Digiqole ad

Ba “Pere educateur” bashimiwe kugabanya Igituntu mu babana n’ubwandu

Igituntu, kimwe mu byuririzi bikunze kwibasira ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, ndetse ngo gihitana bamwe kubera kutacyivuza neza, nyuma yo gushyiraho abakangurambaga bakangurira ababana n’ubwandu bagaragayeho ibimenyetso by’igituntu , kugana kwa muganga bakipimisha, basanga barwaye bagakurikiranwa kugeza bakize, igituntu kimaze kugabanuka ku rugero rushimishije nk’uko bitangazwa n’urugaga rw’ababana n’ubwandu mu karere ka Gasabo.

Abakangurambaga b'urungano ( Pere educateurs ) ubwo bari mu nama y'igihembwe berekana aho bageze barwanya igituntu mu babana n'ubwandu bw'agakoko gatera sida(1)
Abakangurambaga b’urungano ( Pere educateurs ) mu nama y’igihembwe berekana aho bageze barwanya igituntu mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Uwayezu André umuyobozi w’urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bo mu Karere ka Gasabo, ubwo yahuraga n’abakangurambaga b’urungano bakunda kwita ba “Papa Educateur” bashinzwe kurwanya igituntu mu karere ka Gasabo mu nama ikorwa buri gihembwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014 nibwo yatangaje ko bishimira cyane igabanuka ry’igituntu mu babana n’ubwandu.

Uwayezu yagize ati: “Aba bakangurambaga b’urungano, bakora akazi katoroshye ko gushishikariza ababana n’ubwandu bagaragayeho ibimenyetso by’igituntu kwihutira kujya kwa muganga, ndetse bakanabaherekeza kugirango bitabweho kitaraba igikatu, ubuzima bukomeze kugenda neza, ubu umusaruro w’akazi kabo turawubona, cyaragabanutse (igituntu) cyane’’.

Uwizeye yagaragaje ko aba bakangurambaga bagomba kongera imbaraga mu duce twa Gisozi na Gasyata hakigaragara igituntu ku babana n’ubwandu, kugirango naho babashe kwibumbira mu rugaga rw’ababana n’ubwandu, bazabafashe gukurikiranwa nk’uko n’abandi bitabwaho kuburyo bw’umwihariko.

Adam Mussa umuhuzabikorwa w’urugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, yatangaje ko n’ubwo igituntu kiri kugabanuka cyane mu babana n’ubwandu, hakiri imbogamizi bahura nazo muri ako kazi k’ubukangurambaga.

Yagize ati:’’ Muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu mu babana n’ubwandu, bamwe mu bagaragaye ho ibimenyetso baracyafite ipfunwe ryo kujya kwa muganga no gushyira ahabona uburwayi bwabo, kuburyo badakunze kwemerera abakangurambaga ko babageza mu bigo nderabuzima ngo babe bapimwa barebe uko bahagaze’’.

Iyindi mbogamizi Mussa yagaragaje ni uko abakangurambaga b’urungano mu kurwanya igituntu, batajyaga bamenyeshwa ibisubizo by’umuntu bazanye kwa muganga kugirango bamenye uburyo bamwitaho niba basanze arwaye.

Mussa akaba yanatangaje ko aba bakangurambaga b’urungano, bafasha abagaragayeho ubwandu bw’igituntu, babagira inama yo gufata neza imiti , ndetse n’abagaragaraho kuba bayicikiriza, babaherekeza kuyifata kuko ubusanzwe iyo miti ifatirwa kwa muganga.

Aba bakangurambaga b’urungano bazwi ku izina rya ba ‘Papa educateur’ bakorera bagenzi babo babana n’ubwandu, uyu munsi bishimiye ko ari ubufasha bwagize akamaro gakomeye mu kugabanya bikomeye igituntu mu babana n’ubwandu.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish