DRC : Umwe mu ba Mai-mai wari ukomeye mu Majyaruguru yaraye yishwe
Uyu yari ukuriye umutwe w’Aba Mai- mai wari waramwitiriwe, “Morgan” ubundi uzwi ku izina rya Paul Sadala yaraye yiciwe mu karere yatembereagamo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubwo yageragezaga guhunga akaraswa n’ingabo za FACRD.
Umuvugizi w’ingabo za Congo mu Ntara ya Orientale Lt Col Jean-Claude Kifwa yabwiye AFP ko Morgan yishwe n’ibikomere.
Yagize ati “Yashatse guhunga, habaho kurasana hagati y’ingabo ze na FARDC. Margan yaje gukomereka ku maguru yombi nyuma aza kuzira ibyo bikomere.”
Ku bwe ngo Paul Sadala yapfiriye mu ndege ya kajugujugu ya MONUSCO yari imujyanye kwa muganga, ariko ingabo z’uyu Muryango w’Abibumbye zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ntacyo bwatangaje kuri ayo makuru.
Umuvugizi w’ingabo muri Congo yatangaje ko bishw inyeshyamba za Sadala 7, mu ngabo za leta hakomerekamo babiri naho abasivile babiri nabo bagerwaho n’amasasu ndetse ngo bataye muri yombi inyeshyamba 30.
Iyi mirwano yabereye mu gace kitwa Molokayi, hafita pariki Epulu, ubu ifatwa nk’umutungo wa Unesco, inyeshyamba za Sadala zikaba zari zivuganye mu 2012, abarinzi b’iyo pariki 10.
Ku mpamvu zitazwi, Morgan yari yishyikirije ingabo za Congo we n’abarwanyi be 40 mu gace kitwa Badengaido, mu karere ka Ituri, mu Ntara ya Orientale yegeranye na Uganda.
Abo barwanyi baje kugumana intwaro zabo, ari nazo bakoresheje bagaba igitero ku ngabo za leta FARDC.
Lt. Col Kifwa yagize ati “Bari bafite intwaro. Bwari uburyo bwo kubizeza ko nta kibazo gihari kuko bari bavuye mu nyeshyamba (…). Kumbi, wari umutego bari biyoberanyije.”
Raporo ya UN iheruka gusohoka mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangaje Morgan nk’umuntu ukabije mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, (gufata ku ngufu abagore, gushimuta abantu no gukoresha abagore ubucakara bushingiye ku gitsina).
Muri iyi minsi yagabaga ibitero ahantu hacukurwa mabuye y’agaciro ndetse yanashinjwaga kwica inzovu agamije gushaka amahembe yazo.
Paul Sadala nk’uko bivugwa n’impuguke za UN ngo yari afite bamwe mu bayobozi mu ngabo za leta FARDC bamushyigikiye mu Ntara ya Orientale.
Nyuma yo gutsinda M23, leta ya Kinshasa yasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuva mu ishyamba igashyira intwaro hasi, gusa muri iki gihugu haracyariyo imitwe myisnhi irimo na FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
ububiko.umusekehost.com