Kenya: Abaturage bafite ubwoba bwo gutanga ubuhamya mu rubanza rukomeye
Mu rubanza rukomeye Urukiko Mpuzamahanga ICC ruregamo bamwe mu bayobozi bakuru barimo Perezida Uhuru Kenyatta we wabaye aretse gukurikiranwa kuko ari umukuru w’igihugu n’umwungirije, William Ruto ibyaha by’ubwicanyi, bamwe mu batangabuhamya ngo bababatinya kuvuga ibyo bazi anadi bagasaba ko ubuhamya bwabo butazakoreshwa.
Urukiko mpuzamahanga rukorera mu mujyi wa la Haye ho mu Buholande ruravuga ko Leta ya Kenya ifite inshingano yo kugira icyo bakora ku bibazo byagaragajwe n’urukiko bijyanye n’abatangabuhamya.
Mu itangazo uru rukiko rwashye ahagaragara kuwa kane, urukiko ruvuga ko abatangabuhamya umunani bavuze ko batagikoranye n’urukiko cyangwa bakaba baratangaje ko batagitanze ubuhamya mu rukiko.
Urukiko rwongeraho ko abatangabuhamya bagomba kugaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘vidéo-conférence’ mu gutanga ubuhamya bwabo bityo rugasaba Leta iriho muri Kenya ‘gufata ingamba zihamye kugira ngo barinde umutekano b’abo batangabuhamya umunani, kugera bemeye kujya imbere y’urukiko.
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ahakana ko yateguye imvururu hagati y’amoko zatumye abantu basaga 1200 bapfa nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2007.
Uyu mugabo William Ruto aregwa hamwe na mugenzi we Joshua arap Sanga wari umuyobozi wa Radio yavugaga mu rurimi rw’igi Kalenjin, we akaba akurikiranyweho kuba yarabibye urwango rushingiye ku moko, nyuma gato y’amatora. Na we ahakana ibirego akurikiranyweho.
Abandi batangabuhamya bagiye bava mu rubanza
Uku gukuramo ubuhamya mu rukiko bimaze kuba inshuro nyinshi no mu zindi manza ziri mu rukiko zirebana n’imvururu zabereye muri Kenya.
Mu mwaka ushize, ibirego byashinjwaga uwari ukuriye ibiro bya Minisitiri w’intebe n’abakozi ba leta, Francis Muthaura byarahagaritswe kubera ko abatangabuhamya bari bafite ubwoba naho undi afata icyemezo cyo gukura ubuhamya bwe mu rukiko nk’uko ICC yari yabitangaje.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na we ategereje kuzaburanishwa ariko na we ahakana ibyaha ashinjwa by’uko yaba yarateje amakimbirane yakurikiye amatora abantu basaga 600 000 bataye ibyabo.
Urubanza rwe rwabaye rwimuriwe mu kwezi kw’Ukwakira kugira ngo urukiko rubanze rukusanye ibimenyetso.
BBCAfrique
ububiko.umusekehost.com