Digiqole ad

Umujyi wa Kigali nta mugambi ufite wo kwimura abacuruzi bato

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabeshyuje amakuru ya bamwe mu bacuruzi avuga ko hari umugambi wo kubakura ahantu hanyuranye bakorera bakabajyana ku ngufu gukorera mu mazu y’ubucuruzi arimo yubakwa mu mujyi wa Kigali.

Iyo ni imwe mu nyubako z'ubucuruzi zubakwa ahari ETO-Muhima
Iyo ni imwe mu nyubako z’ubucuruzi zubakwa ahari ETO-Muhima

Ikinyamkuru The New Times cyandikirwa mu Rwanda, kiravuga ko abacuruzi bo mu mujyi, cyane abakorera muri ‘Quartier Matheus’, bavuga ko hari imigambi yo kubirukana aho bakorera hagahabwa ba rwiyemezamirimo bashaka kuhubaka imiturirwa y’ubucuruzi.

Alphonse Nzeyimana, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imari n’igenamigambi, yabeshyuje ayo makuru avuga ko n’ubwo hari inyubako nshya z’ubucuruzi zuzuye ariko zigifite imyanya yo gukorerwamo, ntabushobozi bafite bwo guhatira abacuruzi kuyajyamo.

Yatangaje ko umuyobozi bw’umujyi bukorana n’abashoramari na ba nyir’ubutaka mu rwego rwo kureba uko abashoramari baza bakivuganira n’abakodesha imazu y’ubucuruzi.

Yagize ati “Uburyo dukoresha ntabwo ari ubwo kwimura umucuruzi tumuvana aha tumujyana hariya… Turashaka uko twabona ahantu ho gucururiza ku buryo abantu banyuranye bahakorera.”

Nzeyimana yabivuze mu mpera z’iki cyumweru ubwo hasinywaga amasezerano hagati y’ikompanyi yo muri Kenya, Uchumi Supermarkets, n’urugaga rw’abantu bishyize hamwe bakubaka inzu z’ubucuruzi ku Muhima (Champions Investment Corporation).

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Imari n’igenamigambi, yavuze ko biteguye gukomeza kurohereza abashoramari mu buryo nk’ubwo bafashijemo Uchumi Supermarkets, igiye guhanga imirimo mu Rwanda.

Nzeyimana yongeyeho ati “Guhanga imirimo ni imwe mu ntego za gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS II).”

Uyu muyobozi avuga ko gukorana ibikorwa by’ubucuruzi n’ikompanyi nka Uchumi, bizafasha abacuruza ibintu bikomoka ku mbuto n’amata kuzamura umusaruro wabo kandi bizagabanya amafaranga leta yishyuraga.

Igice cya mbere cy’imirimo yo kubaka ahantu hagenewe ubucuruzi ahahoze ari ETO-Muhima kizatwara akayabo ka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba bizuzura mu kwezi kwa Kamana 2015, nk’uko Tharcisse Ngabonziza, ukuriye Champions Investment Corporation abivuga.

Yavuze ko inyubako bari kubaka mu mujyi wa Kigali zigezweho mu bijyanye n’ubucuruzi, zikaba ziri ku buso bwa m255 000, zizakorerwamo n’amaguriro, amabanki, resitora, ndetse ngo hari n’ahantu ho kwidagadurira.

Ikompanyi yo muri Kenya, Uchumi Supermarkets iakazaba ifitemo ikibanza gifite m2 3,000 mu nzu ya kabiri hejuru.

Jonathan Ciano uhagarariye iyi kompanyi yo muri Kenya, avuga bazatangira imirimo yabo muri aya mazi yubakwa ku Muhima, nyuma y’iminsi 90 akimara kuzura.

Ciano, yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha mu kwezi kwa Werurwe bazafungura imiryango i Kigali, i Remera Giporoso mu karere ka Gasabo.

Uchumi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda muri Afurika rukomeje kuba ku isongo y’ahantu ho gushora imari nk’uko muri uyu mwaka ikegerenyo African Retail Development Index 2014 cyakozwe na kompanyi yigenga, AT Kearney, cyabigaragaje.

Iyi kompanyi yo muri Kenya ya Uchumi izahangana ku isoko ryo mu Rwanda n’iyitwa Nakumatt, nay o yo muri icyo gihugu zikora ibintu bimwe, ariko hari n’izindi nka Simba, Ndoli ndetse na Woodland supermarkets, zose zihanganye ku isoko mu Rwanda.

Uchumi Supermarkets nibatangira gukorera mu Rwanda, bazatanga akazi ku Banyarwanda 150.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu munyamakuru aransekeje peeeee. Ndoli na Woodlands wayigereranya na NAKUMATT koko? Iki se wabigeranyaho? Ni nko kugereranya URUKWAVU n’INZOVU, cg kugereranya ifi ya Tilapia cg iyo bita Kamongo na Baleine / Whale!!!!! Utagera we ntagereranya koko? Woodlands yo ni iyo kumanika ibiciro no gucuruza imigati ya SIMBA SM yongeyeho arenga 500 ku mugati 1!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish