Muhanga: Incike zahawe ubufasha bw'ibiribwa n'ibikoresho
Zimwe mu ncike zo mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga zahawe inkunga y’ibiribwa na Koperative yo kubitsa no kuguriza (CPF Ineza) mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi cyasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2014, perezida wa koperative CPF INEZA ikorera mu karere ka Muhanga Ntirenganya Frėderic yavuze ko guha ubufasha incike n’abapfakazi ba jenoside ari ukubereka ko batari bonyine ko ahubwo ari ukugira ngo badakomeza kuba mu bwigunge cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.
Ntirenganya yavuze ko koperative ahagarariye ikunze gutekereza bamwe mu barokotse jenoside batishoboye buri mwaka aho basaba ubuyobozi bw’akagari koperative iherereyemo kugira ngo bubahitiremo nibura abantu babiri b’incike cyangwa abapfakazi ba jenoside bakennye kurusha abandi bagomba kwitabwaho.
Mu kiganiro kigufi uyu muyobozi wa koperative CPF INEZA yagiranye n’ Umuseke yatangaje ko ubuyobozi n’abakozi bwishyize hamwe bukusanya inkunga y’ibiribwa ariko bagamije kwegera izi ncike kugira ngo babaganirize bumve ibibazo bafite maze bishakirwe ibisubizo.
Ygize ati “Muri ibi bihe byo kwibuka twumva twahagarara mu cyuho tukereka aba bantu ko batari bonyine ko ahubwo bari kumwe n’abandi babazirikana.”
Mukarushema Epiphanie wahawe inkunga yavuze ko ashimira ubuyobozi bwa koperative yo kubitsa no kuguriza akavuga ko abeshwaho n’abagiraneza kubera ko nta wundi muntu basigaranye wamwitaho, gusa akavuga ko n’inkunga y’ingoboka yahabwaga yahagaze ndetse ngo n’inzu abamo igiye kumugwaho.
Muzungu Elam, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahogo yasobanuye ko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye bugiye gusana amazu yabo mu minsi ya vuba cyane cyane ko muri aka kagari umubare w’incike utari munini, naho ku byerekeranye n’inkunga y’ingoboka yahabwaga bagiye kubikurikirana kugira ngo yongere ayihabwe.
Koperative yo kubitsa no kuguriza CPF INEZA yatanze inkunga y’ibiribwa ifite agaciro k’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda arenga ku bantu babiri b’incike. Iyi koperative kandi yahaye abandi bantu babiri b’incike bahereye mu kagari ka Gifumba inkunga y’ibiribwa n’ibinyobwa umwaka ushize wa 2013.
Muhizi Elisėe
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
Ni byiza cyane ko iyi Cooperative CPF Ineza yatekereje kuri aba bantu batishoboye ibaha inkunga kuko ari bumwe mu buryo bwo kubafata mu mugongo muri ibi bihe bikomeye Igihugu cyacu cyanyuzemo aho twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi. N’ibindi bigo by’imari birebereho bigire icyo bikora.