Kumba Yalá wayoboye Guinee- Bissau yitabye Imana
Mu gitotondo cyo kuri uyu wa 04 Mata nibwo ibitaro bya Gisirikare bya Guinee-Bissau byatangaje ko Kumba Yala wahoze ari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi.
Kumba Yala wahoze ari Perezida w’iki gihugu yitabye imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Mata biturutse ku burwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero yari amaranye igihe.
Kumba yatorewe kuyobora Guinee Bissau nyuma yo gutsinda amatora ya kabiri yari yahuje amashyaka atandukanyeku nyuma y’imvururu zari zibangikanyije abasivile b’iki gihugu zo mu 1999.
Mu mwaka wa 2003 yaje gukurwa buyobozi nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’ingabo za Guinee Bissau, nta maraso amenetse.
Koumba yize Thologie muri Kaminuza Gatolika y’i Lisborn muri Portugal, nyuma aniga Filizofiya ageze iwabo yiga amategeko. Mu 2008 ariko uyu mugabo yayobotse idini ya Islam afata izina rya Mohamed Yalá Embaló
Koumba wahoraga yiyambariye akagofero gatukura mu mutwe, amaze imyaka ine ku butegetsi, yashinjwe n’abasirikare kutazamura ubukungu, politiki ijegajega, ndetse no kudahembwa kw’ingabo maze tariki 14 Nzeri 2003 General Veríssimo Correia Seabra n’agatsiko k’ingabo yari ayoboye bamuta muri yombi bamufungira mu nzu. Nyuma y’iminsi itatu yahise atangaza ko yeguye ku mwanya yariho. Ndetse bamusinyisha amasezerano y’uko agiye kumara imyaka itanu nta bikorwa bya politiki akora.
N’ubwo atari mu biyamamazaga, Koumba apfuye mu gihe habura iminsi 10 ngo mu gihugu cye habe amatora ya kamarampaka n’ay’umukuru w’igihugu nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’Etat) ryari ryabaye mu mwaka wa 2012.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com