Umuhinde w’imyaka 179 nta bwoba afite bwo gupfa
Umukambwe wo mu Buhinde ufite imyaka 179, Mahashta Mûrasi yavutse muri 1835 yisangije agahigo ko kuba ariwe muntu ukuze cyane kurusha abantu ku isi nubwo atigeze ahabwa uwo muhigo na Guiness the Record.
Nk’uko bamwe mu bazi amateka ya Mahashta babivuga ngo yavukiye i Bangalore kuya 6 Mutarama 1835. Muri 1903 yerekeje ahitwa Varanasi ahakorera ibikorwa bitandukanye. Muri 1957 yari agikora akazi maze yerekeza mu zabukuru afite imyaka 122.
Uyu mukambwe avuga ko we urupfu rwamuteye utwatsi kuko benshi mu bana be ndetse n’abuzukuru baravutse barakura ndetse baba abasaza rukukuri, barangije bamusiga uko bamusanze barapfa.
Uyu musaza wategereje ko urupfu ruza akaruheba ati “Muri make mbona urupfu rwaranyibagiwe, ubu nta n’icyizere cyo gupfa mfite.”
Mahashta akurikije ibarurishamibare rye avuga ko iyo umuntu agize imyaka 150 urupfu rukamurebera izuba, akagera mu myaka 170 ntacyo rwibwira, asanga ari umuntu udapfa (Immortel) cyangwa ikindi kintu gitandukanye n’abantu.
WorldNewsDailyReport yakoze ubushakashatsi, yasanze mu mateka ya muntu ntawigeze aramba ak’uyu musaza ndetse ngo biragoye no kumenya amakuru ahagije ku mubare w’abamukomokaho.
Iby’uyu musaza biratangaje cyane kuko benshi tubona muri iki gihe bafite imyaka iri munsi cyangwa iyingayinga mu 100, usanga kenshi batabona, batava aho bari ndetse batazi gutandukanya ababakomokaho na rubanda rusanzwe, uyu we aracyari injege.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko se nibura muri Afurika haba hari nibura uwagejeje mu myaka 150? Ahaa!!! Iyi nkuru irashimishije kandi uwo musaza nakomeze aduhe impanuro z’abakuru dore ko ari nacyo Imana ikimuhagarikiye!
Iyi nkuru mugerageze kuyitomora! Ubu uyu Mukabwe atunzwe n’iki? Ese bana na nde, afite umugore? Azi gusoma se? yababwiye ko akunda iki akaba yanga iki? Cyakora ndabona uyu we Leta ikwiye kumwitaho by’umwihariko, niba kandi batabishoboye bazamutwihere iwacu i Rwanda dukeneye Abakambwe!!!
Uyu musaza uwamusana uzi ko yaba umusore arakomeye cyane Leta izamufate imugire uwayo kuko abitse amateka maremare hamenyekanae n’ibanaga ryatumye aramba bene kariya kageni
Uyu musaza uwamusana uzi ko yaba umusore arakomeye cyane Leta izamufate imugire , ndebe ko Imana nyiribihe yazampa nage nkarya ibirayi imyaka ijana nayishima pe!
yego ko!!!!!!! ibi nibisazwe murikigihe, gusa uyumusaza banza afite ikintu yahaye Rurema. icyakora nibitangaje cyane kuko mubihe byacyera barambaga imyaka magana cyenda (nowa, aburahamu nabandi) hanyuma ibyaha byabantu biza kwiyongera cyane bituma imana igabanya kuramba kwabo
iyi nkuru ntabwo ari ukuri. yewe munyamakuru! reba aho inkuru wayikuye. ikinyamakuru World News Daily Report kivugira ko inkuru zose cyandika ziba zijya gusa nk’ukuri ariko ziba ari impimbano. n’ubutaha inkuru muzakuraho muzamenyeko ari izo bihimbiye mu rwego rwo kwiryohereza.