Isi yose mu muganda utegura Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda ndetse n’Isi yose batangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuryango Never Again Rwanda urakangurira Abanyarwanda kwitabira igikorwa cy’Umuganda ku rwego rw’Isi uzaba ku ya 29 Werurwe 20014.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric ngo iki gikorwa cyateguwe n’umuryango w’urubyiruko Never Again Rwanda ufatanyije n’indi miryango y’urubyiruko nka AERG, PLP ndetse n’undi w’Abanyamerika ‘Stand America.’
Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugufatanya n’abatuye Isi yose mu gukora umuganda. Uyu muganda ukazita by’umwihariko mu gufasha abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi, gusukura inzibutso, ndetse no gukora ibindi bikorwa by’ubugiraneza.
Muri byo harimo gufasha abahatuye aho hantu batishoboye, gukora isuku ariko na none bigamije guhuza abantu ngo baganire kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo izaba yibukwa ku nshuro ya 20.
Avugana n’Itangazamakuru, umuyobozi wa Never Again Rwanda yagize ati “Dutegura iki gikorwa twarebaga cyane cyane uburyo twahuza abatuye Isi yose cyane cyane Urubyiruko kugira ngo baganire kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi harebwa n’uburyo nta Jenoside yazongera kubaho ku Isi.”
Mahoro yongeyeho ati “Isi yose ikwiye kwigira ku mateka y’u Rwanda maze hagafatwa ingamba zo gukumira Jenoside ahaba hagaragara ibisa na yo hose. Twizeye ko ibi bikorwa by’Umuganda ku Isi bizafasha abayobozi b’Ibihugu gusubiza amaso inyuma bakumva uruhare rwabo mu gukumira Jenoside no guhana abayigizemo uruhare.”
Magingo aya, imiryango igera kuri 34 ivuye mu bihugu 11 by’Afurika imaze gutangaza ko izifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’Umuganda, naho Amerika n’Uburayi isaga 36 Imaze gutangaza ko na yo izifatanya n’u Rwanda mu gikorwa cy’Umuganda ku rwego rw’Isi.
Nk’Uko bitangazwa na Alda Gloria Irakoze, umukozi wa Never Again Rwanda ushinzwe gutegura ibikorwa by’umuganda wo ku rwego rw’Isi bizwi ku izina rya ‘Global Umuganda’, ngo nta kabuza iyi gahunda izitabirwa n’ibihugu byinshi kuko hakoreshwa imbaraga nyinshi ngo bimenyeshwe abatuye Isi.
Irakoze yagize ati “Ntekereza ko abantu baturutse hirya no hino cyane cyane urubyiruko rwinshi ruzitabira iki gikorwa kuko twese duharanira gutera imbere muri aho tuba kandi iki gikorwa cy’umuganda kizaba gifasha ibyaro dutuyemo, ibihugu byacu ndetse n’Isi muri rusange. Ndizera ko urubyiruko ruzitabira.”
Urubyiruko rutuye muri Kigali ruzahurira i Rusoro
Nk’uko bwana Mahoro uyobora Never Again yakomeje abitangaza ngo bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri uyu muganda harimo gufasha abacitse ku icumu bakeneye ubufasha bwo kubakirwa no gusanirwa amazu, gutunganya inzibutso za Jenocide mu turere dutandukanye, ndetse n’inama z’Abaturage zizaba nyuma y’umuganda.
Ubuyobozi bwa Never Again Rwanda butangaza ko urubyiruko rutuye muri Kigali n’uruzava mu ntara ruje muri iki gikorwa ruzahurira mu Kagari ka Ruhanga, i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho ruzasana inzu y’Umupfakazi wa Jenoside ubana n’abana be batatu.
Never Again Rwanda yizeye kandi ko Abanyarwanda bazitabira iki gikorwa ari benshi cyane ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na yo yahariye Umuganda rusange uba mu mpera za buri kwezi wahariwe ibi bikorwa bisa n’ibizakorwa mu muganda wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Never Again
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Natwe twese nk`abanyarwanda turabishyigikiye ariko mwibuke kuremera n`abakiriho kugeza ubu badafite aho bihengeka murakoze.
Nukuri n’igikorwa cyiza cyane ,ariko najyirango nge inama ku nkuru iheruka kuri iki gikorwa cy’umuganda aho urubyiruko ruzahurira i Rusororo ,mujyikorwa cyo gusanira umubyeyi ufite abana batatu..ku bwanjye nibaza ko ingufu zingana gutya ,zidakwiye gusana inzu imwe gusa.kuko impanvu nvuga gutya nuko mbona izingufu ninyinshi mubitekerezeho neza izi ngufu zasana inzu irenze imwe .Habonetse ibikoresho ,abaje mu muganda ntibaze ngo babure icyo bakoresha. Murakoze kandi Imana ibajye imbere.