi bw’imodoka
Ishuri ryisumbuye ryigisha tekiniki n’ubukanishi bw’imodoka (ETEKA) riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ryatoranyijwe mu mashuri y’imyuga yigenga mu Rwanda y’icyitegererezo mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka, ubu rikaba riri guhugura abarimu 12 baturutse hirya no hino mu gihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’iri shuri Murigo Vital yatangarije umuseke ko bakira buri gihembwe abarimu ndetse n’abanyeshuri bifuza kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga burebana no gukanika ibinyabiziga.
Murigo yavuze ko bajya gutoranya ikikigo nk’icyitegererezo bagendeye ahanini ku bumenyi abaharangirije bahakura bwo gukanika imidoka ndetse bareba n’umubare munini w’abanyeshuri baharangiriza bafite akazi hirya no hino mu bigo byigisha ubumenyingiro n’ubukanishi bw’imodoka.
Yagize ati “Mu biruhuko byose by’umwaka twakira abarimu bigisha mu mashuri y’ubumenyingiro n’ubukanishi bw’imidoka kugirango bashyire mu bikorwa ibyo bigisha kandi tubona ko bibafitiye akamaro kanini”
Murigo yakomeje avuga ko bari kuvugurura inyubako z’ikigo aho bifuza ko mu mwaka utaha bazatangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza gifite amashami y’imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kugirango abaharangiriza babone uko bakomeza amashuri yabo makuru ajyanye n’ibyobize mu mashuri yisumbuye.
Murindwa Emmanuel umwe mu barium batanga amahugurwa muri ikikigo (Trainer of Trainers) yavuze ko amasomo y’ikoranabuhanga mu bukanishi bw’imodoka ariyo bakunze kwihuguramo mu biruhuko yongeyeho ko uko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga, ari na ko bagenda bakarishya ubumenyi kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere.
Yagizeati “Leta yashyize ingufu mu gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abayakoramo twifuza ko twabera urugero rwiza n’abandi bashaka gutangiza aya mashuri cyane cyane twibanze ku bumenyi duha abarimu n’abanyeshuri muri rusange.”
Muri iri shuri rya ETEKA abarimu 12 baturuka mu bigo byigenga byigisha imyuga n’ubumenyingiro (vocation training center) na technico secondary shool ni bo bari gukurikirana amahugurwa ku ikoranabuhanga ry’ubukanishi bw’imodoka.
Biteganyijwe ko ikindi cyiciro cy’abarimu kizahugurwa mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri.
Ishuri rya ETEKA riri mu ishyirahamwe ry’ibibigo byose byigenga byigisha imyuga n’ubumenyingiro (Technical and vocation shools associations).
MuhiziElisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga