Mugabe aremeza ko yagabanyije umushahara we ageza ku 4 000$
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ngo yagabanyije umushahara we kugeza ku bihumbi bine by’amadorari (arenga 2 600 000Rwf) kubera ikibazo cy’ubukungu igihugu cye gifite.
Robert Mugabe ubwe ngo niwe wabitangarije BBC avuga ati “Ibihe birakomeye” muri icyo kiganiro akaba yaremereye BBC ko yagabanyije umushahara we akawugeza ku 4 000$.
Ati “Ni ibyo twiyemeje, ubu ibihe birakomeye.” Muri iki kiganiro nta hagaragara umushahara yahembwaga mbere, muri iki gihugu ikigereranyo cy’umushahara mu bakozi ku kwezi ni amadolari 300 ya Amerika, ndetse ngo 80% muri Zimbabwe ni abashomeri.
Robert Mugabe w’imyaka 90 umaze imyaka 34 ku butegetsi, ngo ni umusaza ufite ingoro yubatse ifite agaciro ka miliyoni 10$ i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe.
Mu minsi ishize aherutse gushyingira umukobwa we imbere y’abatumirwa 4 000 ndetse aha impano ya 100 000$ uyu muryango mushya w’umukobwa we nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.
Mu kwezi gushize Leta yatangaje ko abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta baatagomba kurenze umushahara wa 6 000$ ku kwezi. Umuyobozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize muri Zimbabwe akaba mbere ngo yarahembwaga 535 499$ buri kwezi.
Zimbabwe iri kugenda izanzamuka mu bukungu nyuma yo gukubitwa n’ihungabana kuva mu mwaka wa 2000, ihungabana ryatumye iva ku ikoreshwa ry’ifaranga ryayo ryataye agaciro ku buryo bukomeye cyane.
Abahanga mu bukungu bavuga ko Zimbabwe iri kongera gusubira ku murongo, nyuma y’uko mu mwaka ushize, Mugabe Robert avuye ku izima akemera ko abanyamahanga bashobora konegra kuyobora ubucuruzi na business zabo muri Zimbabwe.
Muri Zimbabwe ariko haracyari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amafaranga, ndetse ngo mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize banki ebyiri zabuze amafaranga na macye yo guha abakiliya bazo.
Zimbabwe ariko ikaba ubu ngo iri kongera gusubiza kumurongo ubukungu bwayo, ni nyuma y’igihe kinini Perezida Robert Mugabe yirukanye abanyabikingi binini b’Abongereza bari bafite hafi 97 by’ubuhinzi bwa Zimbabwe mu ntoki zabo, bikegurirwa abanyazimbabwe, ariko ntibabashe kubicunga neza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se uko imyaka yiyongera ko mbona yashaje niko azagenda agabanya ku mushahara we? Kuko bigaragara ko kuva ku butegetsi byo ari inzozi. Buriya byamuyobeye tu? Erega n’iyo Umuntu ashaje n’imbaraga zo kuyobora nibaza ko zigabanuka cyane. Contradiction. niba ubukungu buri kuzamuka se nibwo yagabanya imishahara y abakozi cyangwa kuzamuka k’ubukungu kwakagombye kujyana n’imibereho myiza y’ abaturage? Njye ndumva bicuritse ukuntu. Abazi gusesengura iby’ubukungu nibansobanurire.