Digiqole ad

Muhanga: Umugabo n’umugore bashobora kwicana bapfa ko umwe yanduye SIDA

Ni umuryango mukuru w’umugabo Bigemana n’umugore we Mukabucyana, uyu mugabo avuga ko niba badatanye bashobora no kuzumva umwe yishe undi. Icyo bapfa ni uko umwe yanduye Virus itera SIDA (umugabo) umugore akaba ataranduye, bakaba kuva mu 2004 babana mu makimbirane n’intonganya zikomeye nk’uko bombi babyemeza.

Babanye nabi cyane kandi babyaranye imbyaro 10
Babanye nabi cyane kandi babyaranye imbyaro 10

Aho babana mu rugo rwabo i Shyogwe bemeye kuganira n’umunyamakuru w’Umuseke.

Bigemana Ephrem wakiriye kubana n’ubwandu, yavuze ko bagiye kwipimisha mu 2004 bajyanye n’umugore we, basanga umugabo yaranduye ariko umugore ntiyanduye agakoko gatera SIDA.

Uyu mugabo ati “ Kuva ubwo kugeza ubu, umugore ntakiri uwanjye. Yahise afata icyemezo ko ntacyo azongera kumarira kugeza nitabye Imana, ubu yampaye icyumba cyanjye kuva icyo gihe.”

Ibi byabateje intonganya zikomeye, bigera aho umugabo yitabaza ubuyobozi ngo bubakiranure. Bigemana avuga ko yahereye ku nzego z’ibanze kugeza ku karere nta na hamwe baragira icyo bamumarira.

Bigemana w’imyaka 68 yemera ko koko yakubaganye akabivanamo SIDA , ariko ngo kuva ubwo umugore we ntakimwubaha nk’uko abagore babigomba abagabo ndetse avuga ko amufata nk’umukozi wo mu rugo.

Ati “ Dore ejo bundi aherutse kunkubita ankomeretsa akaboko navuye kwa muganga ejo bundi wabonye ko ngipfutse akaboko, nabibwiye inzego z’ubuyobozi ariko ntacyo zabikozeho.”

Uyu mugabo avuga ko ibyo yakomeje gusaba ari uko babatandukanya ntibakomeze kubana kuko ngo bashobora no kuzumva umwe yishe undi kubera amakimbirane bahoramo.

Mukabucyana Francoise, umugore we w’imyaka 65 nawe waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze ko adashobora kuzongera kuryamana n’umugabo we kuva yamenya ko yanduye SIDA ayivanye hanze y’urugo.

Ati “ ibyo yakoze ni ubukunguzi urebye imyaka afite n’abana tubyaye, namwemereye kujya muha ifunguro n’ibindi byangombwa ariko sinakongera kuryamana nawe.

Uyu mugore avuga ko umugabo we nta nshingano yubahiriza, avuga ko kuva akigira akazi atajyaga ahahira urugo yewe ngo ntiyanishyuriraga abana ishuri. Ati “ amafaranga afata ya pasiyo (pansion) arayirira yose ntitumenya aho ayashyira.”

Ibyo kumuhohotera byo avuga ko atari byo amubeshyera.

Abana b’aba babyeyi baganiriye n’Umuseke batangaza ko bakoze ibishoboka byose ngo bongere kubanisha neza ababyeyi babo bikabananira. Bashinja se ko ariwe utera amakimbirane mu rugo.

Bigemana na Mukabucyana bafitanye abana 10, uyu mugore yifuza ko bajya mu rukiko bagahabwa gatanya aho guhora mu ntonganya za buri gihe, ashinja umugabo we ko yatangiye kugurisha imwe mu mitugno bahuriyeho.

Abashakanye bashobora cyane kwanduzanya Virus itera SIDA mu gihe umwe ayifite.

Mu kuba bagana inkiko ngo zibatanye nk’uko umugore abyifuza, ibi ngo umugabo ntabikozwa. Ariko kandi iyo avuga iby’akababaro ke ashinja umugore avuga ko yifuza ko batana.

Ndejeje Francois Xavier umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe avuga ko ikibazo cy’uyu muryango bagikozeho kenshi bagerageza kubahuza ariko birananirana.

Yatangarije Umuseke ko ubu ngo bashyizeho itsinda rigizwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere ku karere, umunyamategeko muri “Maison d’Access à la Justice i Muhanga ndetse n’uyu gitifu w’Umurenge wa Shyogwe.

Ati “Ejo (25 Mata)saa yine tuzicara turebe uko iki kibazo tukirangiza.”

BIGEMANA Ephrem
Avuga ko akorerwa ihohoterwa kuko yanduye
Avuga ko umugabo we yamurembeje kandi yamwimye gatanya
Avuga ko umugabo we yamurembeje kandi yamwimye gatanya

MuhiziElisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • ariko ye abagabo ntasoni mugira!!!wamuciye inyuma urangije ubona igihano none ngo nguki?baga wifashe nyine ujye kuyisangira nabayikuzaniye!!ahubwo uwo mubyeyi Imana iramukunda koko!!! ese ubwo iyo izanwa numugore wari kumurekera aho ra!!! rwose nibabahe gatanya iyo nimpamvu yumvikana!!!

  • Njye ndumva bakomeza bakabana ariko bataryamana, bakagabana amafaranga ya pansiyo, umugore akajya amumenyera ifunguro, umugabo yakenera iby’akabariro akajya asanga abamwanduje

Comments are closed.

en_USEnglish