Gatenga: Urubyiruko rwibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2014, urubyiruko rwo mu murenge wa Gatenga rwakoze rwibutse urubyiruko rwari rutuye muri uyu murenge rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba byari ku nshuro ya mbere bibereye ku rwero rw’umurenge kuko ubusanzwe byakorerwaga ku karere.
Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe kuva mu Karambo mu Gatenga hafi yahabera Expo na Magerwa, berekeza hafi y’umurenge wa Gatenga ahabereye ibikorwa byo gusoza uyu muhango.
Hatanzwe ubuhamya ndetse havugirwa n’amagambo yabisikanaga n’ubutumwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bari bitabiriye icyo gikorwa.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatenga, Mugabo Alexis, uhagarariye IBUKA mu murenge, Gervais hamwe n’abagagarire amakomite y’urubyiruko ari mu murenge wa Gatenga ni bamwe mu batanze ubutumwa bunyuranye bujyanye n’ibihe byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rurimo.
Turimukaga Donatien umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko avuga bari gukora ibikorwa byisnhi bitandukanye byo kuzamurana cyane baremera urubyiruko bagenzi babo kugirango hatazagira ushobora kwitwaza ubukene akaba yashuka urubyiruko akarujyana mu bikorwa bibi.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatenga Bwana Mugabo Alexis, yasabye urubyiruko guhora rwibuka amateka u Rwanda rwanyuzemo. Bityo kuri iyi nshuro ya 20 Abanyarwanda bibuka Jeneside yakorewe Abatutsi ngo ururwiruko rwa Gatenga rugomba kurushaho kwiyubaka mu bikorwa kandi bakorera mu bumwe.
Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com