Centre Afrique: Seleka na Anti-Balaka barwanye hapfa 30
Nibura abantu 30 nibo bishwa abandi 10 barakomereka mu mirwano hagati y’iyi mitwe yombi y’abahezanguni ishingiye ku madini nk’uko bitangazwa na Police muri Centre Afrique. Iyi murwano yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Dekoa.
Benshi mu bapfuye si abarwanyi ahubwo ni abaturage bagezweho n’amasasu nk’uko bamwe mu bayobozi muri ako gace babyemeje.
Ba Anti-Balaka biravugwa ko aribo bateye ibirindiro by’umutwe wa Seleka maze bakarasana cyane.
Imidugararo muri iki gihugu yatangiye mu kwezi kw’Ukuboza 2013 nyuma yo guhirika ku butegetsi Francois Bozizé abikorewe n’abarwanyi ba Seleka bivugwa ko bari bashyigikiwe n’amwe mu mahanga anakomeye.
Aba barwanyi bageze ku butegetsi, bashyizeho Michel Djotodia ngo ayobore igihugu ariko ananirwa guhagarika ubwicanyi, ibikorwa by’ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi byakorwaga n’aba barwanyi biza gutuma havuka umutwe wa Anti Balaka wavugaga ko uje kurengera abakiristu.
Mu kwezi kwa mbere ubwo Perezida Djotodia yavagaho, ba Anti Balaka batangiye kugirira nabi cyane abaturage b’abaislam bavuga ko bari kwihorera, ndetse abenshi muri bo bahunga iki gihugu berekeza Cameroun.
Ibihumbi by’abantu bimaze kwitaba Imana abandi benshi cyane bavuye mu byabo. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko miliyoni 1.3 y’abantu muri icyo gihugu bakeneye ubufasha, muri iki gihugu ubundi gifite abaturage bagera kuri miliyoni hafi 6.
I New York mu muryango w’Abibumbye bo kuri uyu wa kane nibwo ngo bari butore niba bakwiye kongera umubare w’ingabo zo kubungabunga amahoro zihari, ziyongera ku 6 000 z’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ziriyo.
Mbere y’uko za mu Rwanda mu minsi ishize, Ban Ki-moon yari yaciye i Bangui muri Centre Afrique aho yavuze ko Umuryango w’ibihugu byose ku Isi abereye umunyamabanga mukuru ugiye gukora ibishoboka Centre Afrique ubwicanyi bugahagarara.
Ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri Centre Afrique ubu ngo zaba zifite akazi gakomeye kuko abarwanyi ba Seleka bari barirukanywe muri Bangui ubu ngo bari kwisuganyiriza mu majyaruguru ya Centre Afrique.
Dekoa ni mu majyaruguru y’iki gihugu mu birometero 300 uvuye mu mujyi wa Bangui, aba ba Anti-Balaka ngo batangiye kugaba yo igitero kuwa kabiri, imirwano ikomeye yabaye kuwa gatatu imara amasaha agera kuri ane nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa.
Abaguye muri iyi mirwano abenshi ngo ni abaturage bo muri ako gace.
Samantha Power, uhagarariye Leta z’unze ubumwe za Amerika muri UN, ubu uri muri Centre Afrique nyuma yo kuva mu Rwanda, yatangaje ko yasanze ingabo z’Africa ziriyo zikora akazi keza muri Bangui ahamaze kugaruka ituze mu bice byinshi by’umujyi.
Igihugu cya Centre Afrique gikungahaye cyane kuri zahabu na petrol ariko intambara zihamaze iminsi zituma abaturage bacyo babayeho mu bukene bukomeye.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ese bino bintu baba bambaye mumajosi mwamenyera ari ibiiki , ko nkuze kubibona babyambaye
Ubukungu bujya he? mu Bufaransa.
Comments are closed.