Digiqole ad

Ibintu bitatu byingenzi dukwiye gushingiraho mu kwiyubaka nk’abanyarwanda

Ijambo ry’Imana ritubwira ko umuntu agizwe n’ibice bitatu byigenzi; Umwuka,Ubugingo(roho) n’Umubiri. Kandi ibi bice byose tubibona mukurenwa k’umuntu. Itangiriro 2:7 “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima”. Muri ikigice tubona umwuka uturaka ku Mana, umubiri mubutaka naho ubugingo cyangwa roho igaturuka mu guhura kw’umubiri n’umukwa, muyandi magambo umwuka uteranyijeho umubiri bibyara ubugingo. Nanone ibyo tubisanga: 1  Abatesalonike 5:25 “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza”.

Reka nsenkusobanura muri make buri gice kigize umuntu n’akamaro kacyo.  1. “Umwuka” n’igice cyakamaro kurusha ibindi kuko cyo  kidufasha gusabana n’Imana, aribyo kuyumva, kuyibwira no kuyiramya. 2. ”Ubugingo”  ni igice gihuza umwuka n’umubiri, kikaba kigizwe n’ibintu bitatu (Ubushake,ubwenge n’amarangamutima). 3. Naho “umubiri” udufasha muri byinshi twese tuzi birimo (Kumva,Kureba ,Kumva ukoresheje intoki ,kumva ukoresheje ururimi, guhumurirwa )

Nuko wakwibaza uti  ese ibi bihuriyehe no kwiyuba kw’abanyarwanda? Nkuko twese tubizi tumaze  icyumweru twibuka kandi tugikomeza kwibuka amahano yabaye mugihugu cyacu mu myaka makumyabiri ishize, aho miriyoni y’abantu irenga  yahitanywe na jenoside. Ibi byagize ingaruka ku bantu batari bake ari kubayikoze, abayikorewe, abayibonesheje amaso yabo n’abayumvishe, bose bagiye bagerwaho n’ingaruka buryo bumwe n’ubundi. Gusa tugarutse kunyigisho yacu kandi nkuko nagerageje gusobonura ibice bigeze umuntu haruguru, bigaragara neza ko nta gice cyasizwe kidakozweho nibyaye muri jenoside.

Ni gute ibyo bice bigeze umuntu byakoreshejwe mugutegura no gushira mubikorwa jenoside?

Reka wenda dutangire tuvuga k’umwuka, nkuko twabibonye udufasha gusabana n’Imana. Byumvikana neza ko mbere y’uko jenoside itangire mugihugu cyacu, icyabaje gutakara n’ubusabane bw’abantu n’Imana, rero iyo ubusabane bwacu n’Imana butakaye igikurikiraho nuko, n’indangaciro z’ubumana ziba zitakigenderwaho mu mibereho ya muntu, bigatuma arushaho kuba mubi. Ntibirangirira ku mwuka gusa, ahubwo hakurikiraho ”ubugingo” cyangwa bamwe bakunze kwita umutima, aha rero niho  habitswemo ibibi byinshi birimo ivanguramoko, ingengabitekerezo, urwango n’amahitahomo yo kugira nabi, ibyo biri mubimwe byakoreshejwe mugutegura no mugushira jenoside mubikorwa. Icyanyuma twasorezaho “n’umubiri” twese tuziko umubiri nk’igice cyanyuma gishira mubikorwa ibintu byose bibistwe mu bitekerezo byacu, niwo wakoze imyitozo, ni nawo wafashe umuhoro cyangwa imbunda ugashira mubikorwa kwica abantu no kwangiza ibintu.

Ingaruka jenoside yagize kuri ibyo bice bitatu bigeze umuntu

Ingaruka ikomeye nuko muburyo bw’umwuka  abantu batakaje ubusabane bwabo n’Imana, bakajya kuruhande rubi rwo gukoreshwa n’umwanzi satani, abandi bakanga Imana bibwira  ko itabatabaye yewe bigatuma bamwe bayijya kure.  kubirebana n’ubugingo cyangwa umutima bitewe nuko bamwe bawita, tuzineza ko amarangamutima ya benshi yagizweho ingaruka mu buryo bukomeye, kugeza na n’ubu turacyahangana n’ ibikomere byo mu mutima, intimba, agahinda n’imibabaro yo muburwo butandukanye. Tuvuze ku mubiri ho tuzi neza uburyo hari abantu benshi jenoside yasigiye ubumuga bw’umubiri buhoraho harimo gutakaza ingingo z’umubiri zitandukanye. Twasoza tuvuga noneho ingaruka yanyuma ariyo gutakaza ibyo bice bitatu (umwaka,ubugingo n’umubiri) cyangwa muyandimagambo twakita urupfu, rwo rwadutwaye abavandimwe n’inshuti.

Icyakorwa mu kwiyuba tugendeye kuri ibyo bice uko ari bitatu.

Nkuko twumvishe kandi twasobanukiwe n’ukuntu ibyo bice bitatu bigize umuntu byagize uruhare mu gusenya umuryango nyarwanda, ni nako bikwiye gukoreshwa mu kwiyuba nkabanyarwanda, ni naho hari ipfundo ryiterambere ryose twakwifuza kugeraho mu gihugu cyacu.

1.      Umwuka

Mu rugendo  rwo kwiyubaka  nk’igihugu,  dukeneye kurushaho  kuvugurura ubusabane bwacu n’Imana, iyo mvuze igihugu  simba mvuze imisozi n’ibiti ahubwo mbamvuga abantu, dukeneye  kwihana mu mitima ari ko  kwiyunga n’Imana, tukimika indangagaciro z’ubumana  mubuzima  bwacu bwa buri munsi. Yobu 22:21-22 “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro,Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,N’amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe”. Kandi ijambo ry’Imana ritwereka inzira yonyine yo kugera no kwiyunga n’Imana ari Yesu Kristo:Yohana 14:6 “Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.”

2.      Ubugingo cyangwa Roho

Ubugingo bufite nabwo ibice byingezi biyobora ubuzima bw’umuntu birimo ubushake, ubwenge n’amagaramutima. Iterambere ryose riza mubizima bw’umuntu cyangwa igihugu aruko habanje kuba ubushake cyangwa guhitamo, ibintu byose dukora mu buzima bibanzirizwa no guhitamo  kandi ibyo bigaterwa nanone nuko ubwenge cyangwa ibitekerezo bituyobora, niyo mpamvu bibiliya idusaba guhindura ibitekezo byacu bikajyana nibyo dushaka kugeraho cyangwa kubaka. Abaroma 12:2 “Ntimugakurikize imibereho y’ab’iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose”.

Ntakabuza iyo dushize Imana mumwanya ikwiye mubuzima bwacu, ubwo ndavuga umwanya wambere, iyo aba ari ntagiriro yo gukira kw’amarangamutima yacu, kuko Imana iduha umunezero mucyimbo cy’agahinda n’umubabaro, ikadufasha kugira urukundo mucyimbo cy’urwango, ikafadasha kugira ubumwe mucyimbo cy’amacakubiri, bibiliya itwereka ko aho ubumwe buri niho Imana itegekera umugisha: Zaburi 103:1;3 “Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje! 3.”…… Koko aho ni ho Uhoraho yiyemeje gutangira umugisha, uwo mugisha ni ubugingo buhoraho”.               

Ikindi gice Imana ikunda  kandi kibohora, ni gusaba no gutanga imbabazi, twakibutsa ko gutanga imbabazi bigirira mbere na mbere inyugu uzitanze n’ubwo nuzihawe nawe ariyo abonamo. Rimwe na rimwe bidusaba kunywa umuti usharira ataruko tuwukunze ahubwo aruko udukiza. Iki n’igice gikomeye kandi kikaba gikora kumarangamutima yacu muburyo budasanzwe. Matayo 6:12 “Utubabarire ibyo twagucumuyeho,nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.”

3.      Umubiri

Nkuko twabonye umuburi akamaraho kawo nugushyira mubikorwa ibiri mubitekerezo cyangwa mumitima yacu. Mukwiyubaka tuzakenera umubiri muburyo bumwe n’ubundi. Ugira uruhare mukuramya no gusabana n’Imana nubwo atari runini cyane, ariko niwo udufasha  gutera intambwe tukajya kunsegero zacu cyangwa aho duteranira hatandukanye. Ikindi umubiri udufasha gukora imirimo y’amaboko iduteze imbere kandi iteze imbere igihugu muri rusange. Mugihe twiyubaka kandi dutera imbere, tugomba kwiyubuka ariko hari abanzi cyangwa abantu batabyishimira, rero dukwiye kwiyubaka ariko nanone tukaba maso, turinda icyadusubiza inyuma ari ko kurinda ni igihugu cyacu. Tubona urugero rwiza rwo muri bibiliya rwa Nehemiya wari uyoboye imirimo yo kubaka igihugu cye ariko kurundi ruhande bakanarinda umwanzi. Nehemiya 4:11-12 “bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro. Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye,”

 

Umwanzuro

Kwiyubaka n’urugendo ntabwo ari ikintu umuntu aryama ijoro rimwe bugacya cyarangiye, cyane cyane ko bisaba kwiyubaka mubyiciro bitandukanye. Singiye kuvuga ko bizafata umwaka umwe cyangwa ibiri ahubwo bizafata hafi ubuzima bwacu bwose bitewe n’ubunini bwibyo twifuza kugeraho cyangwa kwiyubakamo. Inkurunziza nuko Imana iri muruhande rwabayisunga bose. Abefeso 3:20 “Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe,”.

ububiko.umusekehost.com
en_USEnglish