Digiqole ad

Leta y’u Rwanda yisubije ubutaka bw’ikigo ndangamuco cy’Abafaransa

Kuva tariki 16 Mata, ikigo ndangamuco cy’Abafaransa cyari mu Mujyi wa Kigali rwagati kirafunze, ubutaka cyabarizwagaho bukaba nabwo bwafashwe ku mpamvu z’uko ibikorwa byari biburiho bitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Ahubatse iki kigo ubu harafunze
Ahubatse iki kigo ubu harafunze

Mu biganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yagiranye n’ibitangazamakuru yavuze ko iki cyemezo ntaho gihuriye n’ibibazo bya Politiki byongeye kuvuka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Bruno Rangira, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yadutangarije ko ubusanzwe aho iki kigo ndangamuco cy’Abafaransa hateganyirijwe kubakwa amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi, ba nyiri ubu butakaka bakaba barasabwe kubukoresha ibyagenwe ku gishushanyo mbonera, mu gihe bo ngo bashakaga kuhubaka ‘Art Center”.

Rangira avuga ko hari hashize hafi imyaka ine (4) bavugana na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda bayisaba kugira icyo ikora kugira ngo ubutaka iki Kigo ndangamuco kiriho bukoreshwe icyo igishushanyo mbonera gisaba.

Rangira yadutangarije ko by’umwihariko mu mwaka ushize wa 2013, mu kwezi kw’Ugushyingo Umujyi wa Kigali wahawe Ambasade y’Ubufaransa iminsi 90 igenwa n’amategeko yo kuguteguza gutanga ubutaka niba utabasha kwerekana ko uzabukoresha icyagenwe.

Iminsi Ambasade yari yahawe yaje kurangira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ntacyo bakoze. Nyuma, Umujyi wa Kigali ubonye ko ntacyo Amabasade irimo gukora nibwo hatangiye gahunda zo kureba uko Leta yakwisubiza ubu butaka.

Rangira ati “Ambasade yakomeje kugaragaza ko bafite gahunda, ariko nyuma biza kugaragara ko ntacyo barimo gukora.”

Gusa, uyu muvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko n’ubwo ubu Ikigo ndangamuco cy’Abafaransa gifunze, bitavuze ko ubutaka bwamaze kuba ubwa Leta y’u Rwanda 100%, ahubwo ngo bigomba guca mu nzira zose zo kwisubiza ubutaka nk’ubu nk’uko amategeko abiteganya.

Kugeza ubu ngo Akarere ka Nyarugenge kamaze kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka nk’uko biteganywa n’itegeko. Rangira avuga ko ubu butaka nibumara kujya mu maboko y’ibiro bishinzwe ubutaka, ibi biro bizabusubiza Leta ari nayo izabusubiza Akarere ka Nyarugenge cyangwa ikabuha umushoramari ugaragaza icyo azabukoresha.

Ati “Byose binyura mu nzira z’amategeko ateganyijwe yo gutanga ubutaka.” Mu gihe ngo bikinashoboka ko na Amabasade y’Ubufaransa noneho igaragaje gahunda ifatika, bashobora kuyireka ikabikomeza mu gihe byaba bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Ku ruhande rw’Ubufaransa, Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda Michel Flesch, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa “AFP” ko kuva ubutaka bwafatwa tariki 16, ubuyobozi bw’ikigo bwasubije ubutaka abayobozi b’u Rwanda.

Yagize ati “Abayobozi baravuga ko tudaha agaciro gakwiye ubutaka. Ibikorwa by’ikigo ndangamuco byabaye bihagaritswe kugeza tubonye umwanzuro. Ubu rwose nta mwanzuro dufite kugeza uyu munsi.”

Iki kigo kimaze imyaka myinshi mu Rwanda, cyaherukaga gufunga, hagati y’umwaka wa 2006 kugeza 2009, ubwo havukaga ibibazo mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa.

Cyaje kongera gufungura imiryango mu mwaka wa 2010, amakuru akavuga ko cyari cyahawe urenganzira bwo gukora mu gihe cy’imyaka 30.

Kuva cyakongera gufungura ariko bisa n’aho kitongeye kuberamo ibikorwa byinshi cyane cyane mu cyumba mberabyombi cy’imyidagaduro cyari kimenyereweho kuberamo ibitaramo cyane mu myaka nk’icumi ishize.

Ahanini uku kutongera kuberamo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bikaba byaratewe n’uko cyongeye gufungura imiryango hari ibindi byumba byabonetse mu Mujyi wa Kigali kandi kikaba ari gito ugereranyije n’ubwinshi bw’abakunda imyidagaduro i Kigali.

IMG_0686
Hashize igihe hafunze
Itangazo rimenyesha ko batakihakorera
Itangazo rimenyesha ko batakihakorera

Photos/M Niyonkuru Venuste KAMANZI ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bayisenye hubakwe ikibuga cy’umupira abana b’abanyarwanda bazajya bahakorera imyitozo, cyangwa bahubake Imashiro tuzajya tuhigira Target naho abo ba Beberu bazajye kubaka iwabo nitubasangayo bazatwivune, asyiiiiii!

    • Nta mitekerereze yawe! Kuhabambura kubera igishushanyo mbonera birumvikana ariko suko ari abazungu. Kiriya Kigo kigisha aban b’abanyarwanda, bagasobanuka, bakabasha kwandika indimi z’amahanga. Niba wumva kumasha aribyo ushyize imbere, sinzi icyo navuga!!!

    • Ubwenge bwawe burasekeje. Uwakunyereka. Ni akaumiro. ngo kumasha ?????????Wabona uri umuwoga……………..

  • Nyamra aho bukera izabyara imyibano.Ibibazo turikwishyiramo ntutuzavuge ko dutunguwe.

  • Yooo, iyi centre rwose yafashaga byinshi ku bana b’abanyarwanda, kandi biboneka hake muri uyu murwa, sinumva impamvu umujyi wa Kigali utanga? Ubu se nicyo kibanza cyonyine kandi kiri n’ahantu heza mu mugi gipfa ubusa? Abandi se ko batabibatse? Sindi umuvugizi wabo, ariko kandi ibi ntibisobanutse, ubundi se, bahereye na hariya mu kiyovu, gacuriro, kinyinya ,……???

Comments are closed.

en_USEnglish