Rayon Sports yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago
Nyuma y’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bafana ba Rayon Sports ku mukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports kuri stade Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko busaba imbabazi nk’ikipe kubera iyo myitwarire ya bamwe mu bafana bayo.
Nyuma yo kunganya 1 -1 kuri uyu mukino, umutoza na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basanze umusifuzi Munyanziza Gervais wasifuye uyu mukino bamunenga imisifurire, ibi byahise bivamo intonganya n’imirwano, police iza gukiza.
Abafana ba Rayon Sports bamwe bateye amacupa menshi arimo inkari mu kibuga ndetse bamwe banatera amabuye abapolisi, amafoto amwe n’amwe yagaragaje abapolisi nabo bakubita ikiboko abafana bamwe ba rayon Sports.
Ntampaka Theogene umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ibyabaye kuri stade ari ibintu bibabaje cyane, ati “Nubwo watsindwa ntabwo warwana, umukino uba kugirango uhuze abantu ntabwo uba kugirango abantu bateze imvururu.”
Uyu muyobozi yagize ati ” Turasaba imbabazi abanyarwanda babonye biriya bikorwa bibi, turasaba imbabazi kandi polisi y’u Rwanda yasagariwe na bamwe mu bafana cyangwa abakinnyi.”
Uyu muyobozi yavuze ko Rayon Sports igiye gukurikirana abafana babo baba barijanditse muri biriya bikorwa bakaba bahanwa buri wese ku giti cye. Ndetse ko bamagana buri wese wabigizemo uruhare.
Uyu muyobozi yatangaje ko Rayon Sports igiye gukurikirana abatoza, abakinnyi cyangwa abafana bagaragaje imyitwarire mibi kugirango bafatirwe ibihano.
Kanda HANO urebe incamake z’uyu mukino, na HANO urebe amafoto kuri uyu mukino w’umunsi wa 24 wa shampionat, ubu isigaje iminsi ibiri ngo irangire.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni byiza kuba ubuyobozi bwa Rayon sport bwasabye imbabazi ariko biranakwiye ko Perezida w’abafana nawe ahindura imvugo ye akamagana ayo mabi yakozwe n’abafana ntavuge ngo hakwiye kurebwa aho ikosa ryaturutse! Ikosa ntabwo risimbuzwa irindi kosa. Ugendeye ku makosa akorwa n’abasifuzi hanyuma ugateza umutekano muke, nta football twajya tureba, icyakora niba mudashaka ko ducika ku bibuga mukumire imyifatire nk’iriya ya kihuliga. Akarengane gafite aho gakemukira kdi inzego zirahari.
Aba Rayons bagaragaje ko atari aba sportifs ba nyabo, gutsinda bibaho, gutsindwa, bikabaho no kunganya bikabaho, aba rero bo kunyanga cyangwa gutsindwa ntibabyemera, niba baraje muri championat bazi ko bagomba gutwara igikombe kuki batakigumaniye mu gihe bari bagifite umwaka ushize; narabivuze ubwinshi bw’abafana babo batagira uburere, ngirango umusaruro barawubonye ajo, kubyina mbere y’umuziki we !!
Yewe wowe urabaruse ntugasekwe!
Na Polisi izisabe ariko nkurukije amafoto nabonye.
Comments are closed.