G8 igiye kuba G7, Uburusiya buri kwigizwayo
Itsinda ry’ibihugu bikomeye birindwi kuri uyu wa mbere ryateraniye i Hague mu Buholandi mu nama yamaze iminota 90 ikanzura ko inama yari kuzabera mu Burusiya ya G8 itakihabereye ndetse bari kureba uko Uburusiya bwa Putin bwavanwa muri uyu muryango w’abakomeye nka kimwe mu bihano byo kuba bwariyometseho akarere ka Crimée biciye mu matora y’abagatuye.
Uburusiya bwakomeje kwibaza impamvu ibyo bihugu byo mu birengerazuba bw’isi bitemeye ibyo abatuye agace ka Crimée batoye ko bashaka, ndetse bugashimangira ko ibihano byose bwafatirwa byagira ingaruka no ku babifashe nk’uko bitangazwa na AFP.
Ministre w’Intebe wa Canada Stephen Harper yatangaje ko ibihano ku Burusiya bishobora kwibanda ku rwego rwa Petrol, igihugu cy’uburusiya kivanamo ubukungu bwinshi kuko yoherezwa hanze cyane.
Ukraine yaraye isabye kuri uyu wa mbere ko abasirikare bayo bava muri Crimée batarwanye, mbere iki gihugu gishyigikiwe na Amerika n’inshuti cyari cyavuze ko kiteguye kurwana ku busugire bw’agace ka Crimee kugirango katigarurirwa n’ingabo z’abarusiya, kuri uyu wa mbere bahavuye batarwanye.
Inama ya G7 yateraniye i Hague yanzuye ko bazaterana nk’ibihugu 7 niba Moscow idahinduye umwanzuro wayo ku kibazo cya Crimee.
Mu yindi myanzuro yafashwe ni uko inama ya G7 (y’icyari G8) izateranira mu Bubiligi.
Sergei Lavrov Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yavuze ko byaba bibabaje kuvana Uburusiya muri G8 kuko bihubukiwe.
Ati “Niba abo bafatanyabikorwa bo mu burengerazuba babona ubwo bufatanye (G8) butagikenewe, bibe uko bashaka. Ntabwo turi bugerageze na gato kubasaba kuguma muri ubwo bufatany, gusa ni ikintu kibi cyane niba G8 itazaterana.”
Abakurikira ibintu hafi bavuga ko Uburusiya bwari bwiteguye neza ko bushobora kwinjira no mu ntambara nibwohereza abasirikare muri Crimée, harimo no kuba kandi bushobora kuvanwa muri G8.
Umwanzuro nimero ya gatatu w’inama y’aba bakuru ba G7 kuri uyu wa mbere, ugira uti “Today, we reaffirm that Russia’s actions will have significant consequences.” (Uyu munsi twongeye kwemeza ko ibikorwa by’Uburusiya bizagira ingaruka zikomeye). Reba imyanzuro y’iyi nama y’i la Hague HANO
Bikaba bigaragaza ko iki gihugu kiyobowe na Perezida Putin kizi neza ibyo kiri gukora muri uyu mukino wa politiki yo hejuru y’isi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Izi ngurube zumva ko isi yose igomba kugendera kubushake bwazo. Zo iyo zitera utundi duhugu zikica na ba president batwo zumva ntakibazo. Zizi GUTEKINIKA The whole world opinion. Russia Iran India China Venezuela Brazil ….bakwiye gukora indi block kuko izi ngurube za USA NATO IsraHELL ntakindi zizatugezaho usibye Capitalisme sauvage Homosexuality Mondialisation inyunyuza abakene.
ARIKO YE BAZI KO AARIBO BIKOMEREZWA BYISI, BRAVI PUTIN BEREKE KO UTAVUGIRWAMO ESE KO BIRIRWA BARIRIMBA ZA DEMOCRATIE IZO BEREKANYE UBWO ZIRIHE NIBA ABATURAGE BA CRIMEE BAZI NEZA AMATEKA YABO KUKI BATUBAHIRIZA REFERADUM BITOREYE, NDABAGAYE KUMUNYARWANDAKAZI RU MU GIHUGU GIFITE DEMOCRATIE KURUSHA IBYABO, NTASONI NGO IHISE IHINDU G7 NTAMATEGEKO G8 YARIGITE SE ANGOMBA GUKURIKIZWA KUGIRA NGO IGIHUGU KIVEMO ?
ARIKO YE BAZI KO AARIBO BIKOMEREZWA BYISI, BRAVO PUTIN BEREKE KO UTAVUGIRWAMO ESE KO BIRIRWA BARIRIMBA ZA DEMOCRATIE IZO BEREKANYE UBWO ZIRIHE NIBA ABATURAGE BA CRIMEE BAZI NEZA AMATEKA YABO KUKI BATUBAHIRIZA REFERADUM BITOREYE, NDABAGAYE KUMUNYARWANDAKAZI RU MU GIHUGU GIFITE DEMOCRATIE NKU RWANDA KURUSHA IBYABO, NTASONI NGO IHISE IHINDU G7 NTAMATEGEKO G8 YARIGITE SE ANGOMBA GUKURIKIZWA KUGIRA NGO IGIHUGU KIVEMO ? ZIRIYA NJIJI
ABA BAGABO UZIKO WAGIRANGO BAZATURA NK’UMUSOZI?
AASYIKI WEE! ARIKO BURIYA USA YIBONYEMO IKI KOKO? ARIKO IJYA YIBESHYA KO ARIYO YAREMYE ISI UKUMVA KO ISI YOSE YAYIKURIKIRA NO MUBUJIJI BYAYO NKO GUTINGANA N’IBINDI….! UBURUSIYA BUKOMEREZAHO KUKO BUSHOBORA NABWO GUKORA G10.
Comments are closed.