Abafana ba Chelsea bakoze urugomo rukomeye i Paris
Abafana ba Chelsea babarirwa muri magana, mu ijoro ryakeye mbere gato yo gutsindwa umukino bakinaga na Paris Saint Germain ku kibuga cyayo i Paris biraye mu mihanda bahakora ibikorwa by’urugomo n’imyitwarire mibi idasanzwe.
Abafana bagera kuri 400 biraye mu mihanda bahohotera abandi bafana bararwana, abandi bagakora ibimenyetso by’indamukanyo ya Hitler nk’uko bitangazwa na AFP.
Aba bafana mu mujyi rwagati wa Paris bagiye mu maduka bangiza babikoreye za ‘gateaux’ zicuruzwa ku muhanda uzwi cyane witwa St Denis ahakunda kugendwa n’abakerarugendo benshi haba kandi utubari (bars) twinshi.
Police yagerageje guhagarika urwo rugomo ariko ngo rwakomeza kugenda rwiyongera, abagendagendaga aho hafi ngo bahise bahunga, amaduka amwe n’amwe arafunga batinya urugomo rw’abo bafana ba Chelsea.
Aba bafana ariko umugoroba wose w’ejo bari bawumaze banywa inzoga zikaze mbere yo kwirara mu mihanda bagakora urugomo bategereje umukino.
Aho banyweraga ni naho batangiriye urugomo, itsinda ry’abafana bagera ku 100 bo basohotse bafata umuhanda bagenda baririmba indirimbo z’icyongereza ndetse bashwanyaguza buri cyose bahuye nacyo mu nzira yabo.
Intebe n’ameza mu kabari kitwa McBride pub byangijwe cyane, ndetse amadirishya baramenagura, amacupa bararika. Amaduka y’imyenda ari hafi aho bayirayemo bangiza byinshi, abanyweraga aho hafi nabo baterwa amacupa.
Muri stade Parc des Princes ya Paris Saint Germain abafana 2 000 gusa ba Chelsea nibo bari bemerewe kugura amatike, nyamara ngo ibihumbi byinshi birenga by’abongereza bafana Chelsea bari bamanutse i Paris.
Kuri uyu munsi w’umukino, mu masaha ya kare y’umunsi, Police y’Abafaransa bakora iperereza yari yatangaje ko abafana 300 b’amahane akabije bita aba hooligans bari binjiye mu Bufaransa baciye mu Ububiligi kugirango bayobye uburari badatabwa muri yombi.
Mu rugomo rw’aba bafana ba Chelsea ngo baje gusakirana n’abafana ba Paris Saint Germain bagera ku 100 nabo b’amashagaga akaze maze rurambikana barakomeretsanya bikomeye bakizwa na Police.
Muri uyu mukino ubanza wa 1/2 Chelsea ntabwo yaje kugubwa neza kuko yatsinzwe ibitego 3 – 1 cyayo cyatsinzwe na Eden Hazard kuri Penaliti.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ngicyo icyo ahandi ngo bita ubwisanzure! Ubu baraje batange amamiliyoni ngo barasana. Uwo murengwe w’abo banyagwa ni ikote ritadukwira umugani wa mzee wacu!!!
Ngo stade ya psg yitwa ngo iki?mwagiye mutanga ayo muhagazeho plz…Gerland ni i Lyon reka tugukosore basi twe dutuye muri France
Ariko handitse Parc de Prince.
ni byiza babashije kwikosora nyuma yo kubona commentaire…
francisubwo urumva ko kuba mubufaransa ari ibya hatari kuburyo ari kintu wakangisha abantu…..ngo stade ….blabla….. ibyo rwose kumenya izina rya stade ntego bisaba kuba uba france..
AYO BAHAGAZEHO ??????????????????? Babonye mwe muyahagazeho muyakomeyeho , baragerageza. Ese ubwo ayo mu bushinwa,Brazil, Crimea,………………………….tuzarindira mwe mwagezeyo? Isi yashira NTITUBIMENYE ! ERRARE HUMANUM EST.
Mwe mutuye France?!! Hahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahah,uri faux sana, mu Rwanda ibyo ntibabikangisha Wangu
Nshuti zanjye Claude,vivien,asiya,..sinzi aho mushingiye n’ibyo mutekereje ariko icyo njye nifuje nakigezeho kare kandi iki kinyamakuru ngikunze kubarusha kubw’amakuru atandukanye batugezaho cyane ko iwacu tuhagera gake. Gukangisha rero muvuga sinzi aho mubivanye kuko icyo gihugu twese turagisangiye kandi ntawe uba umunyarwanda kurusha undi…gusa umunyamakuru azi ibyo yize kandi uyu mwuga azi neza ko utababarira ariyo mpamvu basabwa kunyuzamo amaso kenshi mbere yo kuduha inkuru. Ese ko mutari mwamukosoye mbere?aho ntimwari muziko Gerland ari i paris? Guhwitura umunyamakuru byo birasanzwe yarabyize arabizi kandi ubutaha azabyitondera kurushaho…murakoze!
Comments are closed.