Shampionat: Imikino irabera rimwe birinda urwikekwe
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umupira wa amaguru mu Rwanda uza kuba ukomeza benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda baribaza ikipe izegukana iki gikombe hagati y’ikipe ya Rayonsport na APR FC zikomeje kuryana isataburenge. Imikino iba none irabera ku isaha imwe.
Ikipe ya Kiyovu iraza kuba yakiriye ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo uyu mukino wa gakwiriye kwitwa uw’umunsi urebye amazina y’aya makipe ndetse n’abafana buri imwe ifite.
Kuruhande rw’umutoza Mashami Vincent aganira na Umuseke mbere y’umukino yavuze ko ikipe ye imeze neza kandi biteguye kudatakaza n’umukino n’umwe.
Abajijwe niba nta mpungenge afitiye ubusatirizi bwe cyane ko ariho arushwa na mucyeba Rayon Sports ibitego kandi bahanganiye igikombe.
Mashami yagize ati “ icyangombwa ni amanota atatu usibye ko turamutse tunatsinze ibitego byinshi ntacyo byadutwara”
Mashami akomeza avuga ko uyu mukino uzakuba ukomeye kumpande zombi gusa ngo Kiyovu ni ikipe ikomeye yo kwitondera ngo ni nayo mpamvu nabo bayiteguye neza.
Kiyovu imazemo iminsi umwuka utari mwiza mu bakinnyi cyane ko ngo bafitiwe ibirarane by’amezi agera kuri abiri.
Kanyankore umutoza w’iyi kipe we yatangarije Umuseke ko ikipe ye yiteguye kuko ngo we n’abasore be icyo bashaka ari umwanya mwiza.
Kanyankore abajijwe niba abona bitoroshye ko abasore be bahabwa ruswa n’ikipe bahanganye bakaba bakwitsindisha cyane ko badaheruka guhembwa, bakaba nta gikombe barwanira kandi ikipe yabo itamanuka mu kiciro cya kabiri.
Yasubije ati “ Mu Rwanda ruswa mu nzego hafi ya zose iratinywa ndumva no mu mupira yahagurukirwa ariko ndumva abakinnyi banjye batayifata kuko banyotewe no kubona umwanya mwiza muri shampiyona”
Kanyankore akomeza avuga ko ruswa mu mikino itaracika kuko ngo usibye no mu Rwanda ngo n’iburayi iratangwa bityo rero ngo niyo guhagurukirwa.
Rayon Sports uyu munsi nayo yahagurukanye n’iyonka berekeza i Rubavu kuri stade Umuganda aho bagiye gusura ikipe ya Marines, urebye ibigwi by’aya makipe usanga bitangana ndetse wakwibaza ko ari umukino uciriritse ku ruhande rwa Rayon Sports.
Gusa abakurikiranira hafi ibya football mu Rwanda bazi ko byibura mu myaka 10 ishize ikipe ya Marines kuri stade Umuganda yagaragaje ko ibangamira cyane ikipe ya Rayon Sports, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko iba yatumwe n’umuvandimwe wayo APR FC (yombi ni amakipe y’ingabo) cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kurwanira igikombe.
Ikipe ya Marines yigeze gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mwaka wa 2005 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona nkaho bgigeze ubu, wanatumye Rayon Sports ibura igikombe muri uwo mwaka binatuma umutoza Kayiranga Baptiste wari umutoza wa Rayon yirukanwa. Iki gikombe cyaje kwegukanwa na APR FC.
Iyo bavuga ku buvandimwe bwa Marines na APR FC, bibutsa mu mwaka wa 2011 ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona ikipe ya PoliceFC nyamara Police FC yarasabwaga gutsinda umukino wa Marines ngo yitwarire igikombe, uyu mukino Marines yaguye nabi Police FC bidasanzwe iyitsinda igitego 1 – 0, Police itakaza igikombe cyegukanwa na APR yari yararangije imikino yayo.
Umutoza wa Marines bita Coka yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu mukino bakina na Rayon Sports bawiteguye kandi bagomba kubona amanota atutu y’uyumunsi, Rayon igataha amara masa.
Abajijwe ko niba ibikunze kuvugwa ko Marine yaba ifasha ikipe ya APR FC cyane iyo bigeze aho rukomeye, Coka yagize ati “ntabwo aribyo ababivuga baba bibeshya kuko ntabwo iyo dutsinze amanota yacu ajya kuri APR FC ahubwo aba ay’ikipe ya Marines FC.”
Rayon Sports bo bavuga ko bamanutse i Rubavu bazi icyo bagiye gushaka, usibye Hategekimana Aphrodis bita Kanombe ukiri mu mvune abandi bakinnyi bose barahari nta kibazo.
Rayon ariko igiye gukina idafite umutoza mukuru Luc Eymael wavuye mu Rwanda kuwa kane w’iki cyumweru yerekeza mu Bubirigi kubera ibibazo bikomeye biri mu muryango we ngo yagombaga gukemura,bitaza gutera ikibazo cyo kuba yatakaza uy’umukino.
Iyi ikipe iraza kuba itozwa na Thiery Hitimana ndetse na Mbusa Kombi Billy usanzwe ari umutoza wungirije.
FERWAFA yategetse ko imikino isigaye izajya ibera umunsi umwe ndetse igatangirira isaha imwe ngo kugirango bikureho urwicyekwe.
Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com