Mu biyaga bigari bakwiye kwigira ubwiyunge ku Rwanda-EU
Mu itangazo ryo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) urakangurira ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari kwigira mu Rwanda uburyo ubwiyunge nyabwo bukorwa.
Muri iri tangazo ryasohorewe mu Bubiligi kuwa kabiri, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wavuze ko wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye kandi ushyigikiye Abanyarwanda mu nzira y’ubwiyunge no guharanira ubutabera barimo.
Ugashimira umurava n’ubutwari Abanyarwanda bagaragaje kugira ngo bave mu bihe by’amage bikomeye banyuzemo.
Muri iri tangazo kandi Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uhamagarira umuryango mpuzamahanga gukura isomo ukazirikana uburyo utabashije kugira icyo ukora hanyuma ukabikuramo isomo ryo guca umuco wo kudahana.
Kubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Akarere k’ibiyaga bigari kakomeje gusarikwa n’amakimbira atagira gica gakwiye kwigira ku nsira y’ubwiyunge u Rwanda rurimo no guca umuco wo kudahana ku bakoze ubwicanyi.
Guca umuco wo kudahana nk’uko byagiye bigaragara mu gucira imanza abantu batandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byakozwe n’inkiko zitandukanye zaba iz’ibihugu cyangwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nabyo kandi ngo bikwiye gukomezwa kugira ngo bibere n’abandi akabarore.
Ni nyuma y’uko kuwa mbere tariki 07 Mata, Uhagarariye ishami ry’ububanyi n’amahanga na Politiki y’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Catherine Ashton yari yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994, ari ugutsindwa kutazibagirana kw’umuryango mpuzamahanga muri rusange ndetse ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira Abanyarwanda mu nzira nzira yo kwiyubaka barimo.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni rumwe mu nzego zikomeye ku Isi zikomeje guharanira ko abakekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishwa by’umwihariko bakaburanishirizwa mu Rwanda, dore ko rwanagaragaje ko rwizeye ubutabera bw’u Rwanda.
Source: Afriquejet
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Hahahahaaaa….. Ntacyo mvuze ntiteranya!!!!!
ahubwo nibo bakwiye kwiga bigize abarinzi bumutekano n’abarimu b’isi yose ariko ntabyo bashoboyebajye batworohera tubyikorere nubundi ni munyungu zacu kdi ni ninshingano zacu courage banyarwnda kdi ntimugakangwe nimvugo zisize musigasire ubumwe bwacu.
Comments are closed.