Digiqole ad

London: Mutabaruka ari imbere y’urukiko ku iyoherezwa mu Rwanda kubera Jenoside

Celestin Mutabaruka umushumba mu itorero ryitwa Fountain mu Bwongereza ari imbere y’ubutabera bwa Westminster aburana ku iyoherezwa mu Rwanda.

Pasitori Mutabaruka n'umugore we Rosa, bombi ubu ni abavugabutumwa
Pasitori Mutabaruka n’umugore we Rosa, bombi ubu ni abavugabutumwa

Uyu mugabo ubwiriza mu idini riri ahitwa Ashford mu gace ka Kentu ari kugerageza kuburana ngo atoherezwa mu Rwanda aho yaryozwa ibyaha bya Genocide yakorewe Abatutsi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kentonline.

Celestin Mutabaruka ni umwe mu bagabo batanu bari mu Bwongereza baregwa n’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside.

Mutabaruka abwiriza mu rusengero ari kumwe n’umugore we muri Fountain Church, si ubwa mbere ageze imbere y’ubutabera bwa Westminster i Lonndres aburana ku iyoherezwa mu Rwanda.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize bwo yatawe muri yombi by’agateganyo aza kurekurwa ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze.

Umuryango we nawe ubwe uvuga ko ngo atabona ubutabera nyabwo aramutse yoherejwe kuburanira mu Rwanda kubyo akekwaho.

Umugore we Rose Mutabaruka avuga ko umugabo we ibimukorerwa bidakwiye, ngo ni iyicarubozo ryo mu mutwe.

“Celestin yari yaratangije ishyaka rya politiki ariko ry’abakilistu rigamije kuvuga amahoro no kuvana abantu mu macakubiri. Ntekereza ko aribyo bituma akurikiranywe.” Amagambo y’umugore we Rose.

Ashford (mu kabara k'umukara) niho Mutabaruka ari umushumba mu itorero Foutain Church
Ashford (mu kabara k’umukara) niho Mutabaruka ari umushumba mu itorero Foutain Church

Celetin Mutabaruka w’imyaka 58 atuye i Ashford mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubwongereza, afitanye abana batanu na Rose bamaranye imyaka igera kuri 30.

Umwaka ushize we n’abandi bagabo bane b’abanyarwanda Emmanuel Ntezirayo  i Manchester, Charles Munyaneza, i Bedford, Dr Vincent Bajinya i Islington, na Celestine Ugirashebuja, wafatiwe i Essex, batawe muri yombi by’agateganyo bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside, ku buryo butandukanye bari kuburana ku iyoherezwa mu Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibutse indirimbo yo mu Gisibo: Bamujyanye kwa Kayifa ntiyabona icyaha cye…..Nta gishya na kera byarabaye.

  • Iyo ni mitwe bakora ngo babaye aba apastor uyu mugabo kuva intambara irangira ari no muri ikenya yavugwaga ko yicishije abantu beshe rwose ntamubeshyera ahubwo uwo mugore ayo magambo ye avuga arigiza nkana ,ubuse aragirango barenze ku maraso y abamarayika bamennye koko!! no nooooooo.

Comments are closed.

en_USEnglish