Digiqole ad

London: yitabye Imana arangije kwiruka Marathon

Nyuma yo gusiganwa n’abandi mu irushanwa rya London Marathon2014 kuri iki cyumweru Robert Berry umugabo w’imyaka 42 yaguye igihumure maze ahita yitaba Imana.

Robert Berry witabye Imana akirangiza Marathon
Robert Berry witabye Imana akirangiza Marathon

Uyu mugabo ni nyuma yo kwiruka akanarangiza iri rushanwa nk’uko bitangazwa n’abateguye iyi gahunda, bemeza ko atari yigeze agira ikibazo mbere cyangwa ngo agaragaze ubundi burwayi mbere yo kwitabira.

Robert aguye igihugumure arangije irushanwa maze yihutanwa kwa muganga ari naho yahise ashiriramo umwuka.

Umuvugizi w’abateguye iri siganwa yatangaje ko babajwe no kubura umwe mubasiganwaga ndetse ko ngo banifatanyije n’umuryango n’inshuti ze.

Yagize ati “ibitekerezo byacu n’imitima yacu irikumwe n’umuryango ndetse n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Uru rupfu rw’uyu mugabo ruje nyuma y’aho mu myaka ibiri ishize naho hari hapfuye undi mutegarugori w’imyaka 30 y’amavuko witwa Claire Squires, nyuma yogufatwa n’umutima asiganwa Marathon.

Abari bitabiriye iri siganwa nabo bafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga zabo banyuzaho ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha umuryango w’uyu nyakwigendera wapfuye asiganwa n’abandi.

Umunyakenya Wilson Kipsang niwe waje kwegukana iri rushanwa mu bagabo uyu yaguyemo, yasize abandi akoresheje amasaha abiri n’iminota ine n’amasegonda 29.

Naho umugore waje ku mwanya wa mbere yitwa Edna Kiplagat ukomoka mugihugu cya Ethiopia nyuma yo kwiruka amasaha 2 iminota 20 n’amasegonda 21.

Iri rushanwa rikomora izina Marathon ku ntumwa y’intambara yitwa Pheidippides, yoherejwe i Athens kubwira abami ko abagereki batsinze intambara barwana n’abaperisi i Marathon, hari mu mwaka wa 490 mbere ya Yezu Christ, iyi ntumwa nayo yari yarwanye muri iyo ntambara yaberaga ahitwa Marathon. Iyi ntumwa yavuye aho yiruka idahagaze igera i Athens ivuga ubutumwa ihita iga aho. Iyi nyumwa ngo yaba yarirutse 42Km idahagaze.

Uyu nyakwigendera nawe yitabye Imana ku myaka 42.

Nyakwigendera ngo yari asanzwe abasha kwiruka 42Km mu gihe cy'amasaha 3' 20'', ariko kuri iyi nshuro yahasize ubuzima
Nyakwigendera ngo yari asanzwe abasha kwiruka 42Km mu gihe cy’amasaha 3′ 20”, ariko kuri iyi nshuro yahasize ubuzima

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish