Centre Afrique: UN yiyemeje koherezayo ingabo 12 000
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kamaze gutora umwanzuro kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mata 2014 wo kohereza ingabo 12 000 mu gihugu cya Centre Afrique mu rwero rwo kugerageza kugarura umutekano no guhosha amakimbirane hagati y’Abakirisiti n’Abasilamu.
Nk’uko bikubiye mu mwanzuro watorewe kuri uyu munsi, izo ngabo z’izoherezwa n’Umuryango w’Aibumbye zizaba zigizwe n’abasirikare 10 000 n’abapolisi 1800 bakazaba bagize ubutumwa bw’amahoro bwiswe MINUSCA (Mission multidimensionnelle intégrée de stabilisation des Nations unies en RCA).
Izi ngabo nshya zizasanga muri iki gihugu izindi 6 000 z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, zariyo mu butumwa bwiswe (MISCA), ndetse n’igihugu cy’u Rwanda kikaba gifitemo ingabo zisaga 850 zinarinda umukuru w’igihugu Samba Panza, n’ingabo z’Abafaransa 2 000.
Ibihugu bigize Umuryango w’Uburayi nabyo byemeye koherezayo ingabo 8 00 zirimo n’abajandarume (gendarmes) b’Abafaransa batangiye kugenzura umutekano mu mujyi wa Bangui ku munsi w’ejo kuwa gatatu.
Ibyo gutwara izi ngabo za MINUSCA zizakorana na MISCA bizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 15 Nzeri 2014. Izi ngabo zahawe manda izava icyo gihe ikazagera tariki ya 30 Mata 2015.
Izi ngabo zizahabwa ibikoresho bihagije kandi nk’uko byegenze muri Mali, umubare munini w’ingabo uzava mu bihugu by’Afurika ariko babanje gusuzuma uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rihagaze muri ibyo bihugu.
Kuva igihugu cya Tchad, cyakuramo akacyo karenge mu ngabo zigize MISCA, ubu muri Centrafrica hasigaye ingabo z’ibihugu by’u Burundi, Cameroun, Congo Brazzaville, Congo Kinshasa, Gabon, Guinée Equatoriale n’u Rwanda.
Izi ngabo zizaba ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zizaba ziyoborwa n’umusirikare mukuru ukomoka muri Afurika utaremezwa.
Umwanzuro watowe none uteganya ko bibaye ngombwa ingabo z’Ubufaransa zatera inkunga ingabo za MINUSCA igihe bibaye ngombwa ko hakenerwa gukoresha ingufu za gisirikare mu kugarura umutekano.
Inshingano nyamukuru uyu mutwe ugizwe n’ingabo n’abasivile barimo abayobozi, abatekinisiye n’abanyamategeko, zirimo kurinda abaturage, guherekeza imfashanyo no kurinda ibindi bikorwa bigamije amahoro.
Gucunga umutekano, gushyigikira ubutegetsi buriho bw’inzibacyuho, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, no guta muri yombi abakora ibyaha bisanzwe n’ibyo mu ntambara bagomba gushyikirazwa Urukiko Mpuzamahanga.
Izi ngabo zigize MINUSCA zishobora nyuma kuzahabwa inshingano yo gutoza izindi ngabo za Centre Afrique buri mwaka zikazajya zikoresha akayabo ka miliyoni hagati ya 500 na 800 z’amadolari.
Uyu mwanzuro watowe usaba ubutegetsi buriho ubu gukora ibishoboka byose hakazaba amatora mu 2015.
Kuwa gatandatu ubwo Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru wa UN yari i Bangui yasabye ko muri Afurika hataba indi Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda mu 1994.
ububiko.umusekehost.com