Peace – “gukorana indirimbo na Hope ni ishema kuri njye”
Jolis Peace umubanzi witabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame’, aratangaza ko kuba yarakoranye indirimbo na Hope uheruka kweguka iryo rushanwa ari ishema kuri we.
Mu minsi ishize aba bahanzi bakoranye indirimbo bise ‘Honey’, ubu nanone bari gukorana indi ndirimbo bataratangaza izina iri gutunganywa muri studio.
Jolis Peace Peace abajijwe impamvu ari gukorana indirimbo nyinshi na Hope mu gihe gito, yagize ati “Hope ni umuhanzi w’umuhanga cyane, kandi twarahuye turahuza k’uburyo nawe yishimira imiririmbire yanjye.
Iyo duhuye kenshi nta bindi biganiro duhita dutekereza ku cyo twakora kuko ejo n’ejo bundi ntabwo tuzaba turi kumwe, kandi ntawamenya ejo aho umwe azaba ageze kuburyo kongera kubonana bitakoroha.”
Peace ni umwe mu bahanzi bakorera muri ‘Future Records’ ikorerwamo na David Pro.
Muri iyo nzu ni naho umuhanzi Alpha Rwirangira, wegukanye Tusker Project Fame inshuro ebyiri,akorera muzika ye iyo ari mu Rwanda.
Peace azwi cyane mu ndirimbo yakoranye na Alpha bise “Beautiful”
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com