Karate y’u Rwanda mu bana iratanga icyizere
Mu mpera z’icyumweru gishize, abana bakinira muri club ya Karate izwi ku izina rya Petit samurai Karate do club, bagaragaje ko mu bihe biri imbere, karate y’u Rwanda izaba ihagaze neza mu rwego mpuzamahanga.
Ibi byemezwa n’abitabiriye izamurwa mu ntera ry’aba bana, bahabwa imikandara yisumbuye kuyo bari bafite ryabaye kuwa gatandatu, rigakurikirwa n’amarushannwa atandukanye bakoze ku cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2014.
Ibizami byo kuzamurwa mu ntera, byari bigizwe no kugaragaza ko tekinike bigishijwe bazifashe neza, byakozwe n’abana 38, abahungu 29 n’abakobwa 9, hatsinda abagera kuri 28, 10 baratsindwa.
Mu bana batsindiye kuzamurwa mu ntera 2 nibo babonye umukandara w’ubururu, 9 babona uw’icyatsi, 13 babona umukandara wa orange, 6 babona uw’umuhondo.
Ku marushanwa yakurikiye iryo zamurwa mu ntera ku cyumweru, yabaye mu byiciro 7, aho aba bana bagaragaje ubuhanga buhanitse mu bijyanye na Kata, ndetse na Kumite, abahize abandi babasha kwegukana imidari ndetse n’ibikombe.
Umutoza wungirije w’iyi Club Rurangayire Christian avuga ko banejejwe cyane n’urwego aba bana bagaragaje rwa tekinike.
Yagize ati:’’ Aba bana twabanje cyane cyane kubakundisha Karate ibajyamo barayikunda, kandi tunagerageza kubaha imyitozo myiza yo ku rwego mpuzamahanga kandi iri kurugero rw’abana’’.
Rurangayire akaba yanatangaje kandi ko, bateganya kubashakira n’amarushanwa menshi hagati y’andi makipe y’abana, ku buryo tekinike yabo ikomeza kuzamuka, bikazafasha ko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba rufite abakarateka bakomeye mu rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego rw’isi.
Petit Samurai karate do club ni club y’abana bari hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 14, ikaba ikininira muri Cercle sportif mu Rugunga kuwa Gatandatu guhera saa yine z’amanywa, no ku cyumweru guhera saa tatu z’amanywa.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uwaba azi ahantu hano mu mugi hafi ya gisozi na muhima abantu bashobora gukorera sport ya Karate yandangira kuko ndabikeneye cyane iyi sport ni nziza please uhazi andangire
Gana Sainte famille hariya bogereza imodoka, gusa nabonye batari serious cyane
oss sensei guy nabo mufatanyije akazi keza felicitation kbsa kuko murimo gukora amakademy yakarate rwose ,nukuri mufite icyerekezo courage
Comments are closed.