Bamwe mubarangije muri IPRC-Kigali basamiwe hejuru n’amasosiyeti
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2013, abanyeshuri 515 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ‘IPRC-Kigali’ bahawe impamyabumenyi.
Ni ku ncuro ya gatatu iri shuri rishyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu mashami y’ubwubatsi(Civil Engeneering), ubukanishi (Mechanical Engeneering), amashanyarazi, itumanaho n’ikoranabuhanga.
Muri uyu mwaka kandi abanyeshuri bagera kuri 22 bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye ndetse n’amasosiyeti atandukanye akorera hano mu Rwanda abemerera umwanya wo kwimenyerezamo ariko bakazajya banahembwa.
Abanyeshuri kuri 18 bahembwe za Mudasobwa n’ikigo cyabo, babiri bahabwa imenyerezamwuga muri Sociyeti y’ubwubatsi ya ‘Fair Construction’, naho abandi babiri bo bahembwa imenyerezamwuga muri Sosiyeti ya ‘Land Mark’.
Iradukunda Delphine, urangije mu ishami ry’ubwubatsi yadutangarije ko ahavanye ubumenyi buhagije ndetse avuga ko kuba ari umukobwa ntacyo bizahindura mu gushyira mu bikorwa ibyo avanye muri iri shuri.
Umuyobozi w’ishuri rya IPRC-Kigali, Eng Diogene Murindahabi yavuze ko n’abatahise babona aho bajya, iki kigo kizakomeza kubakurikirana no kubaha uburyo bwo gutangira kwikorera binyuze muri gahunda yitwa ‘Incubation Center’, aho bazabigisha ibijyanye no kwihangira umurimo ndetse bakabaha n’ubufasha bwo kubona inguzanyo za Banki.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nsengiyumva Albert, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yavuze ko aya masomo Leta izakomeza kuyashyiramo ingufu.
Nsengiyumva yanasabye iki kigo n’abanyeshuri bakirangijemo gukomeza gukorana n’abikorera, ariko kandi anabashishikariza kugerageza kwihangira imirimo kuko amasosiyeti y’abikorera adahagije.
Nsengiyumva kandi yanavuze ko ku bufatanye na Leta ya Korea, hari n’indi mishinga itandukanye igamije gukomeza guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubutaha ni nje sha kandi ndi umubyeyi
Comments are closed.