Digiqole ad

Umukozi wo mu rugo rwanjye, mbona nawe ashobora kunyicira abana

Muraho,

Ndi umumaman w’abana batatu ntuye mu mujyi wa Kigali ku Kacyiru.

Nakozweho cyane n’inkuru y’uriya mukozi wo mu rugo wishe umwana wavutse akora muri urwo rugo, byanteye ubwoba mudashobora kwiyumvisha kuko nanjye ntekereza ko bishobora kuba ku muryango wanjye.

Umuryango wanjye ufite umukozi tumaranye imyaka 10, ni umusore w’ikigero nawe cy’imyaka 30, ni umukozi mwiza mu kazi pe, kuko abandi bakobwa twagiye kumuzaniraho ngo barere abana twarabirukanaga kubera ibibazo by’abakozi badakora neza namwe mushobora kuba mubizi, ariko uyu musore agasigara kubera ko azi akazi rwose.

Mu by’ukuri turamukunda kubera uburyo yitanga, ndetse kugeza ubu niwe wenyine usigaye mu rugo kuko abana barakuze bariga, umuto ariga muwa kabiri primaire.

Aribwiriza, ari responsable cyane, kandi tubona abana nabo bamukunda cyane.

Ariko ikintu cyatumye ngira ubwoba ubwo numvaga iriya nkuru y’uburyo uriya w’i Nyamirambo yishe umwana kubera umujinya w’uko bamwirukanye, ni uburyo uyu muhungu wacu nawe agira umujinya uteye ubwoba.

Nta mahane agira, ntabwo akunda kuvuga cyangwa nawe ngo umusange mu dukungu tw’abakozi bo muri quartier, ariko hari igihe amazi yigeze kubura ajya kuvoma ahari abantu benshi, ntiyagarutse ahubwo twagiye kumva twumva ngo bamufunze kuko yateye umuntu icyuma.

Twasanze ngo mu kubyigana bavoma hari umukozi mugenzi we bashyamiranye maze uyu wacu amutera icyuma, byaduteye ubwoba ariko twumva ko ari umujinya yagize turabikurikirana arafungurwa agaruka mu kazi bisanzwe.

Umujinya njya nywubona nk’iyo bamubwiye gukora ikintu we yumva kidakwiye. Ararakara cyane akenda no kurira, ariko bigashira vuba.

Twigeze gutaha dusanga yakomeretse bikomeye mu gahanga, tumujyana kwa muganga, nyuma twamubajije neza twitonze icyo yabaye, atubwira ko umukobwa bakundanaga yamwanze.

Mu by’ukuri uyu mukobwa ntitwari tunamuzi kuko akunda kwiberaho ubuzima bwa wenyine ntawujya amenya byinshi bye.

Nubwo tuzi aho akomoka, ntabwo turahagera, nta b’iwabo baraza kumusura nawe abasura nka rimwe mu myaka ibiri.

Abana bacu baramukunda bitangaje kuko abafata neza pe, bava ku ishuri tugasanga yabateguriye utuntu two kubarangaza, akanafata ku mafaranga ye akaba yabagurira biscuit, dusanga yabakinishije ari nako akora akazi ke neza, abana bakamukunda cyane nawe akabakunda natwe tukamukundira icyo.

Mu by’ukuri rero ndabagisha inama kuko imiterere ye iteye inkeke, cyane cyane nyuma yo kumva inkuru nk’iriya, ariko imikorere y’akazi iteye ubwuzu cyane kuko ni umukozi mwiza.

Mwatugira inama y’uburyo twakwitwara mu kibazo nk’iki kuko n’ubwo mbona umugabo wanjye atakitayeho, twarkiganiriye mbona nta gaciro agiha, njye ndabona gikomeye.

Mungire inama z’icyo nakora ku mukozi nk’uyu kuko birampangayikishije cyane. Sinzi niba nanabasha kwicarana nawe ngo tuganire ku buzima bwe neza, mbona hari ubwo numva mutinye.

Murakoze ku nama muri bumpe.

0 Comment

  • Ahubwo warasaze, ibyo bitume utangira gucira umuntu urubanza bene ako kageni. Ubuse abantu bose barakara bica abantu. Ha amahoro undi mwana. Ubwo urumva ibyo aribyo waheraho ukamwirukana ntakibazo umubonyeho? ubwose ko uriya bari bamwirukanye kuko yakubise umwana birenze urugero abaturanyi bakarinda bahurura, wowe urashingira kuki?Subiza ubwenge kugihe.

    • Subiza ubwenge ku gihe utavaho urenganya uwo musore ahubwo ugatuma akora ibyo atari afite muri gahunda. Uriya wahitanye Bella we agomba kuba yari afite imigambi mibi urebye uburyo yahindaguraga amazina!

    • Umwa ukuri we, ubwose iyo umuntu agisha inama utangira umwita umusazi koko, wowe mugire inama kuko iyo umuntu akugishije inama aba akeneye guhumurizwa kwawe rero wivuga gutyo. Kandi impungenge ze zifite ishingiro pe, ubwose umuntu wigeze gutera mugenzi we icyuma urumva adafite ikibazo atazagitera n’undi (simucira urubanza gusa byashoboka kimwe nuko bitashoboka).

    • hasaze wowe ahubwo mwagiye mugira discipline kuki wita umuntu umusazi niyo yaba atumva ibintu kimwe.

  • Mubyeyi mugenzi wanjye,kubera ko iyi nkuru yamamaye hose, umwirukanye ashobora nawe kubifata nabi, nta kosa yagukoraye. Inama nakugira nuko mwashaka amafaranga muka mwishurira umwuga runaka, cg auto ecole kugira ngo abone permis, muzatandukane amahoro. Mwigome ayo mafaranga, nko kumushimira. Kandi bizakorwa progressivement.

    • Inama aguhaye ni nziza. Ubwo mushima ibyo abakoreye mu myaka 10, byaba byiza mumufashije nawe agashinga urwe akagira n’umvuga akora. Naho ukabije impungenge byagukoresha amakosa wa mujinya wavugaga akawukwereka! Umuntu ugira umujinya aterana ibyuma aba ari dangereux ashobora no kwica atabigambiriye!

    • wa mgore we(INAMA) ngukunze ntakuzi,kdi inama nari mfite ni iyo. Uwo msore namara gushinga urwe azajya aza gusura abana bamwita tonton,usange biraryoshye! Umkzana wanyu azabashima cyane kuko mwamugiririye umugabo someone/qlq’un/umgabo nyamugabo ! (mumbabarire kuba mvanze indimi). Ahubwo wa mgore we ushimire Imana kuko abakozi nkabo batajya kri net,yakubaza impamvu umkeka ibibi !

  • Mugore mwiza,impungenge ufite nanjye nsigaye nzifite biturutse kuririya nkuru imaze iminsi ndetse nta muntu utarahunganye cyane,cyane ababyeyi….Gusa nanone twibuke aba bakozi bacu nabo ari abantu nkatwe,bashobora kurakara,kimwe numugabo arakarira umugore we uretse ko hari abageraho bakanicana.Hari ikintu nshaka kukugiraho inama kandi nanjye nyigira, uwo mukozi birunvikana numwana mwiza cyane,muri iyi minsi kubona umukozi umeze gutyo ntibyoroshye(uretse ko natwe abakoresha tubiramo uruhare)kandi kumwitesha ntibyoroshye, ariko kandi niba waramaze kubona ko ikigero cy’ukujinya we kirihejuru, dore ko burigihe atahana ibikomere,ubutaha bizaba murugo,cg kuriwowe umunsi byarenze, kimwe nuko ntacyo yakora ariko kuva watangiye kumugirira ubwoba ushatse wareba uko umwirukana cg uhindure uburyo bwokumukoresha,urugero;1.Ushobora kumubwira ko igihe abakoreye kimaze kuba kinini kandi mumushimira imirimo myiza yakoze kandi yababereye imfura pee mushaka ko aruhuka nawe akajya gushinga urugo rwe.2.Mushobora kuzamushyira muri bindi bikorwa byanyu mufite yaba ubucuruzi,ubworozi akaba ariwe ubikoramo(niba harbyo mufite cg muteganya).3.Mukamubwira yuko mushaka kumufasha gutera imbere mukamushakira umutahe(capital)yo gucuruza ituntu twe nka boutique mucyaro kiwabo(kandi akenshi ntibizaba igishoro kinini mubyaro)cg mukamugurira inka yokworora.4.Niba afite umuryango mubasure mubiyegereze mubamenye,mubafashe aho bibaye ngombwa,icyo gihe bizabafasha nokumumenya neza cyane nomugihe haramutse habaye ikibazo mwamennya aho guhera mushakisha.5.Niba byoshye byanze murusheho kumufata neza kurusha uko mwamufataga,mumwubahe kandi mujye mumuganiriza neza,mbese mumufate nkumwana murugo (nubwo ibyo bidakunze guhndura kamere isanzwe arimbi)ariko haricyo byahindura kumitekerereze ye….6.Ikindi gikomeye mugomba gukora, gusengera abakozi banyu,byunvikana nkogukabya ariko nyamara birakora abakozi barasengerwa cyane,cyane na mbere yuko munamubona akaza Imana yamuteguye neza akazaba umuntu muzima……..Imana igufashe natwe twese kuko biratureba byoooo

  • Yego mama weee!!!!haaaaaa.Ariko ko abagore mwibanda kunyungu zanyu gusa?umugabo se kuba ntacyo yabivuzeho ugira ngo we ntamaso agira?umva rero:wigira ubwoba,kunda umukozi wawe ariko wibuke ko yakuriye iwawe arinkaho ari umwe mubana bawe.nukuvuga ko ububi bwawe arabuzi n’ineza yawe arayizi.ubwo se ko uvuga ko utazi iwabo kandi mumaranye imyaka 10 yose ubwo wowe urumva ugira urukundo kweli?ariko kuki mukunda ubaha ibyiza ntimukunde aho abikomora?ubwo se mumyaka 10 amaze iwanyu afite mushingaki uzamubeshaho ejo hazaza?kunda umwana wese nk’uwawe kandi ukwiriye no kumenya ibyo yifuza mugihe runaka.Buriya nakubwira ko umwana BELLA haraho wareba ugasanga yarazize ababyeyi be.buriya se gukubita umwana niryo kosa rikomeye yarabakoreye mumyaka hafi 15 bari bamaranye?Ntabwo uriya mwanzuro wo kuvuga ngo taha jya iwanyu ako kanya ariwo.1st,ko utazi iwabo numwirukana uraba umwohereje he?2nd niba atagira iwabo urumva arajya he?have utagira irindi shyano udukururira ibikomere bya BELLA dufite ntabwo biruma biracyari bibisi.INAMA NYAYO:kunda umukozi wawe nkuko bisanzwe,gerageza umushakire iterambere nkaho ari wowe mubyeyi we,sura umuryango we niba abyemera ko mwajyayo nibyiza,muganirize umwereke ko atakiri umukozi ahubwo mumufata nk’umwana murugo bitewe n’igihe mumaranye ,ikindi kandi mumuganirize neza ko umugore mwiza ari uwo ku ivuko rye kuko benabo aribo bubaka urugo neza bityo umutima we uzongera usubire iwabo niba ushaka ko mutandukana neza azagusezeraho neza ajye kurongora umwana w’iwabo,ariko ubanze umufashe no kwigondera akazu bazabamo.Urakoze Imana igufashe.

    • Muvandi si nkuzi nawe ntunzi ariko INAMA zawe ni iza kibyeyi rwose…uyu muntu uramuhanuye rwose kuburyo ntaho nahera ngira icyo ndenzaho.NDAGUSHIMIYE CYANE mu mwanya we!!!!!

    • Wowe reka gushinyagura ugereranya ibitagereranywa! Kwirukanwa no kwica umuntu ubigereranya ute? Umwana w’imyaka 2 akubitwa urushyi n’umugabo w’imyaka 31 gute? Ntabwo bwari ubwa mbere yari asezerewe ni uko utasomye neza! Gufasha umukozi akenshi niwe biturukaho bitewe n’imyitwarire ye. Ariko uyu mumaranye imyaka 10 n’uburyo numvise umutaka, aho kugira impungenge mwiture ibyo yagukoreye kugeza ubu akakurinda ibibazo abandi bafite, nawe yumve ko uri umubyeyi we!

    • Wa muntu we urumushinyaguzi ntabwo urabyara?nturahemukirwa nuwo wagiriye neza?va mubushinyaguzi utazatuma Imana igusogongeza Ngo wumve

  • UMUNTU URAKARA AGATERA UNDI ICYUMA, UBWO UMUTEGEREJEHO IKI KOKO?

    • Nanjye ntyo. Irukana kasiya. Uterana ibyuma haricyo aguhishe. Dore umuco mubi w’abanyarwanda benshi: kuba yareteye icyuma utari uwawe ntacyo byakubwiye bituma ujya no kumufunguza. Menya ko umuntu ari nk’undi rero. Uko yateye uwo icyuma  niko azagitera n’uwawe cyangwa mwese mu rugo. Urumva neza?

    • None se icyuma yari yakijyamye kuvoma cg arakigendana? Gutera umuntu icyuma se bihita biziraho! Yewe ujya utinya icyo umutima wikanze niba wumva utari muri securite ubwo nyine hari impamvu. Ikindi niba ubana n’umuntu utinya urumva ari amahoro?…Bigushuka, wicecekesha umutima wawe gusa bikore mu bwenge ntawe ukomerekeje.

  • Mugomba kumenya iwabo kuko ningobwa muzamubwire muti udukorera neza none ngwino taugé gushimira iwanyu murugo mwese muzajyane kandi koko muzabashimire murebe icyo mubaha nabana muzabajyane kuko abakozi ntibareba kure ntacyo batakora kandi kuva azaba azi ko mwamenye iwabo ntakibi azakora ntazabiba azi ko muhazi cg ngo agire uwo yica muzaba mumurangije kandi nawe ntakibi azigera atekereza . 

    • MURAHO LIZE NA MARIYA? Mpere kri Mariya:ivugire ushobora kuba ukili umkobwa utazi akamaro k’umkozi,utazi uwamubuze ukuntu ata umutwe! umuntu uhemba 300 Fr ku munsi,ukajya aho uronka 5000 Fr ku munsi ? Iyo kasia bazayijugunye iwanjye. Nyakubahwa Lize uti ”NTIBAREBA KURE”:niko wibwira? urishuka! Amabutike,abamotari,abashoferi benshi,abfundi,……… i Kgli bavuye mri ako kazi kdi batunze ingo zabo,so bareba kure rero. Uti MWAMENYE IWABO NTA KIBI AZABATWARA ! Ukeka ko umgabo uherutse kwica umgore  we,uyu atanahagiye gusaba no gukwa ? Nkuko X yabivuze,nabo basengerwe kdi tubazamure mu ntera. DUHARANIRE KUBA MRI BA BANDI IJWI RY AMERIKA RIJYA RIVUGA ” BAHINDUYE AMATEKA Y’ABANDI” .Thx

  • Ntacyo azatwara abana bawe, ujye umusengera, Imana izajya imukuramo kamere mbi, n’imigambi mibi yabagiraho. Kandi nawe ugumye ujye umutwara buhoro, ubwo bwoba n’iterabwoba rya satani.

    • Al and Mu urakoze gushukana. Niba ari umutezi w’ibyuma azakomeza abitere! akabaye icwende ntikoga, niyo koze…

  • Wicira uwo mukozi wawe urubanza, kuko ubwicanyi buriho muriyiminsi ntibukorwa nabakozi bomurugo gusa umugabo cg umugore arica uwo babyaranye abana barica ababyeyi babo. Dore icyo ukwiye gukora jyusengera umukozi wawe ibyifuzo wisabira nawe ntumusige kandi arakuze mumufashe murebe ko nawe yashinga urwe kuko bigaragara ko aruwanyu yewe nabana bamwiyumvamo nkumuvandimwe iyo babona harabaza bagenda agasigara ni numugisha  mwagize. Harabashaka abakozi bakamara ukwezi cg abiri ukagirango nikiraka aba yafashe yewe abandi baza bakakwiba, ibyo wageneye abana ntibabibahe uko bikwiriye, agakungu nibindi. Mwirukane uzamwivuza, cg uwo ushatse  ahobwo akubere umusaraba. Ikindi reka twere kujya dufata ibyemezo byihuse ahubwo ubanze umuganirize  kandi tujye twirinda abantu duturanye nabo harigihe hazamo ishyari bakaguteranya numukozi bitewe nuko mumeranye cg abturanyi bamwoshya kugavurara , kubagurisha kuribimwe wowe ubawarahashye  nibindi . Ndekeye aha ubaha umukozi wawe nawe azakubaha  ntugire ikibazo cyo kuba yarateye umuntu icyma yashakaga amazi kugirango abone ayo akoresha iwawe ninkaho yarwaniraga umuryango, gerageza urebe icyo wamukorera mwabanye neza ahubwo ntuzamwereke ko ibyabaye kururiya nawe byakubaho turabyamaganye mwizina rya YESU.Humura tuza.

  • Ariko ntimukansetse,umuntu ararakaye ateye undi icyumba,ugiye kumufunguza,ese ko mutamubajije icyamukomerekeje agahanga,Umukobwa yaramwanze nuko aherako arakomereka? Cyereka niba koko arimwe banyamakuru mwihimbiye iyinkuru gusa,naho ubundi ntanuwakwirirwa agisha iyinama,uretse kumwirukana vuba.

    • impungenge ufite zirumvikana cyane rwose kumuntu ufite umuntu nkuwo kdi umaze kumva niriraya nkurumbi ya BELLA.mubyukuri bakugiriye inama nyinshi kdi nziza nawe uzagenda urebamo ibyo watangiragukoresha,kumenya iwabo no kumuganiriza mukamenya icyo atekereza kuri ejo he hazaza.nikintu yumva mwamufasha murwego rwokumushimirako abakorera neza.kandi mugemutoza cyane abakozi banyu kujya murusengero harigihe ajyayo akumvayo ijambo ry”imana akagenda akizwa gacye gacye nkiyomitima yumugome ikabashiramo.kuko utwo tuntu yakoze tugera kuri 2twubugome bukaze ,umukobwa yamwanze akigira kuriya urumva we yibabariye koko noneho ari wowe wamuhemukiye kukintu runaka urumva atabikora.be carefull.

  • reba ukuntu watandukana nawe nk’umubyeyi . gusa ikibazo si impungenge ahubwo urabona ejo he arihe koko !!!! mufashe kuburyo yakwiga umwuga runaka kuburyo yazahava ajya kureba icyo yakora.

  • Mbabariye abana babakire batangiye kuzira agasuzuguro kababyeyi babo. Ese ko abazungu batagira abakozi bomurugo mubarusha iki? Njyewe sinshobora kurya ibiryo umukozi womurugo yantekeye, ubwo se iyo wamurakaje ntashobora noguteka ibiryo akabinyaramo? Mujye mugabanya agasuzuguro mwmve ko nabo ari abantu ikindi kandi mushatse ingeso yogushaka abacakara mwita abakozi bomurugo mwayicikahoi !!!!

  • NONE SE URABAZA IKI ?NIBA UFITE UBWOBA MWIRUKANE USHAKE UNDI.

  • muhembe   wirukane   ishyano

  • Madam  humura wibukeko umuntu wese abafite urwandiko rwe niba uriya mwana yarapfuye kariya kageni kuki wumva nuwawe arko azapfa?humura umukozi wawe mukunde kdi ujye wizera imana.

    • shira impungenge ariko namwe ntimugakoronize umuntu imyaka 10 yose mutamuha ka motivation!?sibyo se ubwo se ubona amaze kugera kuki?wakagombye gutekereza ubuzima buzaza bwe kurusha kumukoroniza iwawe noneho akabona ko mumwitayeho,naho rero nutabikora umujinya we azawubyutsa umunsi umwe agira ati mureke kuntetaho mwa bishwi mwe nsaziye hano none ntanicyo mumariye kdi mukize,wibuke ko umugaragu akizwa na shebuja mumuganirize mumve icyo ateganya mugihe kiri imbere!nawe azumva mumubereye ababyeyi kurusha kumubaza ibitagenze neza?mujye mwibaza ko n`abakozi ari abantu nkatwe hari iigihe abona mumusuzuguye akabaha ibiryo yabineyemo kdi ukabirya!ndabwira babandi bavuga ngo ntibasangira ku meza n`abakozi babo iyo abonye umunena noneho aguha umwanda we bien,agasigara arira mu gikoni naho wowe ngo ntiwabona umukozi muri salon iwawe.!!umuntu ninkundi gusa twubahane.

  • Ni ibisanzwe ko abantu muri rusanjye turakara. Kandi abantu duteye mu buryo butandukanye. Ntabwo wahita umwirukana kuko waba umugiriye urwikekwe. Ahubwo turi mu isi isigaye irangwa n’ibikorwa by’urugomo ariko Imana izabarinda. None se reka nkubaze ntabwo urumva  mu bitangazamakuru aho umugabo yica umugore,umugore akica umugabo, umwana , n’ibindi by’agahoma munwa.  abantu bose ntabwo bafata imyanzuro mibi. uzamureke.Ahubwo kimwe mu bintu namaze kwibonera ABAKORESHA abakozi bo mu rugo imyaka myinshi bamwe muri banga guhemba ukwezi gushize abakozi maze bakababwira ko bari kuyababikira maze babona yarabaye menshi bakikunda maze bakayima abakozi bayakoreye cg bagasha impamvu z’urwitwazo zo kuyakata. 

  • Inama Zose mwahaye uyu mubyeyi ntago abura izoAkuramo kimwe n abandi bari bafite ikibazo nkicyo,gusa ikiza nugufata umukozi wawe nk umukozi kuruta kumufata nk Umwana murugo kuko aba yaraje gushaka amafaranga kimwe nuko nawe ubyuka ujya kuyashaka. Numva ibyiza wajya ugirana contract y igihe azagukorera mwumvikanye n umukozi wawe ubundi yashira agasezererwa Cg ukamwongera indi.wamwirukana mbere ya contract ukamuha ibyo mwumvikanye akagenda yishimye kandi akagira igihe cya konji nk abandi bakozi aho gukora adataha nkaho yatuye.umushahara nawo akamenya ko azawongezwa mugihe kiri muri contract.byazaca imyumvire y abakozi yo kumva ko hari ikindi muzamufasha kirenze icyo akura mu kazi . Namwe mwazamwubaha nk umukozi aho kumufata nk umuntu uciriritse kandi mumukeneye.narangiza mbabwira ko kubaha umukozi ari byiza.murakoze

  • Ndumiwe pe! sibwo umugore mumuhinduye umusazi? Izi mpungenge ze murabona zitumvikana? Icyakora reka mumugire umusazi nawe afite ikibazo, umuntu atera undi icyuma warangiza ukamugarura mu rugo, reka mumugire umusazi niwe wabiteje. Umva Madam., nk’uko bamwe bakugiriye inama reba uburyo witonze wamuganiriza ukamuha amafaranga make ukamubwira akajya iwabo mu cyaro, naho imijinya iterana ibyuma yo nta kuyibika mu rugo, usibye n’abana nawe yazakigutera.

  • shira impungenge ariko namwe ntimugakoronize umuntu imyaka 10 yose
    mutamuha ka motivation!?sibyo se ubwo se ubona amaze kugera
    kuki?wakagombye gutekereza ubuzima buzaza bwe kurusha kumukoroniza iwawe
    noneho akabona ko mumwitayeho,naho rero nutabikora umujinya we
    azawubyutsa umunsi umwe agira ati mureke kuntetaho mwa bishwi mwe
    nsaziye hano none ntanicyo mumariye kdi mukize,wibuke ko umugaragu
    akizwa na shebuja mumuganirize mumve icyo ateganya mugihe kiri
    imbere!nawe azumva mumubereye ababyeyi kurusha kumubaza ibitagenze
    neza?mujye mwibaza ko n`abakozi ari abantu nkatwe hari iigihe abona
    mumusuzuguye akabaha ibiryo yabineyemo kdi ukabirya!ndabwira babandi
    bavuga ngo ntibasangira ku meza n`abakozi babo iyo abonye umunena noneho
    aguha umwanda we bien,agasigara arira mu gikoni naho wowe ngo ntiwabona
    umukozi muri salon iwawe.!!umuntu ninkundi gusa twubahane.

  • Niba ukunda gusenga ujye umujyana yo ntukamusige mukazi murugo; muge musangirira kumeza amwe mwese. Muge muganira ibyo mubuzima busanzwe umutege amatwi bihagije; umutoze umuco wo kwihangana; mumukuruze umutima w’ubugwaneza mumenye ibyo yabuze mubwana bwe mugerageze kumuba hafi. Muhumure mumubibemo ibyiza namwe muzarushaho gusarura ibyiza kandi twese muri rusange tuge dusengera abakozi bacu; tubahe igihe tubumve tugerageze gukemura ibibazo byabo bitarabarenga. Mubanane n’Imana

  • Mbere nambere mbanje gushimira abaguhaye Inama zibubaka wowe n’umukozi wawe ,ubwo rero urumuntu mukuru kandi ureba kure,wowe waba uri kuriza abarira hari ababuze abakozi bameze nkuwo wawe ,umukozi wibwiriza kandi akagira urukundo rwabana bashebuja nukuri umukozi nkuyu ni umwana mwiza ,geragez<a umushimire umwereke ko utari nyirabuja kuko agukorera gusa ahubwo mwerekeko namwe mumuryango wanyu  mumwitayeho bityo akomeze agukundire umuryango,ivanemo iyo myujmvire maze umushimire cyane umufa sha no kwiteza imbere ,ushobora kumushyira mwishuri ryigisha imyuga cyangwa ,ushobora no kumufasha kuzabona uruhusha rwo gutwara ibinyabiziga kugirango akomeze yibonemo umuryango wawe,wowe numufasha wawe mushobora kuzamutereta mukajyana gusura iwabo mukahamenya,mushobora kumuha akazi mubindi bikorwa mwaba mufite mukamupromoting.babyeyi rero uyu musore nimumurekura ntashimwe bizamubabaza kandi yaragiriyeneza nubwo namwe mwamuhembaga ,ikindi kandi mushobora no kumwongerera umushaharakandi uge umusengera Imana izamugabanyirize umujinya mubi imuteremo umjinya mwiza.murakoze kandi kugisha inama.wowe uri umunyamugisha cyane kandi omatana nibyo wahamije uwiteka akurindire hamwe numuryango wawe

  • ubwo se umusaza w,imyaka30ukiri murugo rwawe urumva amaherezo ari ayahe nawe yarakwiye kujya gushinga urwe none rero ndumva wamuha imperekeza ukamusezerera n,ikinyabuphura   ubundi ugashaka undi kuba wamaze kubigeza kuri uru rubuga ubwabyo  bishobora kumutera umutima mubi kandi izio mbuga ntawe utazisoma niba ufite akazi saba konji ubanze ukurikirane ibyurugo rwawe

  • NJYE NDUMVA WAFATA UMWANYA MUKAGANIRA KURI IYO NKURU YABAYEHO KANDI UKABIKORA URIKUMWE NA BWANA KANDI MUKABIKORA BYO KWIGANIRIRA IKINDI NIBA — USENGA JYA — USENGA — USENGERE BOSE NUWO MUKOZI ARIMO KUKO SATANI MURI INO MINSI NTABWO AJENJETSE SI UKUVUGA KO UWAPFUSHIJE ATASENGAGA ARIKO BYIBUZE AFITE IBYIRINGIRO MU MANA KUKO IBYO TURI MU ISI NTIBIZABURA KUBAHO. UWITEKA AGUHIRE.

    • Nawe Uwiteka aguhire kdi aguhe umugisha!

  • irukana umukozi vuba

  • Umva mama we,uyu mukozi urabona ko ubuzima bwe bwose asa naho yabuhariye akazi ko mu rugo,nagusaba kuzamufasha kugira icyo yigezaho mu buzimabwe,uzamwererke ko hari icyo mushaka kumufasha kugeraho mu mibereho ye.

    • Njyewe inama nakugira n’iyo kumenya umuryango we kandi ukajya umuha umwanya wo kuwusura no kuwitaho ndetse nawo ukamusura,ikindi mukamenya ko umukozi atari umubyeyi w’abana banyu kuko hari inshingano z’umukozi n’inshingano z’ababyeyi.Urumva niba abana basonza agafata ku mafaranga ye akabitaho nibyiza ariko namwe nk’ababyeyi niba muziko abana babicyenera mwakagombye kubibagurira.Kuko ejo bihindutse yavuga ati ineza nabagiriye none baranyirukanye ugasanga nawe afashe icyemezo cya kinyamaswa nk’icyo uriya yakoze.nanjye ndi umubyeyi ariko tube Responsible ku bana bacu.

      • Ese Wa mugani niki umugenera iyo yahaye abana bawe biscuit.ujye ubikora mubwenge ariko umuhe nk,amaf aruta ayo yabaguriyemo atarumushahara

  • Ukoma urusyo akwiye no gukoma ingasire. Abakoresha namwe ntimuri shyashya, ni ngombwa kwirinda icyabangamira umukozi wo mu rugo kuko ariyo ntandaro yo gukora ibikorwa bibi nka biriya.

  • reka rero nkubwire wa mubyeyi we jye ndumva niba utamufitiye ikizere byatuma uhora uhagaritse umutima ukazajya uhorana stress ntuzigera utuza mubuzima, kandi rwose niba ajya kuvoma yitwaje icyuma rwose nanjye namugizeho ikibazo.ubwo rero inama nakugira fata ibihumbi 50.000 umubwire uti twakoranye neza mumyaka 10.tumaranye ntacyo nkugaya niyo mpamvu nifuje kugutera inkunga ukongera kuyo wakoreye ukajya i wanyu ugashinga ka boutique nawe ugatera imbere bikagufasha kuzubaka urwawe.maze akagenda ubwo se ujyana icyuma kuvoma ubwo wamwizezwa n’iki koko. ejo yagukosereza ukwamwirukana mutavuganye neza ugirango yagenderaho?ubwose ko uvuga ngo agukundira abana Bella we ntibavuze ngo niwe mwana bumvikanaga cyane kurusha abandi?umva gikemure hakiri kare reka imiteto.Imana ikuyobore kabisa ariko ibimenyetso agaragaza sibyiza

  • Afite uburakari bw’umurandura nzuzi kandi si byiza.

  • Utangire umugire inama ashake umugore cyane ko amaze no gukura. None se wowe ubona umukoresha, kuri iyo myaka yose ukabona ataziheba? Umwirukanye ibi bya mvira aho ashobora nawe kurwara troma nawe akakugirira nabi. Ese wowe urebye iyo myaka mumaranye, n’amafaranga umuhemba, ubona wamwirukana akibeshaho? Cyangwa se umwigire umushinga umutere inkunga nk’umuntu mwabanye neza. Nawe uzarebe iyo amasezerano y’akazi arangiye kdi ari akazi wakuyeho byinchi !! Nawe reba ntazi kubaka, kubaza, ubuyede, gucuruza, korora emwe noguhinga!! ubona umwirukanye shishi itabona, urabona atasara? Ubigiremo ubushishozi kandi IMANA IGUFASHE. Njye nabona ari ishyano.

  • dear ;solution ni uko umuha umwuga uzamutunga mu buzima bwe bikazaba urwibutso kuri we bizatuma arushaho kubakunda.mushake undi mukozi hanyuma we mu mushakire undi mwuga yakwiga ukazatuma yibeshaho mu buzima.mwamushakira driving permit it;s fine.ariko mu mucutse nawe  arakuze bityo nawe azasezera azajye akomeza kubasura nkinshuti .

  • Banza ugire icyizere ko IMANA ariyo byose. Maze wemere ikuyobore muri byose. Iguhishurire uburyo wabyifatamo. Imana yaguhuje nuwo muntu, ntayindi nuko yifuza gukosora umwe muri mwe. Nizere ko uzi neza ko nta ntungane iba mu bantu. Ubutungane duhora tubuharanira.Pfukama ubanze umenye impamvu umuntu agomba gusenga, buri gitondo na nijoro,isubizo igit iyamuremye; hanyuma izaguhishuririra n’impamvu ugompa kwemera ikakuyobora, ukayisubiza igitereko cyayo ariwoo mutima wawe, cyane ko ariyo yawiremeye.None wa wuteretse mo ibigirwa mana bitanu wizera umunsi kuwundi mu  mwanya wayo : 1) Ababyeyi bawe2) Ubwenge bwawe3) Imbaraga zae4) Ubutunzi bwawe5) Inshuti zawe6) Kuraguza n’ibindi bisa nabyoNB : Twe ubaza, nta numwe waguha igisubizo nyakuri ( ingendo yundi iravuna). Waretse kutugira kimwe mu bigrwa Mana byawe ? Wakwizeye IMANA, akaba ariyo igisha inama. Ko nubundi gusakuza kwawe bidahindura imigambi y’umubisha. Waruzi ko byose ubihabwa k’ubuntu bwayo? Ibyo wifuza byose ntiwabigeraho utagihumeka, kandi ako kuka iguha buri munsi, ugahabwa k’ubuntu n’imbabazi zayo. Kandi ibindi byose by’isi ibigeraho aruko ako kuka ugafite. Urumva ko ariko shingiro ry’ibindi byose utekereza kw’isi. Ukagereranye nka Lisensi y’imodoka,Imodoja ntiyaka idafite lisense, ntiyagenda idafite shoferi. Shoferi mwiza ni nyiri imodoka. Undi ayijyana nabi, atayirinda impanuka n’ibindi. Hitamo shoferi ugukwiriye : Ugukwiriye ni uwaguhanze.Imana igushoboze, iguhishurire.

  • icyo abatunze abakozi mu ngo bagomba kumenya n’uko umuntu usigira urugo rwawe n’abana bawe ugomba kuba umuzi neza ntabwo ar’umuntu watoraguye mu muhanda..kwemera abo bantu bagenda bashaka akazi ngo bakubere abarezi b’abana bawe n’ukwigerezaho.abadamu bashaka abakozi bazabakure mu ngo zabo kuko ashobora kukwiba ,kukuroga,kuba agamije kwica nka genocide n’ibindi.

  • Yewe inama njyewe nakugira nugusenga kuko Imana niyo irinda umuntu, naho umwanzi nubwo yagena kukugirira nabi ntiyabigeraho kuko uba urinzwe, impamvu, wenda wasanga uyu mukozi nta migambi mibi yaba afite, cangwa se akaba ayifite koko, ikibazo nuko utabimenya nshuti, gusa niba usenga, bwira Imana igire icyo ikora kandi igire icyo ikwereka!

  • Ehhhh agira umujinya? yateye n’umuntu icyuma? Ubwo utegereje iki? Uzi iwabo? ubwo se ,,… ni akazi kawe. Uzamwirukane mu bwenge, umuhe udufaranga yigendere

  • Umva nkugire inama. ko mumaranye igihe kandi mukaba mwizerana, byaba byiza mumenye iwabo kuko byazatuma mumenya amateka ye bityo mukamenya uko mumwitwaraho nubwo wenda bitamubuza  kuba yahemuka igihe yaba yabigambiriye, kuko ujya wumva n’umuntu wiyiciye umwana nkanswe umukozi.NB: Ikindi mwamenya nuko ibi byose byandikwa kuri izi mbuga, abakozi babarusha kubisoma, Si byiza ko utanga ibisobanuro byose ku muntu  kuko ashobora kubisoma agahita amenya ko ariwe uvugwa kandi bikamutera umutima mubi.Murakoze!

  • Mu myaka 10 mumaranye ubu wafashe inguzanyo yo kubaka inzu warangije kuyishyura, warize amashuri urayarangiza, umwana yaherekezaga kwiga mu wa mbere muri primaire ubu agiye kurangiza secondaire. Ibyo byose wabigezeho uyu mukozi yagusigariye ku rugo arwitaho muri make nawe yaguteje imbere. Ariko ushobora gusanga ibihumbi 10 wamutangizanyije aribyo ukimuhemba nabyo akabiguriramo biscuits abana bawe. Mujye mutekereza neza reaction mu gihe wazinduka mu gitondo ukamusezerera n’ubuzima bwe yagize igitambo mu rugo rwawe ntacyo umumariye kizamufasha ahazaza. Bitekerezeho neza umufashe gupangira ubuzima bwe dore arakuze umusezerere nawe ajye kwimenya kandi nawe azabikwibukira ubuzima bwe bwose.

  • listen

  • niba ufite ubwoba kubera umukozi wishe umwana Bella, ibuka ko abantu bose atari bamwe mu mitecyerereze, ariko kuko mbona ufite ubwoba cyane, nakugira inama yo gutangira gutegura uko mwatandukana , ariko akagenda yishimye, kubwibyo nshigikiye ko wamufasha kwiga umwuga kandi akunda, nko gutwara moto , inmodoka se cyangw akudoda….kuburyo azahava yabimenye  kandi bikazamugirira akamaro ntakuntu rero yakugirira nabi umufashije murubiu buryo

  • Mubyeyi rero, ntabyinshi byo kukubwira, ariko icyo ugomba kuzirikana ni uko uwo musore imyaka amaze kugukorera ni myinshi, none rero, niba yarakubereye umwana mwiza, ntakindi gisigaye uretse kukubera umwana mubi. Nkaba rero nakugira inama yo kumushimira, uti gute? wakoresha uko ushoboye mukamufasha kwinjira mubuzima busanzwe. ubwo nkuko hari uwabivuze, mwamufasha kwiga imodoka, cyangwa se undi mwuga, wazamubeshaho m’ubuzima buri imbere. Gusa ningombwa nabyo kubyitwaramo neza, kuko mushobora kubimubwiraho akumvako mushaka kumwikuraho. Naho ubundi uuntu mumaranye igihe kirekire gutyo, ntibiba byoroshye kumusezerera.

  • umva wa mubyeyi we nkugire inama nugendera ku byabaye kuri Bella uzaba wibeshya erega burya buri muntu afite dossier ye n’ukuvuga uko azapfa n’umunsi azapfiraho kandi ni Imana byose ibigena ntacyo wakora ngo ubihindure abakubwira ngo mwirukane sinemeranya nabo baca umugani ngo wirukana uguguna igufa ukazana urimira bunguri hari igihe wakwirukana uwo ukazana ugira umujinya ndetse utagukorera akazi neza ahhaaaaaaaa Senga Imana uyiragize urugo rwawe buri munsi ubundi ubuzima bukomeze. murakoze

  • NJYE NUMVA NIBA YARAKUBEREYE UMWANA, UZABANZE UMWUMVISHE KO ATAZASAZA ABAKORERA, YAGOMBYE GUTEKEREZA EJO HEZA HAZAZA UMUFASHA KUMENYA ICYO YABACYO NYUMA YO KUVA AHO KANDI NAWE UZABE WITEGUYE GUTANGA INKUNGA IGARAGARA NK’UMUNTU MABANYE IGIHE KINGANA GUCYO KANDI NTUZIGERE UMWEREKA KO UMUZINUTSWE UZA MWEREKE KO ARI UKUMUSHIMIRA UBWITANGE YAGIZE, IMANA IZAGUFASHA

  • ahubwo se ni gute utagira ubwoba ukoresha umuntu nkuwo.reba byonyine imyaka 30 yitwa kadogo?ugomba kumureka akajya gutangira ubuzima bwe.gusa uzamushimishe umuhe ndetse n’imperekeza.

  • ABAGORE MUKOMEJE KUGARAGAZA UBWENGE BUKE KWELI. INAMA YO KURI RUBUGA NKORANYAMBAGA YAKUMARIRA IKI KWELI. UBWO SE NTA CUTI UGIRA USANZWE UGISHA INAMA

    • Reba icyo umupangira mutandukane mu mahoro.Afite umujinya mwinshi. Kandi wagize impungenge, hatazagira ikiba ukicuza

  • Ni amahirwe ko mufite umukozi ubakorera mukanyurwa, ariko kubera impungenge mufite mujye mumusengera kuku Imana ibasha guhishura ibintu mbere yuko biba. Ndetse ibasha no kumuhindura ntagire ikibi abakorera nkuko ubitekereza. Murakoze!

  • Si byiza gutangira gutekereza umuntu utyo ngo bitume unashaka kumwirukana. Nta muntu n’umwe udashobora kwibeshya nubwo ubwo burakari butuma aterana ibyuma ari bubi cyane. Ukwiriye kumwiyegereza ukajya umenya ibibazo afite. Si byiza kandi gutangira kumukeka amababa ngo wifashishe iyi nzira kuko nawe ashobora kuba asoma izi nkuru bityo ukaziteza ikibazo kubera ko wabaye umupfapfa. Nta muntu kw’isi udakunda gukundwa mwereke urukundo kandi igihe ahuye n’ikosa ntabwo igisubizo ari ukumutinya ahubwo ni ukumwegera ukamugira inama kuko nawe ni umuntu kandi utekereza. Ni byiza kumutega amatwi kandi niba akunda kuba wenyine nicyo ukwiriye kumufasha kuko ashobora kuba yarahuye n’ibibazo bikomeye bityo bigatuma adashaka kuvuga.

  • reba ukuntu wagarura ibintu mu buryo nkubu asomye iyi nkuru na comment urumva byamwubaka cg byamusenya? itazamakuru????????????? dore inama ntugashyire abantu bose mugatebo kamwe. mwereke urukundo rwa kibyeyi nkuko ubona akunda abana bawe kandi wirinde kuzatandukana nawe mushwanye ahubwo niba hari icyo wamufasha agashinga urwe rugo wabimufashamo mugatandukana neza ikindi gabanya impungenge kandi shaka uburyo mwaganira wumve gahunda ze niba hari icyo wamufasha ugikore.  nimutaganira ntabwo uzamenya ikiri muri we naho ubundi kumushyira kuri wambonye sibyo. nawe ari wowe ntibyagushimisha dialogue d’abord  ibirenze kuri ibi Imana niyo nkuru senga kandi Imana izakurindira abana

  • jewe ndiburundi nasomye vyishi kuriyo nkuru hari vyantwengeje hari nibindi vyantey agahinda jewe ico novuga sikindi nuko nibaza ko namwe mwamubereye umwana mwiza kuko iyo muba abana babi abayaragiye canke yarabagiriye nabi ico noterera rero niki :harageze ko nmukomeza mukamwita umwana wo murugo raba ko murwanda mugira namazina meza mwise abo mwahora mwita ababoyi ariko rero numwana wawe agera igihe cogusohoka akubaka urwe nawe harageze ko mutangura mukamupangira ivyejo hiwe mukamubaza ico yiyunvira mukamugira inama yakivyeyi mukanamufasha bivuye kumutima iconibaza ntanakekeranya imana yamubahaye izabaha nuyundi kandi nawe azamera nkuwambere kanatsinda azaba abona mukuruwe ibyo mwamukoreye murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish