Digiqole ad

Belgique : Abanyarwanda 7 barakekwaho uruhare muri Jenoside

Muri rusange abakekwaho uruhare ku byiha bifanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni 36 muri bo barindwi bidatinze bagiye koherezwa mu rukiko rw’ibanze, nk’uko byemejwe na pariki mu gihugu cy’Ububiligi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata

Inkuru ya 7sur7 ivuga ko amadosiye 10 ajyanye n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariyo yamaze kugezwa imbere y’umucamanza.

Iperereza ryararangiye ku madosiye ane muri ayo arebana n’abantu barindwi.

Akanama gashinzwe gukurikirana ibyaha ni ko gasigaje kwemeza ko abo bantu bashyikirizwa urukiko rw’ibanze.

Gusa ngo uku kujyanwa mu nkiko, nk’uko bivugwa na, Eric Van Der Sypt umuvugizi wa Parike nkuru, birashoboka ko bitazaba muri uyu mwaka ku mpamvu z’uko gukora iperereza bigoye.

Nta Munyarwanda uraburanishwa n’igihugu cy’Ububiligi ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa imanza enye zabaye mu 2001 no mu 2009 zahamije abantu ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.

Mu gihugu cy’Ubufaransa bwa mbere haherutse kubera urubanza rw’umwe mu Banyarwanda bakekwagwaho ibyaha bya jenoside rw’uwahoze ari mu nzego z’ubutasi ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Jevenal, Capitaine Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma y’aho tariki ya 14 Werurwe urukiko rw’i Paris rwasanze uyu mugabo yaragize uruhare muri Jenoside.

Pascal Simbikangwa yari yahakanye ibyaha byose aregwa ndetse anatangaza ko mu minsi 100 Joside ikorwa mu Rwanda, nta murambo habe n’umwe yigeze abona.

Amazina y’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari mu Bubiligi ntaratangazwa.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umupagani yaravuze ngo”N’uwafatiye ku ngufu nyina mu nyenga yaramenyekanye!!!Ndababwiza ukuri kiriya cyaha ntikijya gisaza kandi uwagikoze uwari wewese azakibazwa kandi erega tujye twibuka ko amaraso asama!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish