Digiqole ad

Colin Keating wayoboye UN SC mu 1994 yasabye imbabazi u Rwanda

Umudipolomate w’igihugu cya Nouvelle Zelande (New Zealand) wayoboraga Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye imbabazi z’uko urwego yari akuriye ntacyo rwakoze ngo ruyihagarike.

Uyu ni we Colin Keating
Uyu ni we Colin Keating

Amb. Colin Keating wari waricecekeye mu myaka 20 ishize, yasabye imbabazi ku mahano yabaye ubwo Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi bicwaga, mu gihe kitarenze amezi atatu abasaga 1000 000 bari bishwe.

Izi mbabazi yazisabye mu nama y’Akanama ka UN kuri uyu wa kane ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Yatangaje ko urwego yari akuriye rwimye agaciro iby’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, bityo ruba ruteshutse ku nshingano yarwo yo kubungabunga amahoro no kurinda inzirakarengane nyinshi z’abasivile.

Colin Keating yagize ati “N’ubwo Jenoside yari imaze gutangira, byakomeje kwitwa imvururu ziri hagati y’abanyagihugu. Ubwicanyi ndengakamere bw’abasivile ntabwo amakuru yabwo yagejejwe ku Kanama ka UN.”

Uyu mugabo yashinje Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye kuba bwarahishe amwe mu makuru yari abumbatiye ibimenyetso by’uko Jenoside ishobora kuba, ayo makuru ntagere ku Kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Yatangaje ko igihugu cye cya New Zealand n’ibindi bihugu bifite umutima wa kimuntu byamaganiye kure Jenoside yabaga mu Rwanda kuva igitangira muri Mata 1994, ariko ngo ibihugu byinshi by’ibihanganjye bifite ubudahangarwa muri UN byamaganiye kuri  iki gitekerezo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa ngo biri mu bihugu by’ibihanganjye byamaganye icyo cyemezo.

Keating yasabye Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi guhindura imikorere kakajya kamenya amakuru mbere, kandi kakihanangiriza mbere amakimbirane ataraba, hakabaho imishyikirano kandi ingabo zikoherezwa mbere kugirango habeho ingufu zikomeye zo kuburizamo amahano.

Mu gusoza yagize ati “Jenoside yabaye urugero rwiza rwerekana ko amahano ashobora kuba isaha yose habayeho ubushake buke bw’abanyapolitiki.”

SBS

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibyiza kumenya icyaha hama ugasaba imbabazi…ndabababariye n’Imana ibababarire ariko ntibizongere bibabere isomo

  • Nibyo bihangange nibisabe imbabazi aho kwirirwa bishakisha ibibazo aho bitari. Shimwa  Mana kuko ntakizakorerwa mu mwijima utazashyira ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish