PGGSS IV: Abari kurushanwa babona bate iri rushanwa?
Hashize gusa imyaka ine ubufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters butangije irushanwa ryitiriwe inzoga ya Primus, iri rushanwa rimaze kwamamara cyane, mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage muri iki gihe baba bibaza igihe abahatana bazagerera iwabo. Abahanzi bahatana bo babona bate iri rushanwa? Young Grace na Dream Boys bari mu bahatana uyu mwaka, babwiye Umuseke ibyo batekereza kuri iri rushanwa.
Tom Close, King James na Riderman nibo bamaze kuryegukana, impinduka mu mwuga wabo (career) zagaragariye buri wese nyuma yo kuryegukana. Yaba mu buhanzi ndetse no mu buzima busanzwe.
Usibye aba baryegukanye ku bahanzi barinyuzemo nabo hari impinduka zagaragaye mu mikorere y’umwuga wabo n’imibereho yabo muri rusange.
Dream boys itsinda ry’abasore babiri, Platini Nemeye na Claude Mujyanama, iyi ni inshuro ya gatatu bitabiriye iri rushanwa, ubu bari mu bahabwa amahirwe ndetse nabo ubwabo icyizere cyo kwegukana PGGSS IV uyu mwaka ngo bagifite ku 100%.
Aganira n’Umuseke kuri iri rushanwa Platini ntiyivugira nka Dream Boys, yemeza ko muri rusange iri rushanwa ryazamuye urwego rw’umuziki mu Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese.
Ati “ Usibye no mu buhanzi, mu bijyanye n’ubukungu abahanzi bamwe bamaze kugira icyo bigezaho kandi babikesha iri rushanwa. Mu by’ukuri Primus Guma Guma yahinduye ibintu byinshi mu muziki dukora.”
Abayizera Housna Grace uzwi cyane nka Young Grace, umukobwa ukora injyana ya Hip Hop, ntabwo bimenyerewe cyane ku gitsina gore, yarihuse cyane mu kumenyekana ndetse ahita yinjira muri iri rushanwa ry’abahanzi 10 bakunzwe mu gihugu ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri mu 2012.
Azi neza ko iri rushanwa barivanamo agatubutse. Ati “Hari byinshi abahanzi barijyamo bakabaye baryungukiramo kuko ntawuba azi ko azarijyamo, niyo mpamvu rigomba gusigira ikintu kigaragara uwaryinjiyemo.”
Yemera ko ubwo yarijyagamo ryamufashije muri gahunda ze nyinshi za muzika, gutegura indirimbo n’ibitarmo ndetse na Album ye.
Ati “Ubu njye ndamutse negukanye ariya mafaranga (igihembo cy’uwa mbere) nahita ngura inzu.”
Muri rusange nawe abona uruhare runini, Primus Guma Guma Super Star nk’irushanwa, ryagize mu guteza imbere umuziki mu Rwanda mu myaka ine gusa rimaze, kubera ubushobozi bw’amafaranga no kumenyera amarushanwa abarigiyemo bunguka.
Ku bahanzi benshi bagiye bahatana muri iri rushanwa bwabaga ari ubwa mbere bagiye gutaramira imbaga y’abantu ku ma stade mu mijyi y’igihugu. Ni ubunararibonye bemeza ko bavana gusa muri iri rushanwa.
Basaba iki abaritegura?
Platini Nemeye wo muri Dream Boys avuga ko ikintu cya mbere yumva abategura iri rushanwa bakora ari uko ibitaramo bisanga abaturage aho bari (Road Shows) byagera no mu turere ntibigarukire mu mijyi ikomeye mu gihugu gusa.
Hari amakuru yagiye amenyekana mu bice bitandukanye ahabera za ‘Road Shows’ ko hari abaturage bakora ibirometero n’ibirometero baje kureba abahanzi, yenda i Nyamagabe cyangwa i Ngoma bavuye hirya kure, ndetse ngo hari n’abacumbika aricyo cyabavanye iwabo ahategereye umujyi.
Young Grace we asaba abategura iri rushanwa kurushaho gufata abahanzi bafite impano bakajya bahangana n’abahanzi basanzwe bamenyereye.
Muri rusange n’ubwo byose bitari shyashya, Primus Guma Guma Super Star yahinduye byinshi mu muziki w’u Rwanda nk’uko aba bahanzi (Young Grace na Platini) bari mu irushanwa babyemeza.
Birakenewe ko umuziki mu Rwanda uba umwuga utunze abawukora, irushanwa nk’iri ni kimwe mu biha agaciro abakora muzika n’umwuga wabo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe abatahiwe kugerwaho na PGGSS IV ni ab’i Nyamagabe mu mujyi n’inkengero zaho nk’abo mu Cyanika, ab’i Kaduha, za Kibilizi, Kitabi, Musebeya na Musange n’ahandi muri Nyamagabe bose barararitswe.
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Guma Guma ni ukuri yafashije cyane abahanzi mu Rwanda ni ibintu bigaragara.
Ariko byo bazarebe uko bajya batugeraho na hano Ngororero hasigaye ari umujyi ukomeye
Comments are closed.