RnB, HipHop, Afrobeat n’ibindi hari uwakwibwira ko aribyo bikunzwe gusa, birashoboka ko ari uko aribyo bivugwa cyane ahubwo. Igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyateguwe na Patient Bizimana muri Serena Hotel muri iyi week end cyagaragaje ko umuziki wa ‘Gospel’ nawo ukunzwe cyane.
Abantu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo cyane
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kugeza ubwo salle yo muri Serena Hotel yuzuye bamwe ntibabashe kubona amatike, mu gihe kwinjira byari amafaranga ibihumbi bitanu.
Mu gitaramo cyo kumurika Album ye “Impumuro yo guhumeka” Patient Bizimana yagize umugisha wo gucuraza amaCD ye ku giciro gitangaje. Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ku mafaranga 200 000Rwf, Umugabo wakurikiyeho agura CD y’iyi Album ku mafaranga 300 000Rwf, umuhanzi mugenzi we Bahati Alphonse agura iyo CD ku bihumbi 100 000Rwf na Aline Gahongayire wayiguze 100$.
Aya ni amwe mu mafoto y’iki gitaramo:
Patient Bizimana watangiye ashima Imana
Abaririmbyi bari inyuma ye bamufasha mu majwi
Abantu batangiye bahagaze
Patient Bizimana (iburyo) n’abamufashaga kuririmba
Abantu benshi bari batangiye kugaragaza ibyishimo byabo kubera izi ndirimbo zihimbaza Imana
Barahimbaza Imana na Patient Bizimana
Salle yari yakubise yuzuye
Aha abaje mu gitaramo bari bicaye batuje bakurikiye indirimbo za Bizimana
Inyuma abantu bari babuze aho bicara kuko hari huzuye
Patient Bizimana mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Menye neza”, “Iyo neza”
Aba ni abamufashaga kuririmba inyuma ye, ni abahanga mu majwi ku buryo bwumvikana
Aline Gahongayire nawe wabonye umwanya wo kuza kuririmbira abaje muri iki gitaramo
Gahongayire aririmbana na Bizimana
Inyuma yabo haturukaga amajwi meza y’aba basore n’inkumi bikanyura amatwi y’abari aho
Patient Bizimana waririmbye benshi bakanyurwa cyane
Nyuma yo kuririmba Gahongayire yagarutse mu byicaro arakomeza afashwa n’indirimbo z’abakurikiyeho
Ababyeyi banyuzwe bahimbaza Imana
Abagabo nabo bishimye cyane
Pastor Julienne Kabiligi wari MC muri iki gitaramo kidasanzwe, yanyuzagamo akigisha ijambo ry’Imana
MissRwanda2012 Mutesi Aurore (wambaye ikanzu y’umukara) agira utwo yandika
Pastor Kabirigi Julienne yigisha ijambo ry’Imana
Aimé Uwimana yaje nawe araririmba
Aimé azwiho umwihariko w’ijwi ryiza cyane
Buri wese ku giti cye agira ikimushimisha n’ikimufasha
Gabi Kamanzi waririmbye nawe agashimisha abantu cyane
Ni umuhanzi uririmba nawe agatwarwa cyane bigaragara
Abamufashaga inyuma ye
Uyu musore ni umuhanga mu gukirigita guitar
Abakunzi ba muzika ya Gospel i Kigali birahsoboka ko ari bacye batari hano
Dudu umuhanzi w’i Burundi w’indirimbo zihimbaza Imana hamwe na Bizimana
Ababafashaga kuririmba inyuma
Yari ikipe y’amajwi nayo meza cyane
MissRwanda Mutesi Aurore hamwe n’abandi baririmbana n’abahanzi
Dudu ni umuhanzi wagaragaje ko azi no gucuranga guitar
Mu ndirimbo nziza zitamenyerewe cyane mu Rwanda ariko z’ubuhanga mu majwi n’amagambo ahimbaza
Ni umuhanzi nawe ufite ijwi ritangaje
Inyuma ye abacuranga nabo bazi neza ibyo barimo
Indirimbo z’amagambo y’ikirundi utazizi yabashaga gusoma hano
Zamufahije
Ndetse n’uyu yafashijwe cyane
Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ya Patient Bizimana ku 200 000Rwf
Fortran, umuhanzi nawe wa Gospel i Burundi
Ni umuhanga cyane mu ijwi
Yashimishije abari aho nawe
Patient Bizimana hamwe n’uwamufashije muri iki gitaramo nka MC
Iri zina niryo ryavuzwe kenshi cyane muri iki gitaramo
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wow! ni njye gusa utari uhari rwose.
Mwakoze Umuseke kuhambera, ndishimye cyane
Courage Patient
This is super good, thank Plaisir Muzogeye n Umuseke
Mwahatubereye rwose
Ibi bintu ko byari byiza wee
hahahahahahaha, hehehehehe, hhuhuhuhu, ndumiwe
Ntimwibaze impamvu haba haje abantu benshi nuko baba bizeye music nzima ureke bimwe byabateye bubu baterura kuri computer bagakubita aho namwe abanyamakuru ngo mwabonye abahanzi nibikosore nabo bajye baduha ibintu nkibi
Thanks Lord.Amen
murahaze mujye mureka kutwiyemeraho ngo murasenga
Abantu nkaba Musoni hejuru baca intege abandi babaho! Mumwimwe amatwi. Be blessed.
Muvandimwe ni iki kiguteye kuvuga amagambo nk’aya? Umwami agusange!
Comments are closed.