Digiqole ad

Abadepite mu nteko ya Ukraine bongeye guterana amakofe

Ba honorable mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine kuri uyu wa 08 Mata bateranye amakofe nyuma yo kutumvikana ku kibazo cy’imyigaragambyo iri mu burasirazuba bwa Ukraine y’abashaka ko icyo gice cy’igihugu nacyo kijya ku Burusiya.

Amakofe mu nteko ya Ukraine kuri uyu wa kabiri
Amakofe mu nteko ya Ukraine kuri uyu wa kabiri

Imirwano yatangiye nyuma y’intonganya z’aba badepite bibazaga icyo bakwiye gukora ku myigaragambyo ya bamwe mu baturage bafashe inyubako za Leta mu burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko tubikesha dailytelegraph.

Vitali Klitschko, umudepite wigeze kuba umuteramakofe wabigize umwuga, akaba ku ruhande rwashyigikiye impinduka zavanyeho Perezida wari ushyigikiwe n’Uburusiya mu nteko yari amaze kubwira abadepite ko igihugu kiri mu ntambara kubera ibiri kubera mu mijyi ya Kharkiv na Donetsk mu burasirazuba.

Iyi ni inshuro ya kabiri aba ba nyakubahwa mu nteko ya Ukraine baterana amakofe.

Nyuma gato y’uko avuze honorable Petro Symonenko wok u ruhande rw’ishyaka ry’abakomunisti risa n’iri ku ruhande rw’Uburusiya, yahise ahaguruka aravuga ati “Ibikorwa byanyu byavanyeho Perezida Viktor Yanukovych nibyo nyirabayazana w’ibiri kuba.

Banyakubahwa bo ku ruhande rudashyigikiye Uburusiya bahise bahaguruka bamutera amagambo bamusanga kuri podium aho yari amaze kubivugira maze amakofe avuza ubuhuha hagati y’abashakaga kumukubita n’abashakaga kumukiza.

Muri iyi mirwano yamaze igihe gito, hagaragayemo n’umukore nawe wari wazinze ibipfunsi ahondagura umugabo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko ubanza kujya munteko ya UKRAIN bisaba kuba warize itera makofi. Ahaaaaaa…. Ntibyoroshye. Ubanza ibyo aribyo bibazo abaturage babo bafite. Yewe burya ibibazo abaturage bagira biba bitandukanye.

  • Iki gihugu maze kubona komkigira democratie. ahandi wabikora ukarara udapfuye ni hehe?tekereza kubasha kuvuga ko perezida wagiye yarenganye kandi mufite undi nta nubwoba ko yakwirenza. Genda monde des blancs uturusha ubwenge kabisa. bo babifata nk’uko watongana n’undi muri muri classe birangirira hariya nta bundi bugome bwo gukurikira umuntu. ibi bihugu ndabyemera.

    • @ dan, uri dan koko ntugasekwe,ubu iyi niyo democratie ushaka? yewe urmbabaje, nyarukirayo wirebere ibiri kuhabera maze urugendo rwiza uzigumireyo ntuzayituzanire ntayo dushaka.hah ngo bikarangira nko kuntebe y ishuri, yewe bibaye birangira byaba byararangiiye kera igihe president yaanwagaho, ko ariho se bibaye bibi ahubwo.lol, politique y abazungu ni imwe umwiryane, kandi ubu Africa igiye kubatera umugongo,kuburyo batazongera kubona aho bayikinira maze batangire byikinirane hagti yabo,ko nabo nziko harimo ba mukeba,hahh

  • ARIKO JYE BIRANYOBERA NONESE AHO SI IBURAYI!IYO NIYO DEMOCRATIE BATURATIRA SE!NIBATUREKE TWIKOMEREZE IYACU YO KUBANA TUTARWANIRA MUNTEKO BAKOMEZE IYABO YURUKUNDO NUBWISANZURE BUHAGIJE

Comments are closed.

en_USEnglish