Digiqole ad

Ndayishimiye yiyemeje kubwira isi yose ibibi by’igituntu

Uyu Ndayishimiye ni umujeni wiga mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteri, yarwaye igituntu kiramuzahaza ariko kuri ubu yiyemeje kubwira Abanyarwanda n’isi muri rusange ububi bwacyo nk’uko yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Werurwe umunsi wahariwe kurwanya igituntu.

Uyu musore yarwaye igituntu aragikira ahita afata ingamba zo kukirwanya akibwira abatakizi
Uyu musore yarwaye igituntu aragikira ahita afata ingamba zo kukirwanya akibwira abatakizi

Ndyishimiye ati “Ndi umwe mu bantu bagize amahirwe yo kurwara igituntu ariko kirakira ! Mu 2005 nagize inkorora ariko sinatekereza ko narwaye igituntu kuko mu muryango wacu nta muntu n’umwe wari warigeze akirwara.”

Uyu musore yatinze kwisuzumisha, nyuma ajya kwivuza muri Kenya basanga ni igituntu cy’igikatu arwaye bamubwira kugaruka mu Rwanda kuko ngo ariho bashobora kukivura kigakira, niko kuza kwivuriza mu bitaro bya Kabutare mu Ntara y’Amajyepfo.

Ndayishimiye ntibyamworoheye kuko ageze kwa muganga yahawe imiti igizwe n’ibinini byinshi aho buri munsi yanywaga 16 mu gihe cy’imyaka ibiri kandi agaterwa urushinge buri buri munsi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku bw’iyi mpamvu ngo abatarandura igituntu bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda kuko igituntu n’ubwo kivurwa ku buntu kandi kikaba indwara ivurwa igakira, kiranica.

Yagize ati “Mwe mutararwara igituntu nabasaba kwirinda, igituntu ni indwara yica kuko abo twatangiranye imiti bose ntabwo bayirangije, abayifashe nabi barapfuye.”

Igituntu ku muntu ufata imiti neza kiravurwa kigakira ndetse umuntu agakora akazi nk’abandi bose. Ikindi ni uko umuntu watangiye kunywa imiti abatakwanduza undi muntu.

Michael na bagenzi be bashinze ihuriro ry’urubyiruko rurwanya indwara y’igituntu, rikorera mu mujyi wa Kigali, ari naho uyu mujeni avuka.

Igituntu ni indwara ihitana abantu basaga miliyoni ebyiri buri mwaka, yandura binyuze mu mwuka n’amatembabuzi mu gihe umuntu ukirwaye ahumetse, agacira cyangwa akitsamura udukoko twacyo tukanyanyagira mu mwuka mugenzi ahumeka.

Inzu irimo umurwayi w’igituntu igomba guhora ifunguye amadirishya ku manywa kuko udukoko twa bacille de koch twaduza igituntu tuzirana n’umwuka wa oxigene umuntu ahumeka.

Ndayishimiye ni uwo wambaye amataratara
Ndayishimiye ni uwo wambaye amataratara

Mu Rwanda igituntu kiravurwa kigakira kandi kivurirwa ubuntu, imibare igaragaza ko kurwanya igituntu bigeze kuri 89%. Hari bimwe mu byo abantu bakora bitewe n’umuco cyangwa ubujiji bikaba byaba nyirabayaza yo kwandura igituntu.

Birabujijwe gusoma umwana ku munywa, ningombwa kwisuzumisha igihe ufite inkorora umaranye ibyumweru bibiri, kandi ukababara mu gatuza igihe ukorora, gusangirira ku muheha umwe sibyo, ikindi umuntu uri ku miti y’igituntu birabujijwe kunywa inzoga.

Habiyambere Innocent, umukozi muri RBC ushinzwe indwara y’igituntu n’izindi zandurira mu myanya y’ubuhumekero avuga ko inzoga ari mbi ku murwayi w’igituntu kuko yica imiti.

Yabwiye Umuseke ati “Imiti irwanya igituntu ni antibiotique, iyi miti rero izirana n’inzoga, umurwayi w’igituntu unyoye inzoga ari ku muti aba ayishe, ntashobora gukira.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.R

0 Comment

  • yewe ndamuzi disi numusore utera urwenya cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish