Hari icyizere ko Urubyiruko rw’ubu rutakongera kwijandika muri Jenoside
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe rufite imyumvire isobanutse, bakaba barigishijwe amateka nyayo y’u Rwanda bityo ni icyizere cy’igihugu mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Ibi yabivugiye mu kiganiro kiba kabiri mu kwezi gihuza urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga, iki kiganiro cyitwa YouthConnekt Hangout gikorwa binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho rya Google+ Hangout mu kuganira hagati y’urubyiruko n’abandi bantu banyuranye barimo abayobozi n’impuguke.
Iki kiganiro cyari gifite insangamatsiko ku ruhare rw’urubyiruko mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “Dufite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka tukabasobanurira bakayumva bakayamenya ndetse bakamenya n’inshingano bafite ndetse n’icyo basabwa kugira ngo amateka nkayo atazongera kubaho mu gihugu cyacu.”
Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko nk’urubyiruko rukiri ruto rugomba kumenya ko ari rwo ejo hazaza h’u Rwanda.
Ati “Nibo mbaraga z’igihugu cyacu, nibo cyizere cy’u Rwanda, bagomba gukora ndetse bagatekereza bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwo mu 1994 rwakoze.”
Muri iki kiganiro Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yasobanuye impamvu hari icyizere ko urubyiruko rw’ubu rutakongera kwijandika mu mahano ya Jenoside nk’uko mu 1994 byagenze.
Yagize ati “Icyizere cy’uko urubyiruko rutakongera kwishora muri Jenoside ni uko uburyo urubyiruko rw’iki gihe rutegurwa bitandukanye n’uko mbere ya Jenoside rwategurwaga; mu mashuri ibyo bigishwa ntabwo ari ibintu byatuma urubyiruko rwakongera kwishora muri Jenoside.”
Atanga itandukaniro ry’urubyiruko rwa mbere ya Jenoside n’urw’ubu Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mbere hari ubukene bukabije n’ubujiji mu rubyiruko.
Yagize ati “Urubyiruko rw’iki gihe rufite ubumenyi butandukanye kandi rufite ubushobozi bwo gusesengura ikintu icyo aricyo cyose. Urubyiruko muri iki gihe rwabashije kugera mu ishuri, ikindi rurubakitse mu rwego rw’ubukungu birenze urwa mbere ya Jenoside, ibyo bitanga icyizere cy’uko urubyiruko ruri mu nzira nziza.”
Muri iki kiganiro cya YouthConnekt Hangout; urubyiruko mu karere ka Huye rwatanze ibitekerezo ko biteguye gukomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakomoka mu karere ka Gasabo bavuze ko bazakora umuganda, bubakira abatishoboye mu murenge wa Ndera.
Minisitiri Nsengimana yavuzeko amikoro ya mbere y’urubyiruko ari imyumvire myiza isobanutse n’imbaraga rufite. Imyumvire myiza y’urubyiruko irimo ibitekerezo, irimo guhanga udushya, kwishakamo ibisubizo rukabifatanya n’imbaraga rufite.
Iki kiganiro cyatumiwemo impuguke ndetse n’urubyiruko mu kwerekana uruhare rwarwo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri koranabuhanga rihuza urubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayobozi banyuranye ; baganira ku ngingo zinyuranye harimo kwihangira imirimo mu rubyiruko, kugera ku gishoro mu gutangiza imishinga ikomeye, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu ndetse no kugera ku mahoro arambye n’ibindi.
YouthConnekt Hangout mu mpera z’umwaka ushize yahawe igihembo na UNDP, ikaba yaragiherewe muri Afurika y’Epfo, kikaba gifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 75 (Miliyoni hafi 51 z’Amanyarwanda).
Iki gihembo cyaje nka gahunda nziza ikoresheje ikoranabuhanga rya Internet na telefoni igendanwa (mobile) mu guhuza urubyiruko muri gahunda z’iterambere.
YouthConnekt ikoresha Google hangout hamwe n’izindi mbuga nkoranyamabaga nka Twitter na Facebook ndetse na SMS mu guhuza urubyiruko n’abantu b’intangarugero mu bikorwa by’indashyikirwa, ikorwa ku bufatanye na UNDP, Tigo, ADMA na HeHe Ltd.
MYICT
ububiko.umusekehost.com