Beach Volley: Abakobwa b’u Rwanda batwaye igikombe cya Afurika
Kuri iki cyumweru mu marushanwa nyafurika ya Beach volley yaberaga I Accra muri Ghana, ikipe y’Abakobwa yari hagarariye u Rwanda yatwaye igikombe cy’afurika naho basaza babo babona itike yo kuzajya mu mikino Olempike y’abakiri bato.
Amakipe yombi y’u Rwanda yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Beach Volley yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Ghana nk’uko umutoza w’iyi kipe Paul Bitok yabitangarije Umuseke.
Ikipe y’abakobwa yari igizwe na Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi yaje kwitwara neza itsinda iya Namibia ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.
Naho kuruhande rw’abahungu bari bagizwe na Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba bari baherereye mu itsinda rya kabiri aho barikumwe na Namibia Sierra Leonne ,Congo ndetse na Nigeria babonye itike batsinze Misiri amaseti 2-1.
Paul Bitok nyuma yiri rushanwa yatangaje ko ashimira abakinnyi be uburyo bitanze babifashijwemo no kwigirira ikizere, yongeraho ko no mu mikino olempike batanga ikizere cyo kuzitwara neza.
Imikino mpuzamahanga ya Olempike y’abakiri bato(youth Olympics) izabera i Nanjing mu mu gihugu cy’ubushinwa kuva tariki ya 16 kugeza 28 Kanama 2014.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mukomereze aho tubari inyuma
Ese ko mutavuga umwanya abahungu bagize aho ni gusa ?
courage
Comments are closed.