Digiqole ad

South Korea: Mu bwato bwarohamye abantu 290 ntibaraboneka

Updated 17 Mata 20h: Hashize iminsi ibiri habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 459, kugeza ubu imibiri y’abantu batanu bapfuye niyo imaze kuboneka, naho abandi bantu bagera kuri 290 ntibarabasha kuboneka.

Mu baheze muri ubu bwato, abana b’abanyeshuri babashije kohereza ubutumwa kuri telephone zigendanwa ku babo babwira ko bamerewe nabi.

Ubwato bwarohamye butwaye abarenga 400
Ubwato bwarohamye butwaye abarenga 400

Abantu barenga gato 160 nibo kugeza ubu babashije kurokorwa, ibikorwa by’ubutabazi ubu biri gukorwa n’amato mato agera kuri 34 na kajugujugu 14 nk’uko bitangazwa na AP.

Ubu bwato bunini bwarohamye bwari butwaye cyane cyane abanyeshuri bavaga ku cyambu cyitwa Incheon berekeza ku kirwa cyo mu majyepfo kitwa Jeju. Amakuru aremeza ko bwahagurutse mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Bumwe mu butumwa bwoherejwe n'umwana ku mubyeyi we, babushyize mu cyongereza
Bumwe mu butumwa bwoherejwe n’umwana ku mubyeyi we, babushyize mu cyongereza
Bategereje ko hari amakuru babona ku bana babo
Bategereje ko hari amakuru babona ku bana babo

Hari amashusho yagaragajwe y’abana basimbukaga binaga mu mazi bari mu gice cy’ubwato cyari kitararohama neza.

Inzobere mu kwibira zatangiye ibikorwa byo gushakisha abantu batari kuboneka.

Park Ji-yeong umugore w’imyaka 27 n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye witwa Jeong Cha Woong nibo bamaze kumenyakana ko bitabya Imana muri iyi mpanuka.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, biracyekwa ko yaba yagonze igikibuye cy’urubura mu mazi. Ubu bwato bwari hafi kugera ku nkombe z’aho bwaganaga.

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka baravuga ko hari abantu benshi bari bayirimo baheze mu bwato imbere. Ni ubwato bunini bupima toni 6 825.

Abanyeshuri bari muri ubu bwato abenshi ngo bari batashye, imiryango yabo ndetse n’aho biga bamwe ngo bagaragaye barira ku ishuri nyuma yo kumenya iby’iyi mpanuka.

Ubu bwato bwakozwe mu 1994 bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu barenga 900.

Ubu bwato bukimara kurohama
Ubu bwato bukimara kurohama
Abantu 300 ntibaraboneka
Abantu 300 ntibaraboneka
164 babashije kurokorwa
164 babashije kurokorwa

 

[youtube url=”video_url” width=”560″ height=”315″]ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana ikomeze imiryango y’ababuze ababo. Isi ntigira imbabazi. Nibihangane

  • turakomeza iyi miryango tunuzera ko mutaraboneka bazava mu bwata ari bazima ntakidashobokera Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish