USA: Kaminuza OpenGrounds iribuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Kaminuza yitwa ‘OpenGrounds University’ iribuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru, hateganyijwe ibikorwa binyuranye bivuga ku bwiyunge no kuri Jenoside yabaye, biraba kuri uyu wa kane n’ejo kuwa gatanu tariki ya 11 Mata 2014.
Madison Lahey wiga mu mwaka wa mbere akaba n’uwateguye iki gikorwa yagize ati “Twibaza ari amahano akomeye tugomba gutekerezaho no kwibuka buri gihe no kongera kureba inyuma nk’abaturage b’Amerika.”
Uyu Munyamerikakazi, mu gutegura ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitewe n’uko abona muri Leta zunze ubumwe z’Amerika badaha agaciro gahagije mu kuvuga aya mahano cyane mu mashuri ya leta.
Yagize ati “Numvise ibya Jenoside nta kintu nakora narimfite gusa imyaka 12 cyangwa 13. Ikintu cyambabaje cyane ni uko Jenoside yabaye itigishwa mu mashuri yo muri Amerika. Nayimenye ariko nyomye kimwe mu bika bigize igitabo cy’amateka.”
Ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Amerika byatangiye kuwa kabiri ubwo habaga ibiganiro bivuga ku ruhare rw’Amerika n’imyitwarire y’abatabazi mu Rwanda, ikiganiro cyayobowe na Assoc. Politics Prof. Michael Smith, wigisha amasomo y’imyitwarire n’uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Uyu mwarimu Smith yagize ati “Ni ingenzi cyane kuri twe kwibuka ubugwari bukabije twagize kutagira icyo dukora kuri aya mahano yasandaye.”
Smith yagiranye ibiganiro binyuranye n’abantu bagombaga gufata umwanzuro wo gutabara u Rwanda mu 1994 muri Amerika, yahuye n’abakora mu ngoro ya Perezida ababwira ku bugwari Amerika yagize bwo kutagira icyo ikora.
Uyu mwarimu yateguye inama agamije kureba niba abanyeshuri hari icyo bazi ku mahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda, asanga benshi Jenoside yabaye bataravuka abandi ari abana bato. Yasanze ko abafite byinshi bayiziho ari abanyeshuri b’abanyamahanga.
Prof Smith asobanura impamvu y’iyo nama yagiranye n’abanyeshuri yag
ize ati “Twaganira ngo turebe niba hari amasomo twakuye mu byabaye. Niba hari inzego zikomeye na politiki byagiyeho byabuza ko habaho ibindi bikorwa bibi nk’ibyabaye. Ku bantu tungana ibyabaye biteye agahinda gakomeye naho ku banyeshuri, babifata nk’ibintu byahise.”
Kuri uyu wakane nijoro, kuri OpenGrounds University, umuhanzi Renee Balfour araza gutanga ubuhamya bujyanye no gukorana n’abana batunze imiryango mu Rwanda. Balfour yaje kumenyana na Lahey ubwo Kaminuza OpenGrounds yamutumiraga mu mwaka ushize.
Kuwa gatanu hazabaho kwerekana filimi ivuga ku bwiyunge no gukira ibikomere mu Rwanda “Flowers of Rwanda,” ikaba yaranahawe ibihembo.
ububiko.umusekehost.com