Icenga ry'umwunganizi wa Mugesera ryo kubura mu rukiko ryatumye iburanisha risubikwa
Kuri uyu wa 25 Werurwe Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwa Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo gutegereza usanzwe amwunganira rukamubura, ndetse agahamagarwa no kuri telephone akabura.
Nyuma y’aho uregwa ndetse n’ubushinjacyaha bitababaga Urukiko Rukuru mu iburanisha rya Dr. Leon Mugesera n’ubushinjacyaha, impande zombi zategereje uwunganira uregwa ariwe Maitre Rudakemwa Jean Felix, ariko ntiyaboneka ndetse no ku murongo wa telefone arabura.
Urukiko rusabye impande zombi kugira icyo rubitangazaho; Mugesera yahise atangaza ko nk’uko bikubiye mu ngingo ya 18 y’itegeko nshinga adashobora kuburana umwunganizi we adahari mu gihe yari asanzwe aburana bari kumwe.
Ubushinjacyaha bwo bwatangaje ko uburenganzira bwemerera uregwa kutaburana mu gihe umwunganira atabonetse ari ntavogerwa bityo rusaba urukiko gusubika iburanisha, ariko rukazagenera uyu mwunganizi ibihano.
Ku mpamvu buvuga ko ibi ari agasuzuguro kuba umwunganizi atabonetse ndetse ntatangaze n’impamvu, akongeraho no gukuraho telephone.
Dr. Leon Mugesera yahise yaka ijambo asaba urukiko ko rudakwiye guhita rwemeza ko umwunganizi we yasuzuguye urukiko kuko ngo mu gihe cyose bamaranye atigeze amubonaho uburiganya cyangwa agasuzuguro.
Yagize ati “Ariko ibintu by’agasuzuguro ndagira ngo mube muretse kubyemeza, kuko mu gihe cyose maranye na Jean Felix Rudakemwa sinigeze mubonaho uburiganya na rimwe rwose.”
Urukiko rwahise rwimurira iburanisha ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 26 Werurwe 2014 umutangabuhamya PME asoza ubuhamya bwe dore ko n’ubundi yari yagenewe amasaha atatu gusa, abiri yo gusoza ibibazo uregwa akomeje kumubaza ndetse n’isaha imwe ya genewe ibibazo hagati y’umutangabuhamya n’urukiko.
Impinduka mu iburanisha ry’urubanza rwa Mugersera
Urukiko rwaboneyeho n’umwanya wo gutangariza impande zombi impinduka zigiye kugaragara muri uru rubanza, aho abatangabuhamya bagiye kujya bagenerwa igihe ntarengwa cyo gutangamo ubuhamya bwabo ndetse n’iminsi urubanza rwari rusanzwe rubera yahindutse muri iki cyumweru no mu gitaha.
Mu batangabuhamya babiri urukiko rugiye kwakira muri ibi byumweru bibiri bazagenerwa iminsi ibiri kuri buri mutangabuhamya, na ho kubijyanye n’iminsi byo; mu cyumweru gitaha iburanisha rizaba kuwa mbere, kuwa Kane no kuwa Gatanu aho kuba kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa kane nk’uko byari bisanzwe.
Urukiko rwasabye impande zombi kujya zibaza ibibazo bifitanye isano n’ubuhamya bwatanzwe ndetse rutangaza ko ruzajya ruhagarika ibibazo byose bibajije muri ubu buryo.
Mugesera yahise atangaza ko ibi adashobora kugira icyo abivugaho mu gihe umwunganira adahari, ariko atangaza ko naza azagira icyo abivugaho.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mugesera nu munyamitwe,mumwitondere.
uru rubanza ruzaba amateka kubera idindira ryarwo pe, ariko wenda ubwo urukiko rwashyizemo impinduka rugiye kwihuta
Va kuri uwo munyamitwe,ariko amenye ko amaraso y’inzirakarengane azamusema dore ko anasama.
ubundi se bamukatiye bikagira inzira koko
Genda Mugesera warize koko uraminuza ndetse ukaba uri n’umwarimu wo mu rwego rwo hejuru muri Kaminuza.Igiteye agahinda n’uko ubwenge wagabiwe n’Imana wabuhinduye ubwenge-twa ukabukoresha mu nyungu za Shitani n’abadayimoni.None uriho urata ibitabapfu aho kwicuza ibyaha wakoreye Imana n’abanyarwanda maze ukicisha bugufi ugasaba imbabazi. Shitani irabashuka mukemera byakomera ikabigarika.Nuko rero ikora n’abandi bibabere isomo rikomeye.