ADEPR : Abapasiteri batawe muri yombi 11 bafunguwe hasigaramo 4
Ku cyumweru taliki 30 Werurwe 201 nibwo Polisi y’igihugu yataye muri yombi bamwe mu bavugabutumwa mu idini rya ADEPR bakekwaho “gushaka guhirika ku butegetsi abayobozi ba ADEPR”. 11 muri bo bafunguwe hasigaramo bane.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko 11 mu bafri bafashwe bahise barekurwa kuwa mbere nubwo ngo hasigayemo bane barimo uwari abayoboye Pasiteri Gasarasi Samusoni usanzwe ayobora Paruwasi ya Batsinda na noteri waruri kubafasha doreko ngo bariho batunganya ‘Statut’ y’itorero rishya.
Police ntabwo yigeze itanga amakuru arambuye ku ifatwa ry’aba banyamadini ndetse no ku irekurwa ryabo, nubwo bagifatwa bakurikiranwagaho gukora inama zitemewe kuko zitasabiwe uburenganzira.
Rev Pastor Jean Sibomana; umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda yari yabwiye itangazamakuru ko hari abayoboke b’itorero rye bafashwe na Polisi, icyakora avuga ko atazi umubare wabo.
Murego umwe mubari batawe muri yombi akaba yabwiye Umuseke ko Rev. Sibomana n’umwungirije baje kubareba aho bari bafungiye kuri Polise bakababwira amagambo yo kubatera ubwoba n’andi menshi atari meza kandi babizi ko ari nabo bakoze icyo gikorwa cyo kubafungisha mu buryo budasobanutse.
Rev Sibomana yabwiye Umuseke ko koko yasuye aba bari bafunze, ariko yari agamije gusa kumenya abo ari bo.
Ati ” Washingira he koko utera ubwoba abantu Police ifite. Rwose ibyo bavuga ntabwo ari byo, ntabwo watera ubwoba abantu bafunze, kandi nta n’ubwo nabikora, nabasuye gusa ngiye kureba abo ari bo.”
Rev. Sibomana yari yavuze ko abafunzwe ari abakristo babo bifuza gushinga itorero, bari mu myiteguro.
Ubwo bafatwaga Murego avuga ko Police yaje ikagenda isohokana umwe umwe aho bari muri Hotel kugeza basanze bose bafashwe.
Amakimbirane mu itorero rya ADEPR ashingiye ku miyoborere amaze igihe kinini ndetse uhereye umwaka ushize bamwe mubashumba n’abakristo bandikiye Perezida Paul Kagame basaba ko yatabara iryo torero.
Abapasiteri batatu mu bakiristo 10 bandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa bamumenyesha ibibazo byugarije Itorero rya ADEPR, bahagaritswe ku mirimo yabo.
Aba ngo banditse ko mu itorero harimo ibibazo ku bayobozi byo gucunga nabi umutungo w’itorero kubayoboresha igitugu n’ibindi.
Ibi byose ariko uruhande rw’ubuyobozi muri ADEPR bukaba bwarahakanye ibyo bamwe mu bapasitori baregaga bavuga ko nta shingiro bifite.
Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
GUFUNGA UMUNTU — USENGA NDABITINYA CYANE, KUKO MARAYIKA UKOMEYE W’UWITEKA ASHOBORA G– USERUKA BIKAGENDA NK’UKO PETERO BYAGENZE….JYEWE SINUMVA GUSHINGA ITORERO (ARIKO NTIBAVUGE NABI ABO BAKORANYE) IKIBAZO KIRIMO…. (?)
Gufunga abantu siwo muti w’ibibazo, ahubwo uba ubyongera. Byapfuye kare igihe mwavanze itorero na POLITICS. Iherezo ryanyu rishobora kutaba ryiza.
Ndabona abashaka gusimbura intumwa za YEZU bari kubiharanira harya ngo ”ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa ???eeh birashoboka se??? gutyo cyangwa na twa salaire n’uduhimbazamusyi n’utumodoka no guhagarara imbere ukayobora erega ukitwa chef!!!!!IBINTU byakomeye rero kandi bose barabishaka barapfa utwo dufaranga dutura imana(si Imana)cyangw a dutura abo ba nyakubahwa.Gusa police ibe ,aso batazicana erega amaf yaguze umwana w’Imana .Mbese aberekwa n’abahanuzi bari kutubonera iki imbere,cg ubuhanuzi bwararangiye?UBUJURA BWITWAJE IMANAgusa………….
Ese gushinga idini ni uguhirika ubutegetsi?
Nonese kuba barimo gukora statut yo gushinga idini ryabo hari ikibazo kibirimo?Bafite uburenganzira bwo kuva muri ADEPR kuko nayo abayishinze bavuye muyandi Madini/Matorero kandi ntawabafungishije! Gatolika yazamariramo benshi pe!
Gatulika ibyo se irabikeneye ko yubakiye ku Rutare ikaba itasenywa n’umuyaga! Erega nibagaruke bazakirwa! Icyo bose bapfa n’amaturo nkuko ubivuze. Kuva muri ADEPR birabatera ubwoba ko bazajyana abakirisito baturaga menshi maze bakazisanga basigaranye abakene bashaka gufashwa nka Gatulika. Erega abo ubundi nibo Yesu ashaka!Samuel yari yatangiye imishinga y’amamiliyari baramutikurira none ko yababishije barapfiki kandi? Kikarya abandi bajya kukirya kikishaririza. Ngicyo icyo Gaturika ibarusha, nukugira structure utapfa kwinjiramo ngo ukore uko wiboneye. Iyoborwa n’Intumwa nkuru idafitweho ubushobozi n’uwo ariwe wese kandi utapfa kuvanaho uko ubyutse. Ko mbona se inyigisho zanyu zishingiye mugusebya Gatolika ngo mwuzuye Umwuka wera, ese ibyo mukora niwe ubayobora? BAkristu bavandimwe nimutuze, mwicishe bugufi nka Kristu niba koko ariwe mwakurikiye kuko we ntiyigeze aharanira icyubahiro cyo muri iyi si, maze murebe ko atabatabara mukava mungorane ADEPR imazemo iminsi.
MANA TABARA ITORERO RYAWE! UMURIRIMBYI YARAVUZE NGO YEWE KINTU CYAZANYE IBICE MU ITORERO BIKARISUZUGUZA ABATARIRIMO???? NONE BAYOBOZI BACU, MURABONA MUTARIMO MUTUKISHA ITORERO RY’IMANA KOKO???? UBWO KOKO KO BIBILIYA IDUSABA KUTABURANIRA KOBO HANZE Y’ITORERO, AKABA ARIBYO TWIRIRWA DUKORA, UBWO MURUMVA TUGANA HE? NONE BAYOBOZI BA BIRO YA ADEPR, UBWOBA MUFITE NI UBW’IKI? KO MWIRIRWA MUBWIRA ABANTU KO MUKORA NEZA, IKIBAZO KIRI HE NIBA HARI ABASHAKA GUSHINGA IDINI? UBWO MURUMVA ABANTU BAZABASIGA KANDI MUKORA NEZA? ARIKO NIBA MUTIFUZA KO HAGIRA USHINGA IDINI, MUFITE URWIKEKWE KUKO MUZI KO MUKORA NABI, BITYO ABAAKRISTO BAKABA BAZAHITA BABASIGA KUBERA UBURYO MUBAYOBOYE NABI??? !!!!BIBILIYA IRAVUGA NO NUKORA IBYIZA NTUZEMERWA? NIMUKORE IBYIZA, MUGANIRE NA BENE SO MWABESHYEYE, MUZANE UBUMWE N’UBWIYUNGE MU ITORERO ARIKO NIMUSHAKA GUKOMEZA KUBAKANGISHA NO KUBAPFUMBATA MU GIPFUNSI NTABWOBIZASHOBOKA.MWIRINDE MUTAZABONEKA KO MURWANYA IMANA, ITAZAVAHO IBAGWA NABI!!!YESU UBWO AZAGARUKA, TUZAMUREBESHA AMASO ASA ATE DUFITE IBYAHA?
Yewe hari igihe abantu bazaguma ku ruhu kand inka yarariwe keraaa!!! Ubu ntimurasoma ibyo intumwa Paul yandikiye Timoteyo ati : Mwuka w’Imana avuga yeruye ati benshi bazagwa bave mu byizerwa [Tim 3:1-] n’ahandi ngo imana ya bo izaaba ari inda…. Yesu bavuga bakorera ntiyigeze akoresha igitugu cyangwa gukangisha abamurwanyaga. Intwaro ye kwari ugushyira hejuru ukuri, maze abakwemeye kukababatura abatakwemeye bagakomeza kwibera mu bubata bwabo. Ibyo ntibyabujije ukuri gukomeza kubaho iteka kuko ntiwakurwanya ngo ugutsinde. None bakozi b’Imana cyane cyane abo bo muri ADEPR ntasize n’abandi biyita ko, mwirinde!!!!! Si ndi umuhanuzi, ariko Ijambo ry’Imana yanjye riravuga ngo : Uwiteka agiye guhaguruka, maze izo ntama ze mukomeje gutatanya AZIBAKE, AZIRAGIRIRE. Ubonye ngo murashaka kwirira izibyibushye,…[Ezekieli 34]. Ufitw ugutwi niyumve ibyo Mwuka abwira amatorero. Mugire amaharo ya Nyagasani.
Ariko noneho ndumiwe peeee. Koko gufunga umuntu ngo nuko ashaka gushinga Itorero? Erega ntacyaha kirimo! Kereka niba baratezaga umutekano muke, naho kuba bakwicara bagakora statut yo gushinga irindi torero jyewe ntacyaha mbibonamo. Naho ibyo umuvugizi wa ADEPR avuga ngo ntabwo azi amazina yabo bafunzwe arabeshya ahubwo niyihane uburyarya no kugambanira benese. Ubwose murashaka kuvuga ko police yaje gufata abantu idafite abayitungiye agatoki? Kandi byari bimaze iminsi bivugwa nuwo muyobozi atera abantu ubyoba avugako ngo igihe kigeze ngo abazana umwuka mubi mw’itorero bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Ndibuka ko ayo magambo aheruka kuyavuga. Kandi urumvako aho abo bari bafungiye yaje kubareba abatera ubwoba ababwira amagambo akomeye. Rero bene Data nimureka kuryanira mubyisi kuko tuzabisiga twese. Ahubwo duharanire gukora neza, Byumvuhore yaravuze ngo waba usize iki imusozi aho ntiwaba ugiye wari ruvumwa!!! Koko umurimo w’Imana murawuvanga na politique, aho kugirango mwicare musenge murahamagara police? Jyewe rwose ntabwo Rev Pasteur Sibomana nemeranya nawe. Yego yimikishijwe amavuta ariko ntabwo ariho agaragaza imbuto z’Umwuka. Leta akangisha ninde arusha kuyikorera? Nonese kwicara ahimbahimba ibinyoma nibyo bigaragaza kuba ukunda Leta gusumba abandi? Niyicare atuze asabe Imana imuhe ubwenge bwo kuyobora nkubwo yahaye umwami Salomo atari ibyo azarwara umutima kuko akazajya gakoma kose azajya atabaza police.Jyewe ntabwo ndi umuyoboke wa ADEPR ariko ibiyiberamo ndabikurikirana cyane cyane amakuru aba yandikirwa kuri izimbuga za internet.Amahoro iwacu
Baca umugani ngo inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo. Cyakora niba gukorera Imana byarabananiye ikiruta mwakwegura mukareka kugumya mutoba munatukisha itorero ry’Imana kuko ibi nk’abakristo turabirambiwe. Ushinga idini ni uburenganzira bwe.
Erega urugo rutabamwo umubyeyi w’umugore (Mamayi Bikiramariya) ntacyarubuza gusenyuka kuko usanga nta gahunda rugira. . Nibagandukire Bikiramariya maze barebe ko urugo rwabo rudakomera..
EREGA ABAKRISTO BATURA AMATURO MENSHI CYANE KANDI BAKOMEREZE AHO DORE KO ARI NA BENSHI ABABIKORESHA NABI NIBO BAZABONA AKAGA KUKO IYO UREBYE AYO BATURA ADEPR YAKABAYE IFITE IBIKORWA BIKUBYE KENSHI IBYO BAFITE(AMASHURI,AMAVURIRO N’IBINDI).ARIKO IBYO BIBAZO BAVUGA BY’IMIYOBORERE NO GUCUNGA NABI UMUTUNGO IMANA NIYO YABAFASHA KUBISOHOKAMO ARIKO NTABYO BAZI IMANA IFASHE ABA BAYOBOZI KUKO IBYO BAVUGWAHO NIBA KOKO ARIBYO BAFITE UMUGAYO UKOMEYE.
Ndabona bitoroshye ibyo muri ADEPR. Nonese gushinga idini nikibazo? Ndabona Sibomana na Tom bose ntawugira undi inama. Ubwo rero ubwo kuragira umukumbi mwabisimbuje kuwumarira muri gereza muwugambanira muwiye kwegura cg mukeguzwa kuko kabananiye. muke
“Mill of God grind slowly but surely”
Ahaa, cyakora vuba bidatinze ndabona ndabona Imana ariyo yo gutabara. Naho ubundi abayobozi ba adpr buzuye urwango ndetse nta mbuto zabakristo zibaranga. Vuba aha birukanye aba pasiteri babahoye ko basabye kurenganurwa. none bafungishije abandi babatesheje kwifurngurira iryabo dini. Ese ko ntawufunga Tom wirirwa yambura rubanda adasize na banki anakoresha umutungo witorero uko yishakiye. Ubu ntihabuze abandi nabo bagiye gukurikizaSamusoni Gasarasi
Biravugwako LETA ariyo iri inyuma yo gusenya ADEPR kuko yarimaze kwaguka cyane no gukura ifite hafi 1/2 kimwe cya kabiri cy`abatuye u Rwanda. Muzaba mubibona Leta yivanga mumadini cyane. Ikayaneka cyane.
Yamapayinka ! Ababeramana bakwica ! Sibomana nkubwire ntabwo ukunzwe nagato , none ugeretseho no gufungisha bagenzi bawe ubahora ubusa ugize ubutwari wakwegura
Mwicecekere murebe icyo Uwiteka azabakorera.
muri Yohana 10: 1-10 Umwami wacu Yesu yasobanuye iby”abungeri b’ibirura barya intama n’utujanja twazo babona isega rije bagakuramo akabo karenge bakiruka. ngo ntabwo binjiriye mu irembo ngo ahubwo binjiriye mu myugariro. sha Sibomana we, ibyo byose urabikora ukibwira ko Imana ihwanye nawe. ariko umunsi utwika nk itanura uraje kandi urakwegereye.
Comments are closed.