Kamonyi : Abagore baremeza ko ubuvumvu buzabateza imbere
Coperative CECAGA Korandebe (Coperative d’eleveurs cultivateurs et apuiculture de Gacurabwenge) igizwe ahanini n’abagore bakora umwuga wo korora inzuki no gucuruza ubuki baratangaza ko ubuvumvu ari umwuga n’abagore bakora kandi ngo bafite icyizere ko uzabateza imbere nk’uko babibwiye Umuseke ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2014.
Aba bagore bakorera ibikorwa byabo ahitwa Rugobagoba, mu karere ka Kamonyi, bagiranye ikiganiro n’Umuseke ubwo bari mu mahugurwa ajyanye no gucunga coperative no gutegura imishinga n’igenamigambi, bateguriwe n’umuryango VGIF (The Virginia Gildersleeve International Fund).
Kabatayi Marceline, Visi Perezida wa koperative avuga ko ngo abagore bishyize hamwe bakora umwuga w’ubuvumvu bagamije kwerekana ko atiri umwuga w’abagabo gusa ko n’abagore bawukora kandi bagatera imbere.
Yagize ati “N’abandi bagore ndabasaba guhaguruka bakava hasi bagatera imbere.”
Yabwiye Umuseke ko mbere batangiye bakorera mu mashyirhamwe ariko gutera imbere byarabananiye ngo bakajya bagabana amafaranga make bakoreye mu gucuruza ubuki. Avuga ko nyuma yo kujya mu makoperative babonye ubuzima gatozi babona n’abafatanyabikorwa.
Ubu bageze ku ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, aho barangura ubuki bw’abandi baturage ku mafaranga ari hagati ya 2300 na 2500 bakabusubiza ku mafaranga y’u Rwanda 3000.
Aho Rugobagoba bakorera, bafashijwe n’umushinga ARD bubakiwe ahantu ho kugurishiriza ubuki, bahabwa imwe mu mizinga ya kijyambere, na ho umushinga VGIF wabubakiye inzu yokororeramo inzuki unabafasha mu mahugurwa agamie kubongerera ubumenyi.
Aba bagore ngo bafite intego yo kuba barwiyemeza mirimo aho kuba abagenerwabikorwa, ngo nyuma yo gutera imbere bakazatangira ibijyanye no korora amatungo magufi nk’ihene nk’uko Perezida wa koperative, Umutoni Clementine yabitangarije Umuseke.
Gusa aba bagore barasaba leta n’abandi babifite mu nshingano gukora iyo bwabaga bakagabanya ubukana bw’imiti iterwa mu myaka ngo yice udukoko, kuko iyi miti igira uruhare mu kwica inzuki bigatuma umusaruro ugabanuka.
Mu bindi bigabanya umusaruro ni ibihe bihinduka nk’aho iyo ari mu itumba inzuki zibura aho zijya gutara, ariko ngo binyuze mu mahugurwa anyuranye bahawe na VGIF ngo babwiwe ko mu itumba inzuki zigaburirwa ubugari bwa soya (barayihinga) na ho mu ki (mu zuba) zigababwa amazi.
Umwe mu banyamuryango bakoperative waganiriye n’Umuseke yavuze ko amahugurwa yamwunguye ubumenyi ku bijyanye n’ibyiza byo kuba muri koperative kandi ngo hari byinshi agenda yungukira mu kuyibamo nko kubona ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Uwizerwa Beatrice ati “Nungutse ko kujya muri koperative ari ibintu byiza, navuye mu bujiji.”
Nibakure Suzana, rwiyemezamirimo ukorana n’amakoperative mu gutanga amahugurwa yo gucunga neza imitungo yak operative, yavuze ko abaturage amaze iminsi akorana nabo bakeneye umuntu wo kubahora hafi.
Yagize ati “Baracyafite ubumenyi buke, bakeneye guhorwa hafi bagafashwa kuko hari n’igihe usanga umuntu avuye muri koperative kubera ko agiranye ikibazo na mugenzi we.”
VGIF yatanze amahurwa, ni umuryango wo muri Amerika ukorana n’amashyirahamwe mato mu kuyatera inkunga mu mishinga iciriritse.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com