Digiqole ad

Lupita Nyong'o wo muri Kenya niwe muntu mwiza ku Isi mu 2014

Lupita Nyong’o umukobwa w’umunyakenya wamenyakanye kurushaho ubwo yegukanaga igihembo cya Oscar, niwe People Magazine yatoye nk’umuntu mwiza ku Isi w’umwaka wa 2014.

Lupita yize muri Amerika ibijyanye no gukina filimi
Lupita yize muri Amerika ibijyanye no gukina filimi, ubwiza bwe ngo ni umwimerere

Uyu mukobwa yatangaje ko atigezeanarota ko yazagera kuri iryo shema ryo gutoranywa n’iki girangazamakuru nk’umuntu mwiza.

Lupita w’imyaka 31 yamenyekanye cyane muri filimi yitwa “12 years a slave” anahabwa igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza.

Uyu mukobwa avuga ari iby’igiciro kugaragara ku gipapuro kibanza cya People Magazine nk’umuntu mwiza ku Isi.

Urutonde rwa People Magazine rw’abantu beza ba 2014:

1.Lupita Nyong’o
2. Kerri Russell
3. Jenna Dewan-Tatum
4. Mindy Kaling
5. Pink
6. Amber Heard
7. Gabrielle Union
8. Molly Sims
9. Stacy Keibler
10. Kerry Washington

Ni ibyishimo kuri we kugaragara kuri uru rupapuro
Ni ibyishimo kuri we kugaragara kuri uru rupapuro

Uyu mukobwa warushije abandi ubwiza kubwa The People Magazine ngo akiri muto yaritinyaga cyane. Ati “sinashoboraga kwireba mu ndorerwamo bibaho, rimwe mama aramfata anshyira imbere yayo maze arambwira ati, reba, uri mwiza ariko uritinya. Ukeneye kwiyitaho.”

Uyu mukobwa wize muri Kaminuza ya Yale muri avuga ko yari afite uruhu rubi ruriho ibiheri cyane cyane mu maso, ariko nyina akaza kumuvuza ibyatsi byo muri Madagascar binuka cyane akaza gukira neza.

Lupita yemera kandi ko yakoze cyane ku musatsi we ngo ube mwiza.

Uyu mukobwa yavukiye mu mujyi wa Mexico City muri Mexique aho umubyeyi we (Se) yari umwalimu muri Kaminuza ya El Colegio de México, nyuma bagarutse muri Kenya aho yize amashuri abanza aza koherezwa muri Amerika gukomeza amashuri.

Lupita avuga neza ururimi rw’iki Ruo, igiswahili, igisipanyole n’icyongereza. Ise Peter Anyang’ Nyong’o ni Senateri muri Sena ya Kenya uhagarariye Kisumu, yigeze no kuba Ministre w’Ubuzima muri iki gihugu. Uyu mukobwa we, we aba mu rusisiro rwa Brooklyn muri New York.

Umuririmbyi Pink (iburyo) ni umwe mu bantu beza by’umwimerere nawe ukunda kuza kuri uru rutonde rwa People Magazine. Undi ni Amber Heard, ugiye kurushinga na Johnny Depp ukina filimi
Jenna Dewan Tatum na Kerri Russell
Jenna Dewan Tatum na Kerri Russell , uwa kabiri n’uwa gatatu inyuma ya Lupita
Kerry Washington uza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde
Kerry Washington uza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde

Dailymail

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • birebera make-up na nakedness(ibirungu(maquillage) na taille BAMBAYE UBUSASI UBWIZA TUZI!!!!!!! TWARABONYE UKUNTU YARI YAMBAYE ATORA IGIKOMBE….SI IBYUWAREZWE NIBYO MURI HOLLYHOOD GUSA(ikibabaje ngo ava Kenya!!!!!!)

  • aba bakobwa birirwa bikaraga hano kwa Rubangura bimeze bite? ubwiza bwabo ni pirate?

  • hahahahahah yewega nzeyimana, ngo aba wababonye kwa rubangura di??hahahhyewe uri umuti wijisho kbs!

    • yewe yewe nanjye john aransekeje ku mugani aba bari bacu simbona ari sawada

    • cyuzuzo umenya nzeyimana utamwunvise neza cg se ikinyarwanda atari first language iwawe!  sinon ndibaza yashakaga kuvuga ko abo abona kwa rubangura ko badasa nabo batowe! kandi ubwo baba bishyizeho!!!! umuntu wese yabyibaza ariko nabonye abazungu bakunda abantu bafite mu maso hari round nudutama tuno bita udusendabageni iwacu, kuribo ni ubwiza!!! nkaba nkeka ko abantu bose kwisi burya bakunda ibyo badafite, naho ubwiza bwo abantu bose ni beza!!

Comments are closed.

en_USEnglish