Digiqole ad

“Opération Turquoise yari igamije gufata Kigali” – Umufaransa wari umusirikare

Umwe mu basirikare b’abafaransa baje mu Rwanda mu 1994 muri Opération Turquoise yatangaje ko iyo Operation itari igamije ibikorwa byo gukiza abantu ahubwo yari igamije gufasha mu ntambara, ubutegetsi bwakoze Jenoside bwariho butsindwa intambara y’amasasu, kongera kugaruka ku butegetsi.

Operation Turquoise ntiyari igamije ibyo Leta ya Paris yatangazaga
Operation Turquoise ntiyari igamije ibyo Leta ya Paris yatangazaga

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu musirikare yavuze ko iyo Operation itari iyo kwita ku bantu “operation humanitaire” nk’uko byiswe ku ikubitiro ryayo, ko ije guhagarika ubwicanyi mu Rwanda.

Guillaume Ancel wari umusirikare waje muri iyo operation yatangaje ko mu by’ukuri amabwiriza bari bafite ari ayo kugaba igitero kuri Kigali yari imaze iminsi ifashwe n’ingabo za FPR-Ikotanyi.

Gutera Kigali byari bigamije gusubiza ubutegetsi guverinoma yafashwaga (n’Ubufaransa)” ni ibyatangajwe na Guillaume Ancel mu kiganiro France Culture kuri Radio France nk’uko bitangazwa na LePoint.fr

Yagize ati “ Amabwiriza njyewe nahawe ni ay’ibikorwa byo gutera.” Avuga ko yayahawe tariki 29/06/1994.

Andi mabwiriza ngo yari ayo guhagarika ku ngufu ingabo za FPR gukomeza gufata ibindi bice by’igihugu, akavuga ko byumvikana neza ko batari baje muri ‘operation humanitaire’.

Nibwo ngo mu Rwanda yaje kujya mu ndege ya kajugujugu yari ihagurukiye kurasa iturutse mu kirere ingabo n’ibirindiro bya FPR, ariko ngo bahita bahabwa amabwiriza yo guhagarika imyiteguro yo kurwana.

Guillaume Ancel avuga ko ngo babwiwe ko Leta y’Ubufaransa yumvikanye na FPR ko Opération Turquoise iza kuguma mu gace irimo ikarinda abaturage.

Opération Turquoise ariko ikaba yaraje gusenywa n’ingabo zahoze ari APR (RDF ubu) nyuma y’iminsi yarigaruriye agace k’uburengerazuba bw’u Rwanda aho yafashije Leta yakoze ubwicanyi na benshi mu bakoze ubwicanyi muri Jenoside guhungira mu cyahoze ari Zaire.

Ku bw’uyu musurikare Guillaume Ancel, Ubufaransa ngo bwakomeje gufasha Leta yakoze Genoside oha ingabo yari isigaranye, hagati mu kwezi kwa karindwi, intwaro nyinshi cyane.

Ati “ Ku buryo bugaragara twabaye (Ubufaransa) intandaro y’intambara zihoraho zamaze imyaka myinshi zigatwara ubuzima bw’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.”

Ingabo z'abafaransa zari zifite amabwiriza yo gusubizaho ubutegetsi bwakoze Jenoside
Ingabo z’abafaransa zari zifite amabwiriza yo gusubizaho ubutegetsi bwakoze Jenoside

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uriya se buriya zira boots zarikumugeza nyabugogogo ko ndeba zahengamy nk’iza homeles!

  • Namwe ariko murakabya.Ko baje kuri Mandat ya ONU bari gufata Kigali gute?

    • uravuga ibontazi cg uri interas

      • Mandat ya ONU bayihawe bitowe ndeste ntabwo baje bonyine harimo na Senegal.Kandi mu nshingano bari bafite zone Turquoise bagombaga kurindira umutekano ntabwo Kigali yaririmo.Icyo muziza abafaransa nuko baje kumutabara muri 1990 rugikubita  kuko iyo bataza mu minsi 3 RPF yari kuba igeze i Kigali.

  • En tout cas , ibyo uyu muntuavuga ni byo . Kuko ndibuka ko icyo gihe turi mu BYIMANA, twari abantu benshi cyane kuko niho ubuyobozi  (abakada n’abandi) bari badukusanyirije, twari tuhamaze nk’icyumweru. Tumaze kumenyera rwose ntakibazo. Twagiye kumva twumva baratubwiye ngo ubu rero mugiye kuva aha, kuko isaha ni isaha hakaba habera imirwano kuko imfura z’abafaransa zishaka kuturasaho. Ubwo twazinze utwangushye, ndetse ibyinshi turabihasiga kuko bitari gushoboka ko mukanya gato wazinga ibintu byose.Nanjye nashoboye gusoma iyi nkuru n’ahandi nka l’observateur, uyu GUILLAUME ahubwo anavuga ko Leta yabo yahembye aba ex FAR (INGABO ZA HABYARA) umushara wabo wanyuma mu ma dollars. Kandi babahaye n’ibitwaro bitagira ingano babivanye mu RWANDA.Murumva ko rero abafaransa TURQUOISE ntiyari izindi mpuhwe ahubwo byari icenga bari bagiye gukubita LONI ariko imana ikinga ukuboko. Ntibakagire rero ibyo bahakana , ntibakikome u RWANDA n’abayobozi bacu ngo bavuze ukuri, dore noneho birimo kuvugwa n’abari bari mission za LETA yabo kandi babafaransa. UM– USEKE urakoze kutugezaho iyi nkuru ishyushye kandi ihishuye byinshi.

  • Amahano yabereye mu Rwanda aracyahishe byinshi, hari igihe byose bizamenyekana maze ugasanga hari abo twibeshyeho benshi, bamwe biyitaga intwari dusange ni ba rubebe, abo twitaga ba rubebe dusange ni abagabo n’ibindi ntarondoye hano.

  • Hahaaaa!Operation turquoise yaje gusenywa n’ingabo zari iza APL!!!!!Ejo perezida yatwibukije ko amateka atagomba guhindurwa!None uwanditse iyi nkuru ayobewe ko bari basirikare baje bafite manda y’amezi 2?Bagiye se hari ubarasheho?Amezi 2 yabo yarashize barataha!Uko n’iko kuri.Gufata Kigari byo iyo Mitera adahura n’ikibazo cyo kugira GUVERINOMA yarahuriyeho nabamurwanya(gouvernement de coabitation)byo we KIGARI yari kuyisubiza.M’umutwe wuriya nyakwigendera(Mitera)si uko yakundaga Habyarimana ahubwo yafataga APL nk'”abanglophone” baje guca igifransa m’urwanda.Muri make byo si ibanga usanga igihugu cyacu cyarabaye isabaniro rya USA yifuzaga ikibanza mu karere na France yifuzaga kuhaguma.Umunyarwanda yaciye umugani ngo “aho inzovu zirwaniye ibyatsi n’ibyo bihababarira”!!Niko byatugendekeye……

    • mukamurera we,have se sha wizana ibyi igifaransa n icyongereza.harya abatutsi batangira kwicwa 1959 hari hakabaho ibyo by indimi uvuga,hah mbwira ururimi rwakoreshwaga ,harya abanyarwanda bangirwa gutaha bakamara imyaka 30 ,abari mu gihugu bagatotezwa bavugaga uruhe rurimi muri izo uvuze? yewe ibyo byo ni ukwibeshya, ahubwo vuga ko bagashaka buhake biboneye injiji zemera ibyabo( hutu power government) bagashaka kwikiza abo bitaga abanyabwenge  ko bazi kuyobora kandi bakunda igihugu ( abo bise abatutsi) bityo ko nibagumaho batazemerera abo bagashaka buhake gushyira mubikorwa imigambi yabo mibisha. ibi wabirebera igihe Rudahigwa yishwe kuko yashakaga gukuraho igitabo cy amoko ababiligi bari baranditse,akavuga ati ibi ntahandi byageza u Rwanda atari mu icuraburindi. abazungu bikomye abatutsi guhera kera,ngo bakomoka Ethiopia,ngo bakomoka ku banya egyptian ba kera( bari abirabura) ngo ubutegetsi bwabo bufite order nk iyabanya egypt ,so baherako barabanga kuko batifuzaga uwabavangira ababuza kudukoloniza

  • Operation yabo hari icyo nyishima kuko yatumye ntagumya gukurikira abakoze genocide, mbasha gusubira inyuma nsanga government , mugihe kubera ubwoba nanjye nari kwisanga nambutse nageze Congo nkagwayo cg abanjye bakagwayo. Ntabwo byose rero ari negatif hari abo yatabaye nanjye ndimo.

  • Amafaranga azashira n’abacanshuro bashire, ariko ukuri ntikuzashira!!!Uretse ko kuzatinda,ABARAME bazabaho neza.

    • Ariko se  nta bahoze mungabo za kera bari hamwe n’abo Bafaransa baba bari mungabo za RDF ubu ngo bavuge ukuri??? Nibareke guhishira ubufaransa kuko ntacyo bwamariye uretse kubatesha inshingano

      • Ariko ukuri kuratinda ariko kugashira kukagaragara,iyenda uzarama azaba abarira abandi uko kuri.Imana ikomeze ibane natwe  kubwintabwe tugezeho be shi batishimiraga batwerekako baturusha ubwenge kdi ko aribo bafite umuti w’ibyacu kdi ari banyiramayazana.

Comments are closed.

en_USEnglish