Rayon Sports ifatiwe ibihano bikomeye, umutoza yahagaritswe imyaka ibiri
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ihamwa n’imyitwarire mibi nyuma y’umukino wayihuje na AS Kigali bakanganya 1-1, mu bihano batanagje kuri uyu wa 25 Mata, harimo gukina umukino ukurikira nta mufana uri kuri stade, ndetse no guhagarika umutoza wayo mu gihe cy’imyaka ibiri atagera ku bibuga mu Rwanda.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA niko kafashe iyi myanzuro kayishyikiriza FERWAFA ikaba iyitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Mata nimugoroba ku kicaro cyabo i Remera.
Iyo myanzuro irimo kuba umukinnyi wa Rayon Sports Hamiss Cedric uri mu bateje imirwano ahagaritswe ku gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu gihe cy’amezi atandatu n’ihazabu ya 50 000Rwf nk’uko ngo biteganywa n’ingingo ya 52 igika cya mbere mu gitabo cy’amategeko ya FERWAFA.
Nk’ikipe, Rayon Sports yahanishijwe gukina umukino utaha (kuri uyu wa gatandatu na Musanze FC) nta mufana uri ku kibuga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 36 muri icyo gitabo.
Rayon Sport kandi itegetswe kwishyura ibyangijwe (imodoka y’umusifuzi yamenwe ibirahure n’ibyo kuri stade) n’abafana ubwo bateraga amabuye mu kavuye kakurikiye umukino wok u cyumweru.
Luc Eymael, umutoza wa Rayon Sports ategetswe kumara imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 52 igika cya kabiri cy’icyo gitabo.
Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports we ushinjwa guhamagarira abafana ba Rayon Sports kwanga no kubishyira mu ndirimbo Nzamwita de Gaulle (Umuyobozi wa FERWAFA) yahagaritswe imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira mu Rwanda n’ihazabu ya 500 000Rwf ngo byo biteganywa n’ingingo ya 52 igika cya kabiri muri ariya mategeko.
Jean Claude Muhawenimana, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports u rwego rw’igihugu uregwa nawe gukangurira abafana ba Rayon kwanga Nzamwita de Gaule, ubu we akaba ari mu maboko ya Police, ahanishijwe nawe imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ihazabu ya 500 000Rwf.
Muri iyi nama yari iyobowe na Kayiranga Vedaste, umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi wa FERWAFA, ari nawe wasomaga iyi myanzuro yatangaje ko Rayon Sports ifite iminsi ibiri yo kujyririra ibi bihano.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana weeeeeeeeeeeeee
Mbega FERWAFA weeeeeeeeee
Nzaba mbarirwa ibyo muri uru Rwanda, ahaaaaa ngaha aho nibereye! Ubwose babivuze kumugaragaro ko badashaka Rayon sports maze igacibwa mu Rwanda aho kujijisha! Jye sport yo mu Rwanda nyivuyeho kugeza igihe kitazwi kubera amanyanga, amatiku na politiki mbi biyiyobora.
Njye ndabona ari wowe munyamatiku ahubwo
Nange nirukanye De gaule,ntazongere kwegera imikino yo mu rwanda kugenza asabye Imbabazi Rayon Sports
Ibi bihano biraremeye cyane. Ntabwo nibwira ko bifasha football y’u Rwanda. Ukoma urusyo akoma n’ingasire. FERWAFA yagombye no kureba icyateye iriya myitwarire. It is not fair.
Jyewe kura ibi bihano byari bikwiye guhabwa uriya umusifuzi bikaba bihawe Victim (Rayon sport) bigaragaye ko Ferwafa itifuza Rayon mu irushanwa iryo oriryo ryose none jye nk’ umukunzi wa ruhago mpashe umwanzuro wo kutazasubira kureba umukino numwe mu Rwanda kereka nibakosora iri kosa Ferwafa ikoze ( Kubogama)
hhahahahahahaha ark ndumiwe koko ubu se nibihano cg mwarimwarabuze uko muyisenya icyakora murakoze muduciye kukibuga ngaho FERWAFA muzaze arimwe mujya muyireba nzaba mbarirwa na sport yo RD da!
Ese harya ko batavuze ingingo yemerera Police gukubita abakinnyi nk’inka zigye kubagwa!? Jye aho kwica Gitera nakwica ikibimutera! Ese ko bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda kuki hatibazwa icyatumye abantu bagira uburakari bugeze hariya? FERWAFA ikwiye kuba urwego rufasha kandi rwubaka football, aho kwigira urwego ruhana gusa.
kabisa nanjye sinzasubira ku kibuga narimwe kugeza igihe ntaramenya kuko gukubita abantu nk’abakubita inka barangiza bakabafung a,nyuma ngo rayon ifatiwe ibihano !!!!! ni agahomamunwa ntacyo tuzajya tureba uwiburayi nibyo bashatse none babigezeho.
ariko buriya reka turebere ibintu hamwe. twese turi abakunzi ba ruhago kandi ni byiza pe ko umuntu ahanwa mu gihe akoze ikosa.ngaho reka tubazanye iyo uhannye umuntu imyaka ibiri ngo ntakandagire ku kibuga icyaba kiza suko wamwirukana burundu kuko nubundi nicyo uba ushatse kuvuga.ikindi aba bantu bose bahanwe ni abakozi ba rayon ni gute uhana umukozi igihano kiruta icya sebuja?ibi rero buriya njye mfata Rayon ariko ndabona ari ugusenya mu cyayenge administration y’ikipe mw’ibanga rikomeye cyane. subwa mbere bibaye ariko ni ubwambere hafashwe ibi bihano.kandi buriya ndababwiza ukuri nubwo Rayon yajurira bakanabikuraho ibyanditswe bigumaho. abantu bagiye kwikoma Ruhago yacu ni benshi kandi bifite impact ikomeye cyane.Gikundiro akenshi abantu ntibayivugaho rumwe akenshi pe abenshi nabayanga kandi bitwaje ibintu byinshi bidafite ishingiro.njyewe ntabyo nzi ariko se buriya mu bitabo by’amategeko bya FERWAFA nicyo gihano gihwanye na biriya bakoze????????hahahahahangaho ni muhane
Aha mbega akarengane ngo ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari koko rayon niyo FERWAFA yakwanga twe twabonye ukuri tuzakugwa inyuma naho ruswa yo muri FERWAFA yo irasanzwe mu mpera za chamiona buri gihe bashaka kwegezayo gikundiro
Icyo FERWAFA ishaka ni uko RAYON SPRORT ( gikundiro ) itatwara kiriya gikombe kandi cyaragenewe APR muribuka umushize bashaka kuburizamo umukino i nyamirambo? none byaranze batuma uriya musifuzi kwihimura kuri Gikundiro jye mbona niba FERWAFA ari urwego cg ishirahamwe rireberera amakipe yose ryari rikwiye gusaba imbabazi abakunzi barugaho bose mu Rda bakanakosora iri kosa fafumga uriya musifuzi wiha gukora amakosa imbere ya camera kuko bino bidakosowe byazatuma nta muntu usubira kureba umupira ku kibuga mu Rda cyangwa se bategereje ko Muzee President ariwe uzafata umwanya akirebera uko byagenze hama we wenyine agafata umwanzuro kuko tumuziho gushyira mu gaciro.
Big is big . Rayon ibonye ukuntu ifaranga rikora . Ahubwo kuba batayirukanye muri champion biratangaje . Na Barcelona igura ba referees ubwose iyo Manchester yibaga imikino ntimwabaga mureba . Iyo umuntu kurusha gukina umwerekako umurusha umufuka.
Makenga uri umuntu w’umugabo! De Gaule ni iturufu ya apr, ntakundi yagira babimutegetse. uzi uko bigenda, ni technique gusa gusa…
ariko nti mubizi umuntu umwe wivugiye ati degole niwe wapanzwe kuzayobora ferwafa, n’amatora ataraganya kuba, ubishidikinya azbaze banwe mu banyamakuru b’imikino babibwiwe bukeye bikaba.
harya bakoze ibi kugira ngo bashakire APR FC igikombe. ni ubwo yagitwara umugabo nyawe ni urya ibyo yavunikiye naho abumva ko bzajya bagira ibyo bahabwa kubera ko bashigikiwe nababwira iki. foot-ball ibaye intambara na politiki.. espoir ko itahawe ibibihano, etincelle yo ku bitageze aha. rayon sport fc iramutse itwaye igikombe nzamwita na APR ikimwaro bagikwiza he .
Ibi byose byarapanzwe babikoze kugira ngo basenye Rayon ubu se uribwira koa ari APR bayihana nkuku?nta kibazo aba Rayon twihangane degaule n’abambari be sibo Mana kandi akarengane kaza shira one day,birazwi ko APR idatsindira igikombe ahubwo igihabwa,gusa Imana ijya ikora ibitangaza kandi muzaba mwirebera
UBUNDI SE KO NTACYO BAVUZE KURI GERVAI NUKO MISIYO BARI BAMUHAYE YAYITUNGANYIJE 1000%.MBEGA G– USENYA GIKUNDIRO MU CYAYENGE!AHUBWOSE IYO BASHOBORA BAGAHAGARIKA RAYON AMARUSHANWA YOSE YATEGUWE NA FERWAFA UYU MWAKA NTIBACE MU MIZI Y’UBUYOBOZI! MBEGA GUTANGA AKATO WEEEEEEE,KUBOGAMA WEEEE,FERWAFA ABAYOBOZI BAWE BAKWIYE KWEGUZWA VUBA NA BWANGU. BAFASHE IBYEMEZO BYA APR NA DE GAULE BABYITIRIRA KOMISIYO….AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA
Guhana ni byo amakosa yakozwe ariko hano hajemo gukabya na munyuvishirize! Ese ubundi rubavu ko umunyezamu wa marines yatatse umusifuzi barahannye, i gicumbi ko byabaye as kigali yahuye na gicumbi umusifuzi afafana bakamwirukankana n`amahane menshi amabuye agaterwa bahannye nde?
i Rusizi ko byabaye harya ho bahannye nde? Oya ubu buyobozi bwa ferwafa bwabgamye cyane! Gufata cedric ngo amezi 6 adakina. Kuvuga ngo umusifuzi amare 2years atagera ku bibuga mu mikino itegurwa na ferwafa.
Ubwo se yaba akora iki? Si ukumwirukana mu rwanda? N`ibindi n`ibindi bipfuye amaso! Oya aha mwerekanye ko hari aheza mudashakira ikipe nyamara iri mu zituma abantu basusuruka ku bibuga!
Ba-Rayons mwihangane, Rayon ntacyo izaba, ntaho izajya: Na za Panthere (Pantere) ntizayigaraguje agati gake, ariko zaragiye irasigara! De Gaule ngo aturuka mu Ntare FC, ariko yahageze yaranayoboye mu yandi makipe ntavuze! Mwibwira ko muramutse mushenye Rayon, mwazongera kubona abafana ku kibuga! Ko hari n’abaza bambaye andi mabara, nyamara ku mutima ari ubururu n’umweru…! Nimusenye FERWAFA ngo murasenya Rayon! Shame on you!
Bavandimwe bafana ba Rayon Sport, Kereka utazi amateka y’iyi kipe niwe wacika intege. Iyi irusha imbaraga Perezida wa FERWAFA, ndetse n’abandi biha kuyirwanya. Kurwanya Rayon Sport ni nko gutera ibyondo ku ijuru ukeka ko uri buryanduze. Birakugarukira akaba ari wowe wandura. Nzamwita rero yitegure kuko yagaragaje intege nke agitangira kuyobora none biramwokamye. Ab’ i Nyanza muribuka ijambo rya Burenga? ‘OHOH RAYON BAGUHORA IKI RAYON”. Umwana wangwa niwe ukura. Kwanga Rayon ni nko gutwika Zahabu (Irushaho kuba nziza).
Ibyari football bihindutse vuruguvurugu. Panthere noire n’ubwo yatsindaga ntabwo yarizi gukina kabisa. Rayon yacu ntituzayivaho.
Binyibukije abakinnyi ba etoile fillante bigeze gucibwa I KIGALI kuko bari batsinze panthere. Nibuka batwara uwitwaga RWIGEMA bamucira iwabo i cyangugu imyaka ibiri yose adakandagira ikigali. Hari ibihano bifatwa bigendeye ku marangamutima kewli. Ibi bihano birakomye cyane kuburyo bizajegeza iyi KIPE.
Muzaba mureba. Ibi bintu bihatse byinshi, ngo ibijya gucika bica amarenga, football mu rwanda de gaule arayisenye. Ese ubundi yinjiye muri football ryali. Babanje bakamujyana mu ngando. Ku gisenyi habaye iki? Hakozwe iki? Mwe babateje abantu mutazi iyo baturutse ngo ni aba rayon. Ese mubwirwa n’iki ko aribo? Mwabatse indangamuntu zanditseho ko ari aba rayon? Tuvuye guhiga ubwoko tugiye guhiga rayon? Aha, nyamara leta nitangire bitararenga inkombe kuko njye mbona nta shingiro tyabyo ahubwo hari nyirabayazana.
abafana ba rayon bitwara nabi cyane umri rusange ni bahanwe
Mu Rwanda mwitegeko nshinga ntaho ryemera gukubita umuntu, ese ko bakubiswe kdi amapingu ahari? Ese nigute umusifuzi umwe yasimbura match 3 zamakipe abiri wenyine? ntabandi basifuzi bemewe bahari? umusifuzi numwere se? Football ce n’est la guerre, uhana areba impamvu zose, umusifuzi akwiye guhanwa nawe
Dukurikije ibya Sina Jerome Ferwafa yemeje ko atakiniye Rayon, tukibukiranya ibyumukinnyi Papy Fatynuko byagenze bose babireba, Tukanibukiranya icyo umusifuzi Gervais wigeze gukubitwa nabahoze ari abakinnyi ba Rayon ba Kanyandekwe Eugene, biragaragara ko Gervais Atari akwiye guhabwa gusifura uriya mukino , kubera ayo makimbirane yigeze kubaho. Ferwafa kuki yabyirengagije ?Byaba bimeze nko kubwira ihene ngo icire urubanza rutabogamye Mucoma ! ntibishoboka.
Sinshyigikiye abateraga amabuye kuko ntawakwemeza ko bose ari abafana ba RayonIcyaha ni gatozi, uwafashwe azabiryozwe, ariko urubanza rurimo amarangamutima ngo uwari wiyicariye mu Cyubahiro yateye indirimbo yumvwa nabari muri 17 nibinyoma.
Ntawari wicaye mu cyubahiro wabyemeza ko ariko byagenze; tugarutse ku kibazo cya Cedric bavuga ko yateye umugeri umukino warangiye , ko ntanuwo yawukojeje I carte y’umutuku no guhagarikwa amezi 6 tubigereranyije na Tuyisenge wakubise umwana muto nawe uri kukazi nka Arbitre abantu na Polisi barebera amunigagura kuki atahawe amezi 6 adakina ? Ubwo se ibi byose Ferwafa irabona iri kubaka football ?
Comments are closed.