Digiqole ad

Desmond Tutu ati “Muri Centrafrique hashobora kuba Jenoside”

Kuri iki cyumweru musenyeri Desmond Tutu yatangaje ko mu gihugu cya centre Afrique abona hashobora kuba Jenoside, asaba abatuye iki gihugu kubabarirana kugirango babashe kongera kubana.

Musenyeri Desmond Tutu
Musenyeri Desmond Tutu ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 82

Yagize ati “ Kiriya gihugu gishobora kubamo Jenoside, bamwe ndetse banavuga ko yatangiye. Mu mezi 13 ashize kurwanira ubutegetsi n’ubutunzi kamere byateje inzangano hagati y’amoko amwe ashaka kumara andi.

Uyu munyamadini uzwi cyane muri Africa ariko avuga ko abatuye iki gihugu ubwabo aribo bafite urufunguzo rwo kugarura amahoro arambye iwabo nk’uko bitangazwa na AFP.

Uyu mugabo wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro, avuga ko kuba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nazo zigiye kuhongerwa ari ikintu cyiza.

Amagambo ya Musenyeri Tutu ariko aje akurikira kunengwa cyane kw’ubutegetsi bwa Jacob Zuma butigeze bugira ubushake mu gutabara Centre Afrique igihugu cyahoze ari inshuti y’ubutegetsi bwa Pretoria.

Musenyeri Tutu akaba yavuze ko yongeye ku ijwi rya Ban Ki-moon nawe asaba abatuye iki gihugu kongera kubabarirana no kubahana.

Desmmond Tutu avuga ko impano ya mbere ikomeye imana yahaye abantu, baba abakilistu, abaislam, ndetse n’abatemera imana ari “ukumenya gutandukanya ikiza n’ikibi.

Ati “Kandi iyo tubabariye tuba twibohoye ndetse tubibye imbuto yo kongera gutangira neza, ndetse izo mbabazi zigakwirakwira no mu bandi.”

Umwaka urashize igihugu cya Centre Afrique kiri mu ntambara zimaze guhitana ibihumbi by’abantu n’abarenga miliyoni bahunze.

Ku butaka hafi bwose bw’iki gihugu hakomeje kuvugwa ubwicanyi bushingiye ku madini. Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Francois Bozizé bugafatwa n’abo mu mutwe wa Seleka ugize n’abaislamu, aba biraye mu bwicanyi bica abaklistu, nyuma y’uko nabo bavanywe ku butegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaislamu nabo baribasiwe cyane baricwa abandi barahunga.

Ingabo mpuzamahanga zitandukanye zirimo n’izigera kuri 850 ziri muri iki gihugu aho zigerageza guhagarika ubwicanyi, izi ngabo ariko ni nke cyane ugereranyije n’uko igihugu kingana n’ahakorerwa ubwicanyi hose.

Mu kwezi kwa cyanda uyu mwaka ingabo 12 000 zizaba zitumwe n’umuryango w’abibumbye zizoherezwa muri iki gihugu zihasanga iziri mu butumwa bw’umuryango wa Afrika y’unze ubumwe ndetse n’iz’Abafaransa.

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish