Robot bakoreye gushakisha indege ya MH370, umunsi wa mbere akazi ntikakozwe
Ikipe y’abahanga bari gushakisha indege yaburiwe irengero kuva tariki 08 Werurwe, yiteguye kohereza imashini yo mu bwoko bwa robot yakozwe ngo yoherezwe hasi mu nyanja ishakisha iriya ndege. Kuri uyu wa mbere iyi mashini yoherejwe mu nyanja ariko irenga Metero 4 500 z’ubujyakuzimu ahu ubundi ngo itagomba kurenga ishakisha mu nyanja, maze biba ngombwa ko bahita bayigarura hejuru. Biteganyijwe kuri uyu wa kabiri yongera koherezwa munsi y’inyanja gushakisha.
Bluefin-21 yoherejwe munsi y’inyanja nyuma y’uko hari ‘signal’ zigaragaye ziva munsi y’inyanja bakeka ko zaba zifitanye isano n’agasanduku k’umukara k’indege ya MH370.
Iyi mashini yiswe “Bluefin-21” ibasha kwikoresha munsi y’inyanja aba bahanga batangaje ko iri bwoherezwe igihe icyo aricyo cyose kuri uyu wa mbere.
Ubuhanga bukomeye bwo kumva ibimenyetso (signals) bitangwa n’agasanduku k’umukara k’indege nibwo bwakoranywe iyi mashini iri bwoherezwe mu nyanja, nubwo hari n’ubwoba ko imbaraga (battery) zikoresha ako gasanduku zaba zarashize.
Iyi ndege ya Malaysian Airlines yabuze tariki 08 Werurwe irimo abantu bagera kuri 239.
Abayobozi muri Malaysia bavuga ko iyi ndege yaba iherereye mu nyanja y’Ubuhinde, bitewe n’amakuru bahawe na satellites ko iyi ndege yagurutse ibirometero byinshi nyuma yo kubura ku byuma bireba indege ziri mu kirere.
Ukwezi kurenga kurashize abahanga bakomeza gushakisha iyo ndege mu nyanja zo muri kariya gace k’uburasirazuba bwa Aziya y’epfo
Bluefin-21, imashini ya metero eshanu z’uburebure izagendegenda munsi y’inyanja ijye itanga ibimenyetso (signals) ku gishobora kugaragaza utwuma twa (Pinger) two ku ndege.
Abahanga bo mu ngabo zo mu mazi za Australia kuri uyu wa mbere nibwo bahagarika ibikorwa byo gushakisha iyo ndege bakoresheje ibyuma bishakisha iyo ‘pinger’ biri ku butaka, bakohereza iyo robot Bluefin-21 mu nyanja. Aba ni nabo bayikoze
Umwe muri abo bahanga yatangaje ko uku gushakisha kuzamara igihe kinini kuko uko gushakisha kuzakorwa ku gice kinini cy’inyanja zo muri kariya gace.
Bluefin-21 izajya ikora amasaha 24, 16 ku nyanja ishakisha, amasaha ane mu kwibira no kugaruka ku nyanja hejuru, ndetse n’amasaha ane yo gutanga ibyo yabonye.
ububiko.umusekehost.com