Burundi U20 yatsinze u RwandaU20 i Nyamirambo
Ikipe y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze ikipe y’u Rwanda nk’iyo igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 27 Werurwe. Aya makipe yombi ari kwitegura imikino nyafrika y’abatarengeje imyaka 20.
Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Richard Tardy izakina mu kwezi kwa Gicurasi (week end ya tariki 10,11,12/05/2014) umukino ubanza na Gabon, nyuma yo gukomeza iteye mpaga ikipe ya Sudani y’Epfo.
Muri uyu mukino wa none wo kwipima, ikipe y’u Rwanda yarushije Intamba ku rugamba mu gice cya mbere, yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ariko ntibaboneze mu izamu, ndetse hari ubwo bakubise ishoti ku giti cy’izamu.
U Rwanda rwakinaga rudafite abakinnyi barwo nka myugariro Bishira Latif wajyanye na AS Kigali muri Maroc na rutahizamu Sibomana Patrick (Pappy) wa APR FC wavunitse.
Mu gice cya kabiri ikipe y’u Burundi niyo yagaragaje imbaraga mu gusatira, ndetse iza kubona igitego cyatsinzwe n’umusore witwa Hussein ku munota wa 72.
Hari nyuma y’uko u Burundi busimbuza bugashyiramo abasore b’intyoza ku mupira bakongera imbaraga mu busatirizi bwabo.
Nyuma y’umukino umutoza Richard Tardy yatangaje ko uyu mukino wari mwiza kuko umweretse ikigero abasore be bariho.
Avuga ko umukino wamugoye kuko yaburaga bamwe mu nkingi ze, nk’aho byabaye ngombwa ko akinisha Neza Anderson (umusore uri kwiga umupira muri Espagne) hagati muri ba myugariro mu gihe asanzwe akina hagati mu kibuga, aha ngo ni ukubera icyuho cya Bishira Latif.
Ikipe y’Amavubi y’ingimbi akaba agiye gukomeza kwitegura umukino wa Gabon uzaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, naho u Burundi bwahise butaha n’indege ya Rwandair bukaba bwo buzakina n’ikipe ya Djibouti.
Photos/P Nkurunziza
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Erega u Burundi burenze u Rwanda bikajyana na shampiyona kuko ntibagira ikibazo cy’arbitrage cg guhindurwa kw’imikino hakurikijwe ikipe runaka kubera ko nta forme ifite. mwihangane rero twemere umusaruro mucye tuba twakoreye kandi twishimire kwigira ku barundi kuko baradusize.
Comments are closed.